Digiqole ad

Zambiya:Yahaye ubugabo bwe impyisi ngo arasha ubukire

Abantu muri rusange barashaka gukira ariko uyu we  aratangaje! Umugabo witwa Chamangeni Zulu ukomoka muri Malawi yaciwe ubugabo bwe n’impfisi nyuma y’uko umupfumu amugiriye inama yo kujya mu ishyamba akagabiza ubugabo bwe ibyo bikoko maze ngo akazaba umuherwe  bidasuburwaho.

Uyu mugabo Zulu ngo arashaka agafaranga  byanze bikunze
Uyu mugabo Zulu ngo arashaka agafaranga byanze bikunze

Zulu yabwiye The Times of Zambia ati “ Ku italiki ya 24 uku kwezi nagiye mu ishyamba aho umupfumu yari yansabye kujya nambaye ubusa. Nahahuriye n’impfisi itangira kurya amano nyuma iza no kundya ubugabo bwanjye ibukuraho.”

Uyu mugabo yavugije akaruru bya bikoko biriruka nyuma aza kubona abantu bamujyana kwa muganga.

Abaganga babwiye the Times of Zambia ko uyu mugabo kuko yaciwe ubugabo ariko ko ubuzima bwe bwifashe neza muri iki gihe.

Impyisi ni imwe mu nyamaswa z'inkazi
Impyisi ni imwe mu nyamaswa z’inkazi

Mu bitaro aho arwamye Chamangeni Zulu avuga ko agifite icyizere ko azaba umukire byanze bikunze.

Yagize ati “ Nubwo natakaje ibice by’ingenzi ku mubiri wanjye kuburyo ntazabasha kubyara, ariko mfite ikizere byanze bikunze ku nzakira. Bitinde bitebuke nzaba umuherwe!” 

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ndega imyumvire!!!!!!!!!

  • Niko Zulu wee!! Biterwa nicyo wita ubukire !! Nuva mubitaro uzatange nakaboko nibwo uzaba umuherwe cyanee!!  Hahahhhahahh 

  • hahahahahahahaahaha mbega imyumvire weeee ndumiwe koko abandi se nuko bashaka ubukire barakubeshye ibyabapfu biribwa nabapfunu koko niko umunyarwanda yavuze. suko babushaka

  • dore iyo mbwa ;yarakwiriye gutwikwa;umushenzi gusa………………..

  • Ubwose ubukire ashaka burenze ubuzima Imana yamuhaye n’ubuhe?nonese nabubura akaba yabuze n’ubuzima azunguka iki?amafaranga tuyashaka tugirango tubeho ntabwo ari ukugirango twiyangize.

  • nonese ubukire buruta kubyara nubuhese? ariko noneho  abantu amafaranga   basigaye bashakira mubuyo butandukanye  birababaje. 

  • ndabaza ese n’umugabo cyangwa n’umusore?  icyo aricyo cyose gusa afite imyumvire mibi. ubwo rero yishinze umupfumu  bazamurya utwe dushire . yakwizeye Imana ko ariyo ishobora byose.

    • hahaha!!!!! zuru atumyenseka murikigitondo….

  • mana we sha Zulu sry pe!!!!!!!!!!! ark sha ubukire suko babushaka disi  imana igukize mama

Comments are closed.

en_USEnglish