Digiqole ad

DRC: Ibyo kurwanya FDLR byahereye he?

Nubwo ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu burasirazuba bwa Congo mu butumwa bwiswe MONUSCO igihe zagombaga kumarayo cyongereweho umwaka, ibyo guhashya umutwe wa FDLR byari bimeze nk’ibyatangiye ubu byaracecetse. Mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuri uyu wa kabiri abarwanyi ba FDLR bateye agace ka Bwisha muri Kivu ya ruguru basahura abaturage nk’uko byatangajwe na sosiyete civile yaho.

Carlos Alberto dos Santos Cruz
Carlos Alberto dos Santos Cruz umugaba w’ingabo za MONUSCO (umwera uri imbere)

Mu byumweru bitatu bishize ibitero bya MONUSCO ku barwanyi ba FDLR byamaze gusa amasaha, aho birukanye FDLR mu birindiro bya Tongo mu majyruguru ya Goma hakajya ingabo za FARDC. Kuva icyo gihe nta kindi cyakozwe.

Abaturage bo mu bice bitandukanye bya Kivu ya Ruguru muri Congo bakomeje kugaragaza ubwoba n’impungenge baterwa no guturana na FDLR idasiba kuvugwaho kubasahura, ubwicanyi no gufata abagore ku ngufu.

Ni mu gihe ariko i Goma hari hoherejwe ikiswe “brigade d’intervention” yari ije guhashya iyo mitwe, ihereye kuwa M23 ndetse na FDLR, iyo brigade nyuma ya M23 amakuru avuga ko yoherejwe mu duce tugenzurwa na FDLR kubambura intwaro ariko nta makuru kubyo bakoze kugeza ubu.

Mu mwaka wa 2008, abasirikare b’abahinde bari mu ngabo za MONUSCO, bavuzweho gukorana na FDLR aho babaguragaho amahembe y’inzovu ndetse n’urumogi bakabigurana intwaro bahaga abarwanyi ba FDLR, iki kibazo cyagejejwe no mu nama y’Umuryango w’Abibumbye icyo gihe.

Abarwanyi ba FDLR bamaze igihe kinini muri Congo aho, hari aho bagenzura uduce tumwe na tumwe ndetse ahandi bivanze n’abaturage. Hari amakuru yemeza ko hari aho abarwanyi ba FDLR bahanahana amakuru n’ingabo za FARDC za Congo Kinshasa

Leta y’u Rwanda yakomeje kugaragaza impungenge iterwa no kuba aba barwanyi bafite uburenganzira bwo kwidegembya mu gihugu gituranyi.

Abafashwe mu bikorwa byo gutera grenade mu mujyi wa Kigali no mu karere ka Musanze mu Rwanda bamwe bemeye ko bari muri uwo mutwe, batumwe nawo cyangwa se hari uburyo bakorana nawo.

Umutwe wa FDLR ubarirwa mu ngabo zigera ku bihumbi bitatu zitatanye ukorera mu duce twinshi mu burasirazuba bwa Congo ahari abakozi n’ingabo za MONUSCO basaga ibihumbi 10 bafite ubutumwa bwo guhashya imitwe irimo na FDLR kuri miliyoni z’amadorari bagenerwa muri mwaka.

Ingabo za MONUSCO ziri muri Congo ziherutse kongererwa igihe cy'umwaka kuri manda yazo
Ingabo za MONUSCO ziri muri Congo ziherutse kongererwa igihe cy’umwaka kuri manda yazo

U– USEKE.RW

0 Comment

  • iyi yari ikinamico, kandi babamaze mumashyamba bagataha babura akazi; tutirengagij n’abagize iyo brigade intervention, mwibagirwe imfashanyo y’amahanga mumutekano, mwishakire uwanyu ( uwacu), munzira zose zishoboka nizidashoboka; utabyumva atyo si uwanjye. jye nuko mbyumva wawurinda kunyungu zawe ch zabantu benshi; keretse utazi genocide akagambane kabo bagabo, abasivili bapfa bareba. bye

Comments are closed.

en_USEnglish