Kabgayi: Min.Mitali yagaye uko bamwe mu bapadiri bitwaye muri Jenoside
Mu muhango wo kwibuka Abatutsi biciwe i Kabgayi kuri iyi tariki ya 02 Kamena, bazize Jenoside yabakorewe mu 1994, Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais yagaye bamwe mu bihaye Imana bishoye muri jenoside bagaha interahamwe abakristo babo ngo zibice kubera ko ari Abatutsi.
Muri uyu muhango wo kwibuka Abatutsi biciwe i Kabgayi Minisitiri Mitali yagarutse ku mateka igihugu cyanyuzemo, ariko atinda cyane ku yaranze Kabgayi by’umwihariko aho abatutsi bari barahahungiye bizeye kurokoka ariko bahagera bamwe mu ba padiri bakabagambanira bifuza ko hatarokoka n’umwe.
Mitali yavuze ko aya mateka ya Kabgayi yagombye gukorerwa ubushashakatsi bwimbitse, kubera ko yihariye maze agashyirirwaho urwibutso rwihariye kugira ngo abazajya baza kuhasura barusheho gusobanukirwa ibyahabaye.
Yongeyeho ko i Kabgayi hafite amateka yaho yihariye ku buryo kuyavuga, kuyandika ndetse no kuyatangaho urugero bitagombye kugira uwo bikomeretsa cyangwa se ngo bimutere ipfunwe.
Yagize ati “Amateka ya Kabgayi yabaye ndi mukuru nararebaga, rwose kuyavuga mu ruhame bireke kugira uwo bibababaza. Ndashimira ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame zahagaritse Jenoside.”
Dr Dusingizemungu Jean Pierre Perezida wa Ibuka ku rwego rw’igihugu yavuze ko abakora ubushakashatsi bw’amateka ya Kabgayi batagomba kwibagirwa n’imibanire myiza abarokotse bafitanye n’imiryango ya bamwe mu bagize uruhare mu kubicira ababo.
Yagize ati “Hari bamwe mu ba padiri twagiye tuganira nkabereka amakosa bakayemera kandi tugasabana imbabazi, kuvuga ukuri si ugusubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge ahubwo ni ukugira ngo buri wese amenye uruhare rwe afate izindi ngamba nshya.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse yavuze ko hari igihe abavuga ubuhamya ku byo babonye, bagenda bagaruka ku ruhare rwa bamwe mu bategetsi ba mbere ya jenoside.
Ku bwe ngo aterwa isoni no kumva hari abantu bakomoka mu Majyepfo bakoze Jenoside, ariko ko kuba harabaye abandi bayobozi bagize uruhare kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ihagarare bikwiye kwishimirwa.
Urwibutso rwa Kabgayi rushyinguyemo imibiri y’inzirakarenga zisaga ibihumbi 10, muri bo harimo imibiri isaga 400 yashyinguwe kuri uyu wa mbere taliki 2 Kamena 2014.
Muhizi Elisée
ububiko.umusekehost.com/Muhanga.
0 Comment
Bazahora mu mitima yacu kuko ni abacu. Ababikoze mwihane imana icyicaye ku ntebe y’imbabazi.
Tuzahora twibuka inzirakarengane kand Imana izabahe iruhuko ridashira ,tuzahurire mwijuru.,nabakoze jenocide bihane ,imana iracyatanga imbabazi.
ntawiyungira ku nzika, nta n’ubumwe burimo inzigo, nimusaba imbabazi tuzazibaha,naho abacu bo tuzabaririra mpaka kuko tutigeze tubona igihe cyo kubaririra
Harabapadiri besnhi bishwe ninterahamwe zibaziza kuba baranze gutangabantu baribahungiye muri Kiliziya.Ibyo birazwi arikorero bagomba nokunenga abantu bishabasenyeri i Gakurazo doreko bobanze guhunga hamwe na gvmnt yabatabazi.Sinkekako baribaubze imodoka zibambutsa umupaka kimwe nabandi.Ibyabereye mu Rwanda namahano abakoze jenoside bazahanwe bikwiye nabandi bishe nabo bazagezwimbere yubutabera.cyangwa dusabanimbabazi ariko twirinda gukomeza gutonetsa bamwe niyo nzira ihamye mbona.
Comments are closed.