Digiqole ad

“Nta kamba rya Nyampinga niyambuye ”- Miss Colombe

Akiwacu Colombe Nyampinga w’u Rwanda 2014 yabwiye Umuseke ko abatangaza ko yiyambuye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bitwaje ko ari umunsi wo kubeshya badakwiye kuba babeshya ibyo. Avuga ko ntaho bihuriye n’ukuri ibyo batangaje.

Ikamba yambitswe ateganya kuzarivanamo nawe aryambika undi
Ikamba yambitswe ateganya kuzarivanamo nawe aryambika undi

Colombe agiye kumara amezi abiri atorewe kuba Miss Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere hari inkuru zatangajwe ko MissRwanda 2014 yiyambuye iryo kamba ngo kuko imyemerere y’idini rye itemera ko yaba Nyampinga.

Akiwacu Colombe yabwiye Umuseke ko abanyarwanda badakwiye kumva iyo nkuru ngo bayifate nk’impamo kuko ari ibihuha byambaye ubusa byikinze kuri uyu munsi abakurikira itangazamakuru bose batemera.

Abajijwe ibijyanye n’idini, yavuze ko ntaho imyemerere ye imubuza kuba yahagararira u Rwanda nka Nyampinga.

Joel Rutanganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • murakoze. inkuru nkaziriya zitari ukuri mujye muhita muzinyomoza. ese itegeko rivuga iki kubanyamakuru batangaza ibihuha?

  • ariko  aba   bitwaje  uy’umunsi  wo  kubeshya  bagahimba  igihuha  mbona  bakwiye  kubihanirwa!  ikigaragara  nuko  byaturutse  muri  New times, nuko  nibindi  binyamakuru  bitishakira  inkuru  birakoporora!  mbega  abanyamakuru  badafite  umwuga!!!!!!

  • iyi nkuru uwayikoze we ubwe yarangije avuga ko ari ukubeshya..sinzi impamvu byabavugishijeeeeeee

    • Ibintu byose ntitukabihindure bibi pe! umuryango.com ntabwo najyaga ndebaho, ariko iriya nkuru ukurikije uko umunyamakuru yasoje biragaragara ko yashakaga ko twisekera. hahahahahahahahahaa..gukambya agahanga non! 

  • hahaha uyu munsi wo kubeshya sinari nkiwibuka pe ahubwo murakoze kunyibutsa ko ukibaho umwaka utaha nanjye nzabeshya tu!!

  • Ubundi se ni miss nyabaki?

  • Mugabanye ibihuha mwabanyaRu mwe kuko birasenya ntibyubaka,mujye muvuga ibyo mwasobanura.

Comments are closed.

en_USEnglish