Month: <span>April 2014</span>

Abana biga ikintu bakibona ntibashobora kukibagirwa

Abana bato biga ku  kigo cy’ishuri  cy’ibanze  cya St Nicolas giherere mu murenge wa Nyarugenge  mu mujyi wa Kigali, bajyanwe kwigira amateka y’u Rwanda ndetse n’ibinyabuzima bitandukanye mu ngoro ndangamurage (Museum) y’i Kigali. Umuyobozi w’iki kigo Nshinzimana Adrien yatangarije Umuseke ko iki gikorwa bakoze  cyari kigamije kwigisha abanyeshuri amateka yaranze u Rwanda dore ko mu […]Irambuye

Bararegwa kugurisha umugore zahabu itari yo, bakamurya 11 000$

Kuri uyu wa 02 Mata ubwo polisi y’u Rwanda ishami rya Kicukiro yerekanye abantu batanu bakurikiranyweho ibyaha by’ubujura n’uburiganya ku bantu,  barimo babiri baregwa kurya umugore 11 000$ bakamugurisha zahabu itari yo. Police irasaba abanyarwanda gushishoza kuko abatekamutwe ngo bakomeje kuba benshi. Icyaha cy’uburiganya bakunze kwita ubwesikoro (escroquerie) cyanagarutsweho n’umuvugizi wa polisi y’umujyi wa Kigali […]Irambuye

Gicumbi: Abasirikare bavuye ku rugerero bemerewe inkunga yo kwiga amashuri

Kuri uyu wa gatatu tariki 02 Mata 2014, mu Karere ka Gicumbi habaye igikorwa cyo kubarura  ku nshuro ya 11 abasirikare bavuye ku rugerero mu rwego rwo kumenya ibibazo bafite kugira ngo barusheho kubakirwa imibereho. Iki gikorwa cyakozwe na Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe Ingabo zavuye ku rugerero (Rwanda Demobilization and […]Irambuye

Impamvu itariki yo kwakira urumuri ku Kicukiro yimuwe

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 02 Mata 2014, nibwo urumuri rw’ikizere ku nshuro ya 29 rwagomba kugera ku kibuga cya IPRC-Kigali ku Kicukiro. Gusa siko byagenze kuko  iyi tariki yaje kwimurirwa tariki ya 05 Mata 2014. Ntabwo benshi bamenye neza impamvu z’iri yimurwa, umwe mu bashinzwe umutekano muri IPRC-Kigali yabwiye Umuseke ko hari abataramenye […]Irambuye

India: Umugabo arya itaka, ibinonko, amatafari… Ku munsi arya 3

Pakkirappa Hunagundi umugabo wibera mu cyaro cy’ahitwa Karnataka mu Buhinde amaze kumenyekana kubera uburyo arya amatafari, ibinonko, ibitaka agashyira mu gifu ibiro bigera kuri bitatu buri munsi. Uyu mugabo w’imyaka 30 y’amavuko abasha gushuna ku nkuta ku mihanda aho atuye ariko kandi akemeza ko nta ndwara n’imwe bitamutera nk’uko bitangazwa na Dailymail. Ubu abahanga bavuga […]Irambuye

Abanyiciye nibasaba imbabazi nzazitanga – Dafroza Gauthier

Dafroza Gautier, Umunyarwandakazi wabuze benshi bo mu muryango we barimo n’umubyeyi we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yatangarije Deutsche Welle ko abamwiciye nibamusaba imbabazi azazitanga. Muri icyo kiganiro Dafroza Gauthier, w’imyaka 59 y’amavuko, yagize ati “Sinavuga umubare w’abishwe, ni benshi cyane. Ntibishoboka kubaho ubuzima busanzwe nyuma ya Jenoside.” Mu myaka 13 ishize, […]Irambuye

"Menya isanzure" na Dr Nkundabakura (PhD muri Astrophysics)

Ikirere n’urusobe rw’ibikigize birimo n’isi dutuye biracyari iyobera kuri benshi. Dr Nkundabakura Phèneas umwe mu banyarwanda bacye cyane bize iby’isanzure (Astronomie) kugeza ku rwego rw’ikirenga yaganiriye n’Umuseke ku miterere y’isanzure n’imikoranire y’ibirigize. Asubiza ibibazo bimwe ushobora kuba nawe wibaza. Dr Nkundabakura Phèneas ni inde? Dr Nkundabakura Phèneas yize ubugenge bw’isanzure, ibyo bita mu cyongereza  Astrophysics. […]Irambuye

Kwibuka 20: Ki Moon yishimiye ko azifatanya n'abanyarwanda

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Ban Ki-Moon yatangaje ko azaza mu Rwanda kwifatanya n’Abanyarwanda mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kunamira kwibuka ku ncuro ya 20 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ngo kuba yaratumiwe ni icyubahiro gikomeye. Ban Ki-Moon yavuze ko ahawe ishema no kuba yaratumiwe kuza mu Rwanda ngo yifatanye n’Abanyarwanda mu bihe bikomeye […]Irambuye

MINEAC irakangurira abahinzi gutumbera isoko ryagutse rya EAC

Kuri uyu wa 2 Mata 2013, Minisiteri  ishinzwe Ibikorwa by’umuryango w’Africa y’Uburasirazuba (MINEAC) yagiranye ibiganiro n’abahinzi n’aborozi basaga 160 baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, hagamijwe kubashishikariza kwitabira gukorana n’isoko ryagutse ry’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kuko bigaragara ko amarembo afunguye. Ibi biganiro byahurije hamwe abahagarariye Leta mu nzego zitandukanye z’ubuhinzi, abayobozi b’amashyirahamwe, abatumiza amafumbire mu […]Irambuye

Kenya: "Makaburi" wari ukomeye muri Islam yiciwe Mombasa

Uwari ikimenyetso cya Islam igendera ku mahame akaze y’idini muri Kenya, Abubaker Shariff Ahmed, uzwi ku kazina ka “Makaburi”, umurambo we waraye utoraguwe ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 1 Mata, 2014 mu mujyi wa Mombasa. Yakekwagwaho gukorana n’umutwe w’inyeshyamba zigendera ku mahame akarishye y’idini rya Islam muri Somalia, al-Shebab mu gihugu cya Kenya. Abubaker […]Irambuye

en_USEnglish