Chorale Abacunguwe yashyize hanze album ya mbere y’amashusho
Nk’uko byari biteganyijwe kuri iki cyumweru tariki ya 30 Werurwe 2014,i Musambira ho mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo niho chorale Abacunguwe yo mu itorero ‘Umuriro wa Pantecote mu Rwanda’ yamurikiye Album yabo ya mbere y’amashusho bise” NATANGIYE URUGENDO”.
Kimwe mu byatunguranye cyane ni uburyo iki gitaramo kitabiriwe n’abantu ingeri zose,mu gihe byari bisanzwe bizwi ko ibitaramo bya Gospel bidakunzwe kwitabirwa.
Ikindi cyashimishije abitabiriye iki gitaramo harimo uburyo bw’imitegurire yacyo, byatumye abahaturiye bifuza ikindi giterane mu minsi ya vuba babyisabira abayobozi b’Itorero ndetse n’abayobozi b’inzego za Leta dore ko nabo bari babyitabiriye.
Amwe mu ma Choral yari yitabiriye icyo giterane harimo,Choral Rubonobono,Choral Yasipi ,Choral Remera ndetse n’umuhanzi usanzwe aririmba indirimbo zihimbaza Imana uzwi nka Hakizimana Evaliste.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com