Digiqole ad

Rubavu: Abarokotse ntibifuza ko urwibutso rwimurwa kuko ari amateka yabo

Urwibutso rwo mu murenge wa Nyundi mu karere ka Rubavu rwubatse hafi cyane y’umugezi wa Sebeya aho rwakomeje kugenda ruzahazwa n’amazi y’uyu mugezi kubera uburyo rwubatswe, hatekerejwe kuba rwakwimurwa, ariko abarokokeye aho bavuga ko batabikozwa kuko ngo aho urwo rwibutso ruri ari amateka yabo n’abantu babo bahari.

Urwibutso rwa Nyundo rwubatse iruhande rw'umugezi wa Sebeya
Urwibutso rwa Nyundo rwubatse iruhande rw’umugezi wa Sebeya

Uru rwibutso ruri mu murenge wa Nyundo mu mudugudu wa Hanika mu kagari ka Terimbere.

Abarokokeye hano babwiye Umuseke ko bafite amakuru ko Akarere ka Rubavu kari muri gahunda yo kwimura urwibutso kuko rwubatse bidakwiye hafi y’umugezi wa Sebeya bigatuma imibiri ihashyinguye ishobora kugira ikibazo.

Nyuma yo kubona ko uru rwibutso rukwiye kwimurwa, Akarere ngo kasabye Diocese ya Nyundo ikibanza cyakwimurwamo urwibutso, aba barokotse bavuga ko ikibanza cyatanzwe ndetse hakorwa inyigo y’uru rwibutso rushya.

Uru rwibutso ngo rwari kubakwa kuri miliyoni 250Rwf ndetse rwiyemezamirimo wakoze iyo nyingo ngo yahembwe miliyoni 10.

Nyuma y’iyo nyigo Akarere katanze isoko ryo kubaka urwibutso rushya, abantu baza gupiganwa, ntihatangazwa uwatsindiye kurwubaka, ahubwo bavuga ko rutacyubatswe aho.

Aba barokotse bavuga ko ngo ubuyobozi bw’Akarere bushaka ahandi buzagura ikindi kibanza kizubakwaho uru rwibutso. Ibintu aba bavuga ko badashaka kuko batifuza ko ayo mateka yajyanwa kure y’aho barokokeye n’ahashyinguye imibiri y’ababo.

Umwe mu baturage baturiye uru rwibutso utifuje gutangaza amazina ye yabwiye Umuseke ko bidakwiye ko bimura ayo mateka ngo bayajyane ahandi kuko ari ayabo kandi batifuza ko asibangana.

Ati “Ikindi ntitwumva impamvu batubaka urwibutso rushya mu kibanza bahawe ku buntu bagashaka kujya kugura ikindi nacyo kizatwara amafaranga atari macye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko butabona amafaranga ahagije yo kubaka urwibutso rwakorewe inyigo.

Asubiza kuri aya makuru, Sheikh Hassan Bahame avuga ko urwibutso rutazimurwa ahubwo ikibazo kigihari ari uko uru rwibutso rwubatse hafi y’umugezi wa Sebeya aho rugeramiwe n’ibiza.

Abayobozi barimo Ministre w’Intebe, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba hambere nabo bageze kuri uru rwibutsi bavuga ko rukwiye kwigizwa hirya y’umugezi aho rwaba rutabangamiwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yasobanuye ko Akarere kifuza kubaka urwibutso rukomeye, akavuga ko bakoze inyigo koko bagasanga basabwa miliyoni 250.

Ati “Twasanze ntayo dufite ndetse n’ubuyobozi bushinzwe inzibutso ntayo bufite. Niyo mpamvu twifuje kuzamura iki kibazo hejuru ngo badufashe.”

Sheikh Hassan Bahame yaboneyeho gutangaza ko nta muntu urafata icyemezo kugeza ubu, yemeza ariko ko nihabaho gahunda yo kwimura uru rwubutso rutazashyirwa kure y’aho urusanzwe ruri.

Kabanda Innocent uhagarariye Ibuka mu karere ka Rubavu yabwiye Umuseke ko haramutse hafashwe umwanzuro wo kwimura uru rwibutso rutajyanwa kure y’aho urundi rusanzwe.

Ati “ tariki 23 – 03 – 2014 twakoze inama ku kicaro cya CNLG, aha hemejwe ko uru rwibutso rudashobora kwimurwa. Gusa nanone twibajije aho amafaranga yo kubaka urundi azava, tunibaza aramutse abuze icyakorwa. Icyo twarebye cyane ni ahashyirwa iyo mibiri kandi hatari kure y’aho biciwe.”

Kabanda akaba yahumurije abarokotse ko kugeza ubu nta kibazo gikomeye gihari anabasaba kwirinda kugendera ku makuru atizewe avuga ko uru rwibutso rw’amateka yabo rushobora kujyanwa kure.

Uru rwibutso rwo ku Nyundo rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi igera kuri 851,ikibazo cy’uko uru rwibutso ruri kwangizwa n’amazi y’umugezi wa Sebeya ngo kimaze imyaka itatu.

Uburyo abari muri uru rwibutso bashyinguwemo nabwo bukaba bugiteye inkeke abafitemo ababo.

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish