Digiqole ad

Namubwiye ko nta mukunda ariko yanze kumvaho

Bakunzi b’Umuseke muraho, ndagira ngo mu ngire inama ku kibazo maranye iminsi ariko mu by’ukuru nk’aba numva gitangiye kunkomerera cyane.

Ndi umusore w’imyaka 28, umukobwa yarakunze arabinyereka ndetse aranabibwira ariko ngerageza kwishakamo urukundo ndarubura. Bimaze kwanga neza neza naramwicaje  mubwiza ukuri mu bwira ko kumwiyumvamo nk’umukunzi byananiye.

Namubwiye ko tugamba kujya tuvugana bisanzwe ariko ibyo kunkunda akabyikuramo. Yarabinyemereye ariko  ntiyigmze abishyira mu bikorwa .

Kuva namubwira ko tudashobora gukundana hashize imyaka itatu ariko aracyanyitwaraho nk’aho mu tereta.

Ikindi kintu cyihishe inyuma y’ibi n’uko iyo ndi kumwe n’uyu mukobwa mba numva mukunze cyane ariko yansezera arenze irembo  rugahita ruyoyoka rwose. Kereka wenda agiye nsura buri munsi cyangwa ampora i ruhande.

Ikindi kintu n’uko mba numva tudashobora gutemberana mu nzira ngo mbe nagira imbaraga zo kumwereka abantu nk’inshuti zanjye. Iyo turi kumwe hakagira ushaka kubimbazaho ndamuhwahwanya tukavuga ibindi.

Mu by’ukuri rero mu ngire inama kuko mbabazwa n’ukuntu mbona ankunda cyane ariko njye nkaba nta mwiyumvamo ndetse naranarushakishije biranga.

Hagati aho ndimo kwibaza niba napfa kumwemerera tukazashakana ubundi tukagenda twubaka urukundo gahoro gahoro. Ubundi nkagira ubwoba ko yagera mu rugo n’urwo kumuvugisha bisanzwe nkarubura.

Ikindi kibazo rero ubu ndimo gushakisha  undi mukobwa twakundana ariko  abo ngezeho bose nsanga batujuje imico nifuza. Ikindi abenshi baba bashaka kunshora mu busambanyi kandi nahakanye ko ntazaryamana n’umukobwa tutarashakana.

Umusomyi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ushobora utubeshye ikibazo cyawe wagiciye ku ruhande muvand! imyaka 3 nimyinshi kugira ngo ube warafashe umwanzuro ntakuka cg nawe ngo akureke burundu.Ubwo nawe hari ukuntu utamuvuyeho cg hari ikindi kibazo utatubwiye kigutera kutamushaka kuko nta nenge ugaragaje!!!  va mubyo urimo ndumva ukuze ushake undi kuko ibyo nugusuzugura undi muntu k meme!!!

  • Musore ku mugani wa sasu,,,ndabona wifitemo ikibazo utavuze…none ko utubwira ko wamubwiye ko utamwiyumvamo…nyamara mwaba muri kumwe mwiherereye ngo ukumva yakuguma iruhande…mwatandukana ukumva birahindutse…ndetse ukagira n’isoni zo kugendana na we…ngo ube wamubwira mugenzi wawe…ubwo urumva uri serious…uko umutendeka nawe ni ko undi wiruka inyuma azagutendeka…wanga umugore uguguna igufwa ukazana urimira bunguri atiriwe anarihekenya…ubundi rero ibyiza ni ugukunda UGUKUNDA KUKO uwo ukunda ashobora kuba yikundira abandi…Ngaho icara hamwe ufate umwanzuro

    • kabahzi na sasu muri abantu babagabo ibyo nkuri have utaza regreta  waramwanze rwazagaruka  ugafata umuyaga kunda ugukunda utazakunda utagukunda

  • Muvandimwe ufite ikibazo gikomeye ariko Imana ni igisubizo kuri byose. Cyakora umuhungu yigeze kubaza se ati Data ari uwo nkunda ari n’unkunda nkunde nde ndeke nde ? ise yaramusubije ati mwana wanjye jyukunda ugukunda kuko uwo ukunda nawe akunda abandi. none rero uwo niwe wawe aragukunda nawe ukwiye kumukunda kuko uwo urukundo rwe rubasha kwihanganira amakosa yawe ariko uwo uzazana kuko umukunda ashobora kutazabasha kwihanganira amakosa yawe ukaba wanasenya kandi yenda amakosa yawe yashoboraga kwihanganirwa. Ijambo ry’Imana ritubwira ko urukundo rwihanganira byose ariko kurufite nonese utarufite wazannywe nuko wifite aho azakwihanganira nkuko bibiliya ibivuga sinzi niba na colowani itabivuga. Ngaho rero umupira nuwawe nawe ishake mo urukundo kugirango nawe uzashobore kwihanganira byose maze urugo rwanyu ruzashushanye ijuru dore ko dusabwa kugira urugo rushushanya ijuru rito kugirango tuzabashe kuba abaragwa b’ijuru. Imana igufashe muvandimwe kandi muhungu wanjye.

  • Kunda ugukunda bana ibibazo bibaho kenshi nuko uwo ukunda aba akunda undi hirya rero nutarushakisha ngo urubone uzahura nibibazo ujye umwifuza ngaho gerageza ariko nakugira inama yo gufata uwo niba yujuje ibyo wifuza kumugore

  • ICYO KIBAZO KIROROSHYE; BANZA WIBAZE ICYO UMWANGIRA, NUMARA KUKIBURA UZAMUSAMIRA HEJURU. KUKO UMUNSI YAGIYE UZICUZA. KANDI NAWE USHOBORA KUZAKUNDA UKUNDA ABANDI….

  • Umva nshuti, KUNDA UGUKUNDA sha kuko uwo ushaka gukunda wasanga akunda abandi, wowe ugira amahirwe kuba imyaka ibaye itatu yose muri kumwe, urazana INGURUKIRA nurwo warufite ruzagenda burundu, WOWE MWEMERERE UBUNDI MWISENGERE IMANA IZARUGUHA DORE KO UFITE N’IGITEKEREZO CYIZA CYO KUTIYANDARIKA NGO URASAMBANA, KUNDA UMWANA NAWE AKENEYE GUKUNDWA. (KUNDA UGUKUNDA NIWE WAWE) IMANA IBIGUFASHEMO

  • Reka gutesha abantu umwanya wangu.Urumva ikibazo kiri hehe mubyo uvuze? Usanga mwararindagiye!

  • Reka njye mbahishurire ikibazo uyu muhungu afite. Buriya yamugenzeho mpaka baryamanye , nyuma yumvise irari amufitiye rishize atangira kumwigiraho idorari. Ikindi nuko ubwo uwo mukobwa nta bandi yaryamanye nabo akumva agomba kwizirika kuri uno muhungu kuko yumva yarisamye yarasandaye. Uyu muhungu rero ubwo yabona ko umukobwa amukoraho umurava nawe akarushaho kumwigizayo. Ibi ni ibibazo biba mu rubyiruko kuko sinumva ukuntu umukobwa yakwizirika ku muhungu umubwira ko atamushaka. Nukuvuga se ko uyu mukobwa koko atabona undi wamukunda? Wa musore we ntabwo watubwiye ukuri ariko biragaragara ko uno mukobwa mumaranmye igihe bivuga ko ushobora no kuba waramwijeje kubana , bikaba byaramugiyemo, none rero garuka kubyo mwaganiraga mukimenyana usohoze ibyo wamwijeje. Urakoze.  

  • Ikibazo ufite nayunvishe nange ndagifite uwo umukobwa umuca amaturu kuko nta kindi umuca numara kumuhaga uzashaka abo wishimiye kandi barahari.

  • Reka kubeshya sha wa gahungu we!uwo mukobwa aramugaye kuburyo atabona undi?wowe se uri igitangaza mu bandi bahungu?mujye muba serieux,hanyuma ngo umukunda muri kumwe yagenda rugashira!Indyarya gusa,abasore nkamwe ndabazira kabisa mura gapfa.gusa.

  • muraho bakunzi basomyi b’umuseke.com mbandikiye mbasaba inama nubufasha, ndumusore mfite imyaka30 narize naranjyije kaminuza bachelor degree ntakazi mfite nkora ibiraka iyo byabonetse usibyeko nabyo bibona umugabo bigasiba undi,  mubuzima bwanjye nabyirutse nifuza gukundrwa nogukunda nkumva nifuza kuzagira urugo rwiza n’umuryango mwiza,ariko ikibazo nyamukuru mfite ndakunda cyane pe! ntaburyarya njyanjyira nuburiganya mubuzima bwanjye kandi ntinya gucibwa inyuma cyane nukuvugango ntinya umusheri wanca inyuma nkuko nanjye ntabikora kuko uretseko arinicyaha! ninumwanda mubi!, none mujyire inama nitejyereza abagore nabagabo cyangwa abakobwa nabasore nkabona gusambana nogucana inyuma barabigize nkumukino kandi nkabona byumwihariko abakobwa bikigihe bikundira ubutunzi nibwo bashyize imbere ntarukundo bakigira none kujyeza ubu nabuze umwari wumutima ngo ampe umutimawe wose ntaburyarya najyengo muhe uwanjye  twubake urukundo ruzira guhemukirana nogucana inyuma, ngo anyiharire nanjye mwiharire, dusanyire akabisi nagahiye,adashyize imbere ubutunzi kuko bwo burashakwa ntawe ubuvukana! kandi aharurukundo nokwizerana nogusenga byose birashoboka, kuko abubu bose mbona barashyize imbere ubutunzi n’ubusambanyi ntarukundo bakigira pe! cyane cyane abakobwa bikigihe!,mubishoboye mwanyandikira kuri izi Email:[email protected],murakoze Imana ibarinde.

    • Ngirango abakobwa nabo biyumvamo nkibyo wiyumvamo babibonye , bonne chance kuko abahungu nkawe ni 0,00007% ntibakunze kubaho

  • Umunsi muzaba mutarkiri kumwe nibwo uzumva ufite icyo ubuze muri wowe! gukundwa ni umugisha ntukawibuze. ikigaragara ni uko umuhemukira kuko wakagombye kureka kumutersha igihe niba utabirimo.amahoro

  • njye numva ntanama yaruta uko umubona niba ushima uburyo we agugukunda icyucyeneye hwinama niki?niba ntakindi umunenga uramubabariziki?ntuzi imvugo ivugango kunda ugukunda kuko uwo ukunda aba akunda abandi?niba utamukunda njye ndabona ntakindi utejyereje uretse uzaza akuryarya kuko imyaka 3 nimyinshi uwo aragukunda rwose ariko niwowe ugomba kwifatira icyemezo.

  • Mfite ikibazo mungiye inama nakundanye n’umuhungu mwemerera ko tuzabana ariko ndamukunda kurusha uko ankunda ariko myuma nza kubona undi musore unkunda cyane kurusha uwo nemereye ko tuzabana mbigenze nte?

    • Ijambo ni irya 1 wa mukobwa we! Wa mugani izo NGURUKIRA uzi zizanywe ni iki ? Yaba ari umsore ubyarwa n’umgabo nyoko yabenze UJE KWIHORERA wabigira ute ? Genda buhoro

    • Mu mibanire y’abantu , habamo amakosa. Unyumve neza ngiye gucishiriza nkubwire ibibazo byawe aho biri. Uwo wemereye mbere ushobora kuba waramumariyeho ibyawe byose ukemera kuryamana nawe ukica urukundo yagukunze rwatumye agusaba kuzabana nawe. Ikimenyetso nuko nawe wivugira ko umukunda ariko ukabona we ataguha urukundo umwifuzaho. None rero haje undi ubona ko agukunda bigaragara. Egera wa wundi wa mbere umubwire ko wumva udakunzwe kandi bikubabaza . Niwumva asa nuwisubiyeho agakanguka, uzamusaba kubikwereka mu bikorwa. Aha ndashaka kukubwira ko iyo wemereye umuntu kuzabana nawe ntibigomba gufata imyaka n’imyaka muri muri ibyo nta kintu kigaragara ngo mutegure imibanire yanyu mubane birangire. Nubona akubwira utuntu tudafashije turimo<>, icyo gihe uzigendere utamubwiye ngo ngiyue kwishakira undi etc…( aha uzabyitondere cyane uzanume) , ubundi ugende kuri wa wundi wa kabiri umubwire uti : nanjye ndagukunda cyane ariko mfite ikibazo cy’undi muntu tumaranye igihe twakundanye ndetse tunagera kure cyaneee. ( uzirinde guhita umubwira uwo ariwe) . Uwo wa kabiri azakubaza ibibazo byinshi birimo kukumvisha ko yifuza kugukunda kandi byose bikagaragara. Ntuzamunanize umusabe ko mwakwihutisha amadfossiye(uramenye ntuzihutire kuryamana nawe kuko yazakugira nk’uwa mbere) . Mu gihe uzaba ubona ko uwa mbere arimo yihutisha ibintu , birumvikana ko uwa mbere azamenya amakuru agashaka kuba jena. Ntuzigere ujya kwisobanura ku wa mbere kuko byahinduka ibindi uzabyihorere umenyeshe umukunzi wawe ko icyo kibazo azajya akugira inama yuko mwakivamo bidateye degat. Wa muhungu wa mbere zabyumva ko amakosa yabaye aye nta nubwo azashaka cyane  kukubuza amahoro. Unsubize3 niba wumva iyi nama igufasha.    

  • Muby’ukuri kuko iyo muri kumwe uba umukunze,ibyo bitumye umushaka mukabana waba wiyemeje ko ntawe muri mwe uzajya gupagasa kuko igihe wajyayo wahita wibagirwa ko ufite umugore mu rugo,nawe nuko agiye wahita wibagirwa ufite umugore uri bugutaheho rero ubwo ibyiza ni ukumureka ugashaka uwo uzashobora guhozaho umutima buri kanya ko gutera kwawo.Ariko usenge Imana niyo igena urugero rw’urukundo kuri buri wese.

  • Nturi normal..  gukunda c ni iki ? Unamupfusha ubusa .

  • sha nanze umukobwa wankundaga,nshaka undi ariko ubu uko nicuza bizwi n’umutima wanjye!

  • unva muvandi kabisa uramukunda kandi cyane umunsi uzabimenyeraho numunsi mwatandukanye burundu kandi uzicuza kuko imyaka 3 ni myinshi pe pe pe irahagije cyane kuba mwaratandukanye ariko kuba mukiri kumwe ahubwo nureba neza kugiti cyawe uzasanga utari serious please ndagusabye va mukavuyo gukundwa byikigihe ubibonye aba agirimana urugo rwubakwa nurukundo rwumugore ahanini gusa wowe uzipime gusa umare nkamezi 3 mutabnana uzamenya neza ko umukunda cg utamukunda

  • ikibazo nuko utavuze neza  ikibazo ufite wagiciye kuruhande  kandi iyo ushaka gikira indwara urayirata  andi mubyukuri nawe uramukunda ahubwo tangira umuganirize mupange urugo hakiri kare kugirango umumenye neza umenyere nindi mico ye aguhisha kubera utanamukunda ahubwo ushobora kuzahubuka ugasanga ntacyo mugezeho kandi wakagombye kuba waramuteguye neza ikindi utagomba kwirengagiza nuko ushobora gutuma ashaka kuzihorera agahinda wamuteye nyuma ukazamukunda atakigukunda ahubwo agashaka kukwihimura ho kubyo wamukoreye kuko ushobora kumubabaza akajya imbere y”Imana ugasanga bikugize ho ingaruka

  • NUKUJYA UMUNTU ABANZA KUMENYA UKO YAKWITWARA MBERE YO KUJYA MURUKUNDO CYANE

    • Umva muvandimwe inama nguha menya ko urimo wibwira ko utakaza umwanya wa mugenzi wawe ariko umunye ko umunsi wiyongereye ku myaka ufite 28  uba usatira mirongo….Icyambere ntankumi yagukunda ntaniyo nagira inama ngo igukunde kuko utazi kwikorera isuzuma ngo umenye ko uri indayandya ariko iherezo bose niko bazakumenya.Uti naramuhakaniye…..Uti iyo ari iruhande rwanjye ….hanyuma se ugamije iki? Utazi iyo ava ntamenya iyo ajya.Ese wibwira ko uwo mukobwa we atabwira izindi nkumi ko uri inshuti ye?Hanyuma se niyihe nkumi yakwemerrra kuba inshoreke mugihe abona nuwo ubana nawe umutakariza igihe?. Niba uvuga ko agushimisha muri kumwe ubundi ukaba utifuza kugendana nawe,menya ko urakazuyazi.Igisigaye isi ubwayo nayo izakurukuka.Hitamo wiba nk’agacurama niko ubona gasa n’inyamaswa ubundi ukabona kaguruka nkinyoni.

      • Umva muvandimwe inama nguha menya ko urimo wibwira ko utakaza umwanya wa mugenzi wawe ariko umunye ko umunsi wiyongereye ku myaka ufite 28  uba usatira mirongo….Icyambere ntankumi yagukunda ntaniyo nagira inama ngo igukunde kuko utazi kwikorera isuzuma ngo umenye ko uri indayandya ariko iherezo bose niko bazakumenya.Uti naramuhakaniye…..Uti iyo ari iruhande rwanjye ….hanyuma se ugamije iki? Utazi iyo ava ntamenya iyo ajya.Ese wibwira ko uwo mukobwa we atabwira izindi nkumi ko uri inshuti ye?Hanyuma se niyihe nkumi yakwemerrra kuba inshoreke mugihe abona nuwo ubana nawe umutakariza igihe?. Niba uvuga ko agushimisha muri kumwe ubundi ukaba utifuza kugendana nawe,menya ko urakazuyazi.Igisigaye isi ubwayo nayo izakurukuka.Hitamo wiba nk’agacurama niko ubona gasa n’inyamaswa ubundi ukabona kaguruka nkinyoni.

Comments are closed.

en_USEnglish