Digiqole ad

Kigali: Abaturage bagenda bata ikizere mu kwihutisha ikorwa ry’imihanda

Abaturage i Remera, Masaka, Kibagabaga na Kimisange baganiriye n’Umuseke bavuga ko ikizere ku ikorwa ry’imihanda ryatangijwe ku mugaragaro mu mezi atatu ashize kigenda kigabanuka, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali we avuga ko ikorwa ry’iyi mihanda ari gahunda iri gukorwa kandi uko bikwiye.

IMG_4107 - Copy

Hashize amezi atatu mu bice bya Remera abayobozi batangije gahunda yo kubaka imihanda y’imigenderano ya 100km ahatandukanye muri Kigali, imashini zahise zijya muri iwme muri iyo mihanda zitangira kuyisiza, abaturage n’ikizere cyose bavugaga ko babona imvugo ibaye ingiro.

Ahandi nka Masaka bo bavuga ko hashize igihe kirenga amezi abiri umuhanda ugana Masaka uciye mu kibaya ugiye gukorwa, ndetse ko no mu myaka ibiri ishize bari barabisezeranyijwe, imashini ndetse zaraje ziwutsindagiza itaka. Kimwe no muri iyo mihanda yose baheruka izo mashini, bakavuga ko ikizere kigenda kigabanuka kuri iyo mishinga yo kubasanra imihanda.

Abayobozi batangiza ibi bikorwa mu mezi atatu ashize bavuze ko  ibikoresho bya ngombwa bihari n’abakozi ndetse ko ishobora no kurangira mbere y’igihe cy’amasezerano bagiranye n’abatsindiye amasoko yo kuyikora.

Umuturage Kalisa Emmanuel ukoresha buri munsi umuhanda ujya i Masaka atiBatubwira ko watinze gukorwa kuko hari amatiyo y’amazi awunyura munsi yagombaga kubanza gukurwamo, ariko hashize igihe kinini cyane, cyakora baraje bawutsindagiramo itaka. Ivumbi nawe urareb.”

Jean Berchmans Gatega uba i Remera nawe avuga ko yatangajwe n’uburyo nyuma y’uko abayobozi batangije ikorwa ry’imihanda bwakeye imashini zisiza ariko baziheruka ubwo, ni mu mezi atatu ashize.

Fideli Ndayisaba umuyobozi w’Umujyi wa Kigali avuga ko ikizere gihari muri sosiyete zatsindiye kubaka iyi mihanda, kuko ngo zifite ubushobozi bwo kuyikora neza. Ndetse ko haramutse habayeho kurenza igihe cyagenwe mu masezerano hari ibihano byateganyijwe.

Nubwo aba baturage bagaragaza impungenge zabo no gutakaza ikizere, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali avuga ko ibikorwa hamwe na hamwe biri gukorwa.

AtiUyu ni umushinga munini uzakorwa mu gihe cy’imyaka ine, ubu turacyari mu mezi ya mbere y’intangiriro zawo, imirimo iri gukorwa henshi aho usanga imashini ziri mu kazi.

Za Kimisange, Rwezamenyo, Kibagabaga, Remera n’ahandi usanga hari ibikorwa biri gukorwa.

Mu mezi atatu ashize abayobozi batangiza ikorwa ry'imihanda y'imigenderano
Mu mezi atatu ashize abayobozi batangiza ikorwa ry’imihanda y’imigenderano
Uwo munsi nyine imashini zahise zitangira akazi
Uwo munsi nyine imashini zahise zitangira akazi
Aha ni nyuma y'amezi atatu mu muhanda umwe i Remera
Aha ni nyuma y’amezi atatu mu muhanda umwe i Remera
Nta kindi kirakorwa uretse imashini zanyuzemo
Nta kindi kirakorwa uretse imashini zanyuzemo
Aha ni mu muhanda ugana i Masaka bategereje ko ukorwa nk'uko babyemerewe mu gihe gishize
Aha ni mu muhanda ugana i Masaka bategereje ko ukorwa nk’uko babyemerewe mu gihe gishize
Muri iki gihe izuba ritaraba ryose ivumbi ryo ni ryose
Muri iki gihe izuba ritaraba ryose ivumbi ryo ni ryose

Photos/Eric Birori/UM– USEKE

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Urihatari wa munyamakuru we BIROEI Eric.Ndakwemera kabisa ku nkuru zawe ziba zitohoje neza.Courage kabisa!

Comments are closed.

en_USEnglish