Digiqole ad

Indaya yatumye nca inyuma uwo twanshakanye, mfite ubwoba

Bavandimwe basomyi ba Umuseke ndagira ngo mungire inama ku kibazo mfite kinkomereye. Ndi umugabo navuye mu cyaro aho nari ntuye, nsigayo umugore wanjye tubyaranye kabiri, nza mu mujyi wa Kigali gupagasa nkajya mwoherereza icyo mbonye. Nta kibazo kuko nize biciriritse mbasha kubona icyo nohereza.

Gusa ngeze i Kigali nahasanze byinshi, nyuma nza kugira ikibazo cyo kwikangura narabaye umusinzi kuko ninywera ku kagwa gapfundikiye kitwa ‘agashyinguracumu’.

Ejo bundi aha nari nasinze mvuye mu kabari nkubitana n’umukobwa uteze umugabo bararana, aranguyaguya ankubirana n’ubusinzi nzagushiduka twageze iwe.

Namubajije ko twakoresha agakingirizo ansubiza ambwira nabi ati “Iwanjye ntagakingirizo kahagera!”

Kubera agatege gake nari nifitiye nashidutse twararanye kandi bukeye numva aranyishyuza, nshaka kumuha frw 2 000, ariko nabwo yari ankubise ati “Amafaranga make nkorera ni 5000.”

Naramwishyuye ariko nsigarana ibibazo byinshi ari nabyo bituma ngisha inama abasomyi b’Umuseke.

Ese ubu indaya yanze ko twakoresha agakingirizo, najya kwipimisha nkasanga naranduye SIDA nabigenza nte?

Ese ibyambayeho mbibwire umugore wanjye ashobora kumbabarira?

Ubuse nkore iki mu bihe bibi nk’ibi ndimo, bavandimwe mbaye mbashimiye Imana ibahe umugisha ku bw’inama nziza.

Ikitonderwa: ntimuntuke mbasabye inama kuko nzikeneye.

Umusomyi w’UM– USEKE

0 Comment

  • Uri igihone!

  • IPIMISHE UTAZANDUZA UMUGORE WAWE.

  • Arangijye asaba kutamuruka none nicyo ubanjirijeho? Uva muvandi nibyiza ko wunva ko wakoze amakosa, baza ugende wipimishe, hanyuma wihane kandi ugerageze ureke ninzoga. Ibyo kubwira umugore niwowe umuzi, uzi nuko yabyakira. Ubonye ko bishobora kugusenyera wareka kumubwira ukaja kwa pasteur ukihana. Nabwo ashobora kukubabaira wamubwira kugira ngo wunve uruhutse umutima neza. 

  • Gusa nyine wahemukiye umuryango wawe none rero nkugiriye inama nuko mbere ya byose ugomba kuzipimisha ukamenya uko uhagaze, kuko ntacyizere namba mfite ko iriya ndaya itabana n’ubwandu. ubundi ukazanjya iwawe uzi uko uhagaze. nusanga waranduye n’ukuzabyakirana umutuzo ukabibwira madamu wawe akamenya uko yakwirinda yewe akanakugira ninama uko wabyitwaramo kuko uramutse nawe umwanduje waba umuhemukiye utibagiwe n’urubyaro rwanyu. gusa ntawahamya ko ushobora kuba waranduye uretse MUGANGA wenyine uzakwihera igisubizo. nusanga kandi ntabwandu ufite nukuzaramya uwiteka, ukusubiraho.

  • Uri intwari kuba uvuze ibi! Mwitonde 51/100 b’indaya ni HIV positive kandi 62/100 byaclients ni abagabo bubatse. Mumutuke cg mumuseke ni ikibazo kitureba. Inama ipimishe kandi nuba muzima uzasubireyo nyuma ya 3 mois kuko ntihita iboneka kubera imiterere ya tests. Ubwoba bwo tugufasha kubukemura. Ubutaha kimwe nabandi bikubayeho ihutire ku ivuriro baguhe imiti igabanya ibyago byo kwandura HIV kugeza kuri 85/100. Ubundi condom muyitwaze mugiyeyo. Umugore wimuremereza umutwaro mwihorere na Padiri, pastor bihorere ntacyo bimaze. Menya ko Imana itari kure yawe!!

    • very good,wowe uzi gutanga inama nziza

  • ipimishe nusanga waranduye uzabimubwire umusabe imbabazi mushakire hamwe ubundi buryo bwo kubaho, nusanga uri muzima uzihane mumutima wawe umugore ntuzabimuhingukirize. gusa ufate icyemezo cyo kutazongera kumuca inyuma kdi ureke inzoga. thx

  • uzipimishe nusanga waranduye unywe imiti, ariko ntuzanduze umugore wawe kuko waba umuhemukiye 2 utibagiwe nabana bawe.

  • Ntuzigere narimwe wongera kuryamana numugore wawe kandi uzi ko warongoye indaya utikingiye, umenye ko ntaho uzaba utandukaniye numwicanyi uwo ari we wese, uzaba wishe umugore wawi ubizi kandi wabigambiriye. Inama nakugira hita ujya kwamuganga wipimishe nibasanga waranduye uzabibwire umugore wawe kandi wirinde kumwanduza.  Aho kuryamana n’indaya y’ikigali uzajye uryamana n’ihene bigire inzira kuko indaya zahano kigali ziba zifite ibirwara nka miliyari, gusa nusanga waranduye uzajye kureba yandaya yaguteye sida nurangiza uyihe uburozi  nuragiza kuyiroga uzajye kuri polisi kwirega nuko bagufunge cyangwa wiyahure

  • Ngo ni intwari? ariko ntimugasebye ikinyarwanda!!!nta ndaya yagufashe ku ngufu, banza wemere uruhare mubyo wakoze ureke kubeshyera abandi., yo ko yari iri mu kazi kayo ishaka amaramuko wowe wari uri mu biki?niba utemera ko ari wowe nyirabayazana uzongera. gusa tegereza igihe cyagenwe ubundi ujye kwipimisha hato utazanduza umugore wawe. hagati aho utekereza gusubira mu cyaro ukamuba hafi urabona ko utari ya hene iragirwa yonyine ikicyura.uzabwire umugore wawe ko kuba kure ye nabana bitoroshye ko ahubwo wasubira mu cyaro mugatekereza kwikorera mukiteza imbere ariko muri kumwe. cg se uzamuzane mubane aho uri. sinzi niba hari icyo bizagufasha kuko burya kwiyandarika cg kubireka ari icyemezo cya buri wese. iyo ubona abagabo bitwara neza suko badahura n’ibishuko nuko babyirinda. imenye nkumuntu , umenye intege nke  zawe hanyuma wirinde. ntuzongere kwicara mu bantu ngo undi muntu yagukoresheje ibi na biriya. keretse niba ubugabo bwawe ari mu ipantalo gusa!!ipimishe, nusanga uri muzima uzaryumeho kandi wiyemeze kutazongera. nusanga waranduye uzabibwire umugore kugira ngo utazamwanduza. icyo gihe uko bizagendekera umuryango wanyu bizaba biri mu maboko ye. niba uri umugabo koko, kandi ukunda umuryango we uzabyakira nkingaruka zibyo wakoze. uzicishe bugufi umusabe imbabazi, umusabe kwegera abaganga babagire inama yuko mwabana utamwanduje.NIZERE KO WARETSE INZOGA KUVA UWO MUNSI.

    • uzi kujya inama nziza! gusa rimwe na rimwe  wihenura kubo ugira inama nk’aho wowe utari umuntu,burya hari ubwo byakubaho nawe . kandi ujye ujya inama nziza nk’uko ukunze kubikora, kandi ureke ibyo bimeze nk’ibigambo bya za mayibobo cyangwa indaya….”keretse niba ubugabo bwawe ari mu ipantalo gusa!!….” ubwo se ibyo biriyubashye koko  nk’umuntu dusanzwe tuziko atanga inama nziza???

    • IYO NAMA YAWE NDUMVA ARIYO KANDI N`IGITEKEREZO CYAWE CYOSE NI UKO NDAGUSHIMIYE. KANDI NIBA KOKO UKUNDA UMUGORE WAWE UZABIMUBWIRE ARAKARE ARIKO UBE HONEST

  • IHUTIRE KWA MUGANGA KUKO HARI IMITI ITANGWA IYO WAGIZE BENE IBYO BIBAZO MU MASAHA72 ATARARENGA.

