Digiqole ad

UNDP Rwanda irashima imikoranire ya Polisi n’abaturage

Kuwa mbere tariki ya 31 Werurwe 2014, Auke Lootsma umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere UNDP Rwanda, yasuye Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze.

Umuyobozi wa UNDP yifatanyije na Polisi n'abaturage kwangiza ibiyobyabwenge
Umuyobozi wa UNDP yifatanyije na Polisi n’abaturage kwangiza ibiyobyabwenge

Lootsma yasuye komite zo kwicungira umutekano zikorera muri ako  karere (community policing), mu rwego rwo kureba ibyagezweho, n’uko zifatanya na Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze, SP Silas Karekezi, yagaragarije abo bashyitsi uko Polisi y’u Rwanda ifatanya n’izo komite zo kwicungira umutekano, batangira amakuru ku gihe ibyaha bitaraba, kugira ngo Polisi ibikumire, ndetse anababwira ko mu Rwanda abaturage bihaye gahunda y’uko buri wese ari ijisho rya mugenzi we.

SP Karekezi yanagaragarije abo bashyitsi umusaruro w’iyo mikoranire y’abaturage na Polisi y’Igihugu, aho yavuze ko hafashwe ibiyobyabwenge bitandukanye ndetse n’ibindi binyobwa bitemewe byinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Byose bikaba bifatwa biturutse ku makuru Polisi ihabwa n’abaturage. SP Karekezi yaboneyeho UNDP, kubera inkunga itera Polisi y’u Rwanda mu guhugura abagize komite zo kwicungira umutekano.

Auke Lootsma yashimiye uko Polisi y’u Rwanda ifatanya n’abaturage mu guhanahana amakuru, ndetse n’uruhare rwa komite zo kwicungira umutekano mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Madamu Mpembyemungu Winifride, yashimiye aba bashyitsi kuba basuye akarere ka Musanze, anasaba abaturage gukomeza gukorana na Polisi y’u Rwanda, batangira amakuru ku gihe.

Aba bashyitsi bakaba baboneyeho umwanya wo kwifatanya n’abaturage n’abayobozi b’aka karere ka Musanze mu kumena ibiyoyobyabwenge byari byarafatiwe muri aka karere ka Musanze.

RNP PRO

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish