Month: <span>June 2014</span>

Executif w’Akarere ka Muhanga yatawe muri yombi

Ahagana saa mbili z’ijoro kuri uyu wa 03 Kamena nibwo Gasana Celse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga yinjijwe muri bridage ya Muhanga, Polisi y’u Rwanda imaze iminsi mu iperereza ku inyerezwa ry’amafaranga no gutanga sheki zitazigamiwe ku bakinnyi b’ikipe ya AS Muhanga igenzurwa n’Akarere. Mu kwezi gushize umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief […]Irambuye

Mu Rwanda hakenewe imodoka zikoresha amashanyarazi na gaze-Dr Mukankomeje

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije uzizihizwa tariki 05 Kamena, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) Dr Rose Mukankomeje asanga kugira ngo Abanyarwanda barusheho guhangana n’ihindagurika ry’ibihe bituruka ku iyangirika ry’akayunguruzo k’izuba bakwiye kwiga gukoresha imashini n’imodoka bikoresha amashanyarazi na gaze kuruta ibikoresha amavuta. Umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije washyizweho […]Irambuye

Uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo by’urugo – Jacky umujyanama w’ingo

Umugabo n’umugore babana bahura n’amakimbirane atandukanye. Hari ababikemura mu buryo birangira hagati yabo bombi, hari n’abo bishobera bakayoberwa uko babyifatamo. Iyo bigenze gutyo rero ni byiza Kugisha inama. Jacky Nirere ni umujyananama w’Imiryango wabyize ndetse wabigize umwuga yabwiye Agasaro.com uko amakimbirane yakemuka mu ngo mu buryo burambye. Uko ibibazo byakemurwa n’abashakanye bonyine Nkuko Jacky abivuga […]Irambuye

Ikigo cya gisirikare cya Kanombe kizimurirwa i Rwamagana

Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe ( cyahoze kitwa Camp Col Mayuya) kizimurirwa i Rwamagana, mu murenge wa Mwurire mu gihe cya vuba nk’uko Minisitiri w’Ingabo, Gen Kabarere James yabitangarije Komisiyo y’Ubukungu n’Ingengo y’Imari mu Nteko Nshingamategeko kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Kamena 2014. Mu gikorwa cyo kugaragariza abadepite uko ingengo y’Imari ya Ministeri […]Irambuye

Wikipedia ku buntu kuri telephone yawe hamwe na MTN

Urubuga nkusanyabumenyi rwa Wikipedia, nirwo rwa mbere ku isi rutangwaho ‘reference’ mu ibarura ryo mu kwa kabiri 2014, rukusanyirijweho inyandiko z’ubumenyi n’amakuru zirenga miliyoni 30 ziri mu ndimi 287. Uru rubuga MTN yatangaje kuri uyu wa 03 Kamena ko abafatabuguzi bayo bazajya barugeraho ku buntu kuri Internet za telephone zabo ngendanwa. Ni mu muhango wateguwe […]Irambuye

Ingengo y’imari ya MINADEF iziyongeraho asaga Miliyari 9

Minisiteri y’Ingabo (MINADEF), urwego rwa kabiri rufitiwe icyizere na benshi mu Banyarwanda nyuma ya Perezida wa Repubulika, kuri uyu wa kabiri yagaragarije abadepite uko miliyari 55 z’amafaranga y’u Rwanda yahawe ubushize yakoreshejwe, inatanga umushinga w’ingengo y’imari ikeneye muri 2014-2015. Imbere ya Komisiyo ishinzwe Ubukungu n’Ingengo y’Imari, Minisitiri Kabarebe yavuze ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2014-15, […]Irambuye

Ndanenga cyane UM– USEKE, ntanga inama k’Umuco wacu

Muraho, nitwa Emile, ku mpamvu zo gushaka ubuzima mba Minneapolis muri Leta ya Minnesota, US ariko umutima wanjye uba iwacu mu Rwanda. Nkunda gusoma amakuru y’aho kenshi no kumenya ibigezweho iwacu kurusha hano. Nkunda gusoma Umuseke kenshi ku munsi, niho nibura mbona bandika ibintu bifatika n’abasomyi basi serious batanga ibitekerezo bifatika. Mpora nifuza kugira icyo […]Irambuye

Stromae yemeje ko azaza i Kigali, avuga n’impamvu atifuje kuza

Mu kiganiro Paul Van Haver, ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Stromae yagiranye n’ikinyamakuru JeuneAfrique yagurutse cyane ku bitaramo ateganya mu mwaka utaha kuzagirira mu Mijyi itandukanye yo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara harimo na Kigali, impamvu akunze kwandika indirimbo zivuga ku mubyeyi we (Se), irondaruhu, amoko, impamvu adakunda kuza mu Rwanda, uko abona Afurika n’ibindi… Stromae […]Irambuye

Somalia: Uwibye 50$ yaciwe ikiganza, uwafashe ku ngufu akubitwa ibiboko

Urukiko rw’umutwe wa Al Shabab mu mujyi wa Barawe muri Somalia rwakatiye umugabo wahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu gukubitwa ibiboko 100. Uwo mwanya kandi nibwo rwakatiye guca ikiganza undi mugabo wari uhamwe n’icyaha cyo kwiba amadorari 50 (arenga gato 30 000Rwf). Uru rubanza rwaciriwe ku karubanda kuwa gatandatu w’icyumweru gishize nk’uko bitangazwa na DailyNation […]Irambuye

Paccy arahakana ko atwite

Oda Paccy umuhanzi ukora injyana ya HipHop bamwe bavuga ko ari nawe mukobwa wayitangiye mu Rwanda, arahakana amagambo yahwihwiswaga ko yaba afite inda, ndetse ngo ntabwo biri muri gahunda afite vuba. Avuga ko hari abantu bamaze iminsi bamuhamagara bamubaza niba inda atwite itazatuma umubano we na LickLick uhungabana dore ko ariwe bafitanye umwana . Oda Paccy yabwiye […]Irambuye

en_USEnglish