  • 1- Nyarukira kwa muganga wipimishe HIV, kandi si HIV gusa iteye ikibazo …mburugu, imitezi n’ibindi wahandurira nabyo s’ibirwara byoroshye nabyo uzabyipimishe. Nusanga waragize icyo wanduramo utangire ukurikize inama za muganga. ubimenyeshe umugore umusaba n’imbabazi, aziguha ataziguha weho icyawe n’ukuzisaba no kutamwanduza…………….2- Nusanga utaranduye, ikizakurikira n’ugufatira ingamba urwo rwagwa , ukaruvaho burundu ese ko wazanywe i Kigali no guhaha cyangwa wazanywe n’agashinguracumu……niba ari urwagwa rwakuzanye i Kigali uzisubirire mu cyaro kuko naho rurahaba. Urabura gushakisha ngo uteze imbere urugo rwawe, none na duke ubonye utujyana mu rwagwa. Agapfa kaburiwe n’impongo, Kigali s’imikino nukomeza mu nzira z’isindwe uzahakura imbwa yiruka.

  • Ntabwo natinyuka kugutuka , ariko nakubwira ngo ubu noneho urimenye ko nta rutangira ugira imbere y’igitsina. Kuva ubimenye rero , tandukana nikitwa inzoga. Ntuvuge ngo byangora kuzireka kuko nizo zikugejeje kuri ibi . Numara kureka inzoga bidasubirwaho , uzicuze imbere y’Imana kuko warasambanye uhemukira umuziranenge uguhanze amaso kandi ugukunda wagusigaraniye abana akaruhana nabo akababungabunga ngo nutaha ujye usanga urugo rususurutse bagukumbuye. Igaye cyane kuko warahemutse pe!!!!!!. Ufate icyemezo ndasubirwaho cyo kwisuzumisha. Kuko nzi ko Imana igira impuhwe cyane , umutima wanjye uranyemeza ko iriya ndaya itakwanduje. Uzagaruke hano utubwire icyavuye mu bisubizo byo kwa muganga twongere tukugire inama. Kubera ko rero Imana izaba iguhaye chance , komera kumugore wawe umukunde wenyine nk’abashakanye. Nubona ko kuba kure ye bitakorohera, haranira ko mwabana aho uri hose. NTUZONGERE RWOSE GUSAMBANA KUKO INDAYA ZOSE ZIRANDUYE. Imana ikube hafi  

  • mwekujya mutera abagore iseseme. nicujije icyo mbisomeye. icyakunyereka nkakurukaho.

    • insolent(e)!!! ubwo se umurushije iki ?kandi ubwo wasanga uri indaya niba uri umukobwa cyangwa urarara mu muhanda uzigura niba uri umusore??

  • ntasoni utagutuka ntacyo yaba akoze ahubwo  nakubonye nagukubita ,ntabugabo bwawe ubonye ahubwo iyuza kuba warayijyanye iwawe. gusa ntuzanduze umugore wawe nahubundi wowe byararangiye imfire, nkuririmbiye aheza mukuzimu.

  • mugenzi wanjye rero,bavuga ko kigali yinjirwa idasohokwa! uzajye kwipimisha urebe uko uhagaze,nusanga waranduye wiyakire kd nuba ukiri muzima bikubere isomo kuko burya indaya ntacyo iba irusha umugore wawe cg inshuti yawe. kd uzasabe umugore wawe imbabazi ntukongere gukora ibyo ukundi.

  • Umugore wawe waramuhemukiye. kubimubwira ndumva byamubabaza cyane kandi burya ibyo tutazi biduha amahoro naho ibyo tuzi bikaduhangayikisha. ndumva wamwihorera gusa ugatangira kujya umukorera utuntu twiza utakoraga mbere bizaba ari nko kwica ikiru. gusa uzabanze wipimishe utazamuzanira kabutindi.

  • Sha nanjye mfite ikibazo gikomeye umugabo wanjye yateye umukobwa inda uwo mukobwa nari maze kumenyerana nawe nziko ari umuntu w,inshuti usanzwe kuko ari na muto rwose mu myaka ariko ubu ni ikibazo gikomeye jye umugabo yansabye imbabazi kuko nyine yari amaze kubona ko inda idahishwa ndatuza kuko nta kundi nari kubigenza gusa nagiye kwipimisha vih kubw,amahirwe nsanga ntayo none ubu nibaza amaherezo niba yararekuranye nawe cg noneho umwana navuka batazongera kubera uwo mwana mungire inama

Comments are closed.

en_USEnglish