Digiqole ad

Ubushinwa bwahaye u Rwanda miliyari 5,4Rwf

Biciye muri Ambasade yayo mu Rwanda, Ubushinwa bwageneye u Rwanda inkunga ya miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda agenewe gufasha gahunda y’imbaturabukungu no kurwanya ubukene. Ministeri y’imari n’igenamigambi yakiriye iyi nkunga kuri uyu wa mbere Mata.

Mu muhango wo gusinya ku masezerano y'iyi nkunga wabaye none kuwa kabiri ku kicaro cya Ministeri y'Imari n'igenamigambi mu mujyi wa Kigali
Mu muhango wo gusinya ku masezerano y’iyi nkunga wabaye none kuwa kabiri ku kicaro cya Ministeri y’Imari n’igenamigambi mu mujyi wa Kigali

Ministre Amb. Claver Gatete wakiriye iyi nkunga y’Ubushinwa ku ruhande rw’u Rwanda yavuze ko iyi nkunga y’Ubushinwa ari ikimenyetso cy’ubufatanye n’umubano mwiza w’u Rwanda n’Ubushinwa ishingiye ku iterambere.

Amb Gatete yavuze ko abanyarwanda bakwiye kugira byinshi bungukira ku mubano w’u Rwanda n’Ubushinwa, igihugu ubu kinugwanugwa kuba ari icya mbere mu bukungu bukomeye ku isi.

Amb Gatete yagize ati “ Kuba Ubushinwa ari igihugu gikomeye bisobanuye ko twacyungukiraho byinshi kurusha ibyo bo batwungukiraho. Abacuruzi bacu bakwiye gukanguka bagakorana n’Ubushinwa mu kureba ibyo boherezayo.”

Shen Yong Xiang, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, muri uyu muhango yavuze ko igihugu cye kishimira intambwe igaragara u Rwanda rutera mu kurwanya ubukene.

Ndetse ngo niyo mpamvu ubushinwa bufite ubushake bwo gufasha u Rwanda muri iyo nzira rurimo.

U Rwanda rumaze kwakira miliyari zisaga 340 z’amanyarwanda arimo inkunga n’inguzanyo z’igihe kirekire ku nyungu nke zatanzwe n’ubushinwa mu gihe cy’imyaka igera ku 10 ishize.

Inkunga z’ubushinwa ntizigarukira mu gutanga amafaranga kuko zirimo no kugira uruhare rutaziguye mu bikorwa by’ubwubatsi bw’ibikorwa remezo bitandukanye. Bimwe batangamo impano n’ibindi bakora mu rwego rw’ubucuruzi bwabo.

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ko mwiabagiwe ni inkunga mu Uburezi? hari abanyarwanda benshi biga kuri bourse y’Abashinwa. iyo nayo ni inkunga itakagombye kwirengagizwa.

  • Ko twayakiriye kandi inkunga atari nziza tugomba kwigira?? Aho ntitwaba tutazabishobora?

Comments are closed.

en_USEnglish