Month: <span>April 2014</span>

Ubushinwa bwahaye u Rwanda miliyari 5,4Rwf

Biciye muri Ambasade yayo mu Rwanda, Ubushinwa bwageneye u Rwanda inkunga ya miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda agenewe gufasha gahunda y’imbaturabukungu no kurwanya ubukene. Ministeri y’imari n’igenamigambi yakiriye iyi nkunga kuri uyu wa mbere Mata. Ministre Amb. Claver Gatete wakiriye iyi nkunga y’Ubushinwa ku ruhande rw’u Rwanda yavuze ko iyi nkunga y’Ubushinwa ari ikimenyetso cy’ubufatanye […]Irambuye

UNDP Rwanda irashima imikoranire ya Polisi n’abaturage

Kuwa mbere tariki ya 31 Werurwe 2014, Auke Lootsma umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere UNDP Rwanda, yasuye Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze. Lootsma yasuye komite zo kwicungira umutekano zikorera muri ako  karere (community policing), mu rwego rwo kureba ibyagezweho, n’uko zifatanya na Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha. Umuyobozi wa Polisi […]Irambuye

Namubwiye ko nta mukunda ariko yanze kumvaho

Bakunzi b’Umuseke muraho, ndagira ngo mu ngire inama ku kibazo maranye iminsi ariko mu by’ukuru nk’aba numva gitangiye kunkomerera cyane. Ndi umusore w’imyaka 28, umukobwa yarakunze arabinyereka ndetse aranabibwira ariko ngerageza kwishakamo urukundo ndarubura. Bimaze kwanga neza neza naramwicaje  mubwiza ukuri mu bwira ko kumwiyumvamo nk’umukunzi byananiye. Namubwiye ko tugamba kujya tuvugana bisanzwe ariko ibyo […]Irambuye

Komite ya Espoir FC yahagaritse umutoza wayo imikino ibiri

Kuri iyi tariki ya 01 Mata, komite y’ubuyobozi bw’ikipe ya Espoir FC yahagaritse umutoza wayo Emmanuel Ruremesha imikino ibiri adatoza shampionat. Ruremesha yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko yabonye ibaruwa imuhagarika imikino ibiri ya shampionat nk’igihano ku myitwarire ye. Iyi baruwa ishinja uyu mutoza, wigeze gutaza ikipe ya Mukura VS, kuba ku mukino wa Rayon Sports ngo […]Irambuye

DRC: Ibyo kurwanya FDLR byahereye he?

Nubwo ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu burasirazuba bwa Congo mu butumwa bwiswe MONUSCO igihe zagombaga kumarayo cyongereweho umwaka, ibyo guhashya umutwe wa FDLR byari bimeze nk’ibyatangiye ubu byaracecetse. Mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuri uyu wa kabiri abarwanyi ba FDLR bateye agace ka Bwisha muri Kivu ya ruguru basahura abaturage nk’uko byatangajwe na sosiyete […]Irambuye

Zambiya:Yahaye ubugabo bwe impyisi ngo arasha ubukire

Abantu muri rusange barashaka gukira ariko uyu we  aratangaje! Umugabo witwa Chamangeni Zulu ukomoka muri Malawi yaciwe ubugabo bwe n’impfisi nyuma y’uko umupfumu amugiriye inama yo kujya mu ishyamba akagabiza ubugabo bwe ibyo bikoko maze ngo akazaba umuherwe  bidasuburwaho. Zulu yabwiye The Times of Zambia ati “ Ku italiki ya 24 uku kwezi nagiye mu […]Irambuye

Rubavu: Abarokotse ntibifuza ko urwibutso rwimurwa kuko ari amateka yabo

Urwibutso rwo mu murenge wa Nyundi mu karere ka Rubavu rwubatse hafi cyane y’umugezi wa Sebeya aho rwakomeje kugenda ruzahazwa n’amazi y’uyu mugezi kubera uburyo rwubatswe, hatekerejwe kuba rwakwimurwa, ariko abarokokeye aho bavuga ko batabikozwa kuko ngo aho urwo rwibutso ruri ari amateka yabo n’abantu babo bahari. Uru rwibutso ruri mu murenge wa Nyundo mu […]Irambuye

Chorale Abacunguwe yashyize hanze album ya mbere y’amashusho

Nk’uko  byari biteganyijwe kuri iki cyumweru tariki ya 30 Werurwe 2014,i Musambira ho mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo niho chorale Abacunguwe yo mu itorero ‘Umuriro wa Pantecote mu Rwanda’ yamurikiye Album yabo ya mbere y’amashusho bise” NATANGIYE URUGENDO”. Kimwe mu byatunguranye cyane ni uburyo iki gitaramo kitabiriwe n’abantu ingeri zose,mu gihe byari bisanzwe […]Irambuye

“Nta kamba rya Nyampinga niyambuye ”- Miss Colombe

Akiwacu Colombe Nyampinga w’u Rwanda 2014 yabwiye Umuseke ko abatangaza ko yiyambuye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bitwaje ko ari umunsi wo kubeshya badakwiye kuba babeshya ibyo. Avuga ko ntaho bihuriye n’ukuri ibyo batangaje. Colombe agiye kumara amezi abiri atorewe kuba Miss Rwanda. Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere hari inkuru zatangajwe ko MissRwanda 2014 […]Irambuye

en_USEnglish