Digiqole ad

Chorale Abacunguwe yashyize hanze album ya mbere y’amashusho

Nk’uko  byari biteganyijwe kuri iki cyumweru tariki ya 30 Werurwe 2014,i Musambira ho mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo niho chorale Abacunguwe yo mu itorero ‘Umuriro wa Pantecote mu Rwanda’ yamurikiye Album yabo ya mbere y’amashusho bise” NATANGIYE URUGENDO”.

Iyi niyo Choral 'Abacunguwe' yamurikaga album yayo ya mbere y'amashusho
Iyi niyo Choral ‘Abacunguwe’ yamurikaga album yayo ya mbere y’amashusho

Kimwe mu byatunguranye cyane ni uburyo iki gitaramo kitabiriwe n’abantu ingeri zose,mu gihe byari bisanzwe bizwi ko ibitaramo bya Gospel bidakunzwe kwitabirwa.Choral Rubonobono irimo iririmba

Ikindi cyashimishije abitabiriye iki gitaramo harimo uburyo bw’imitegurire yacyo, byatumye abahaturiye bifuza ikindi giterane mu minsi ya vuba babyisabira abayobozi b’Itorero ndetse n’abayobozi b’inzego za Leta dore ko nabo bari babyitabiriye.Bamwe mu bayobozi b'Itorero 'Umuriro wa Pantecote mu Rwanda

Amwe mu ma Choral yari yitabiriye icyo giterane harimo,Choral Rubonobono,Choral Yasipi ,Choral Remera ndetse n’umuhanzi usanzwe aririmba indirimbo zihimbaza Imana uzwi nka Hakizimana Evaliste.Bamwe mu bayobozi b'Itorero 'Umuriro wa Pantecote mu Rwanda

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish