Digiqole ad

TIGO yahaye miliyoni 100 imishinga ibiri yo guteza imbere abana

Ikompanyi mpuzamahanga Millicom n’ikigo kiyishamikiyeho cya TIGO-Rwanda binyuze muri gahunda yiswe “Reach for Change” yongeye gushyigikira ku nshuro ya kabiri imishinga ibiri yateguwe n’urubyiruko hagamijwe kuzamura imibereho y’abana bakiri bato iyiha ibihumbi 150 000 by’Amadolari ya Amerika asaga miliyoni 102 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umushinga w’umuhanzi Liza Kamikazi afatanyije n'abandi bahanzi ni umwe muyahawe inkunga.
Umushinga w’umuhanzi Liza Kamikazi afatanyije n’abandi bahanzi ni umwe muyahawe 75 000$

Imishinga ibiri yahawe inkunga yatoranyijwe mu mishinga igera kuri 600.

Imishinga yahawe inkunga ni uwateguye n’umunyeshuri wize ibijyanye n’ikoranabuhanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Gaspard Twagirayezu umushinga we yise “Creation Hill”; n’umushinga wiswe “My Story” bishatse kuvuga ngo ‘Inkuru Yanjye’ w’itsinda ry’abahanzi batandukanye bishyize hamwe ryitwa ‘Kaami Arts.

Buri mushinga wahembwe Amadolari ya Amerika agera ku bihumbi 75 (75,000$), asagaho gato miliyoni 51 z’amafaranga y’u Rwanda bazahabwa mu gihe cy’imyaka itatu, buri mwaka bakazajya bahabwa ibihumbi 25 by’Amadolari.

Ni ku nshuro ya kabiri Tigo ishyigikiye imishinga igamije gufasha no gutegura abana b’ejo hazaza bishakamo ibisubizo.

Muri uyu muhango, Tongai Maramba, umuyobozi wa TIGO-Rwanda yavuze ko bishimiye kuba bashyigikira iyi mishinga kandi ngo bazakomeza.

Zaina Nyiramatama umuyobozi wa Komisiyo y’Abana mu Rwanda nawe wari witabiriye uyu muhango, yashimiye abahawe inkunga kandi abasaba kuyikoresha bafasha abana nk’uko babigaragaje mu mishinga yabo dore ko binajyanye na gahunda za guverinoma.

Gusa anasaba ko mu gufata imishinga hajya hanarebwa imishinga igamije kuzamura imibereho y’umuryango no gukemura amakimbirane mu miryango.

Maramba, umuyobozi wa TIGO-Rwanda ashimira ababashije gutsinda.
Maramba, umuyobozi wa TIGO-Rwanda ashimira ababashije gutsinda.
Uko imishinga yahawe inkunga izafasha abana bato

Umushinga wa Twagirayezu ugamije gufasha abana bakiri bato gukura bakunda ikoranabuhanga ndetse no kubaha amahirwe yo gukina no kumenyera ibikoresho by’ikoranabuhanga kugira ngo bazakure baratojwe gukoresha ikoranabuhanga no kuribyaza umusaruro.

Twagiraye avuga ko nibura uyu mwaka uzarangira ageze ku bana bagera ku 2 000 biganjemo abo mu Mujyi wa Kigali, ariko ngo guhera umwaka utaha azatangira kugera kure hirya no hino mu Rwanda.

Gusa ngo yiteguye kuzahangana n’inzitizi z’amashanyarazi n’ibindi byangombwa bikenerwa kugira ngo wige ikoranabuhanga, yifashishije ibikoresho by’ikoranabuhanga ngendanwa “Mobile lab”.

Naho umushinga w’umuhanzi w’amakinamico Martine Umulisa, Umuririmbyi Liza Kamikazi n’abandi bise “My Story” wo ugamije gufasha abana by’umwihariko baba ku mihanda no mu bigo by’imfumbyi kugira ngo bavuge inkuru zabo, uko bagiye ku muhanda n’impamvu bawugiyeho.

Uyu mushinga ngo watekerejwe nyuma yo kubona ko akenshi abantu batajya bafata umwanya ngo bumve impamvu abana bo ku mihanda baba baragiye muri ubwo buzima ahubwo bagahora bababona nka Mayibobo gusa.

Liza Kamikazi yabwiye Umuseke ko ari umushinga batangiye mu mwaka ushize, none kubw’amahirwe ukaba ubonye inkunga.

Gusa ngo ibikorwa byabo ntibizagarukira aho gusa kuko bazajya banahugura banigishe abana kubyina imbyino zitandukanye, kuririmba, gukina amakinamico n’ibindi byatuma umwana yishimiye ubuzima abayeho ariko anafite icyizere muri ejo hazaza.

Liza avuga ko muri uyu mwaka bateganya kuzagera mu bigo 11 byo hirya no hino mu gihugu bigisha abana ariko banabashyira bwa butumwa bw’abana bahoze ku mihanda.

Venuste Kamanzi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • hello,thanks for the article ariko kabisa mujye mwumva details neza kuko mutanga amakuru atariyo rimwe na rimwe, for example umushinga wacu wakozwe na Kaami arts tukaba ejo twari duhagarariwe na liza kamikazi. akaba umwe mubanyamuryango ba kaami arts.

Comments are closed.

en_USEnglish