Month: <span>February 2014</span>

Paapa Benedict XVI yemeje ko ntawamuhatiye kwegura

Uwahoze ari Paapa Benedigito wa 16 kuri uyu wa gatatu, mu ibaruwa yasubizaga ikinyamkauru yatangaje ko nta wamuhatiye kwegura kandi nta bwumvikane bucye bwari hagati y’abakuru ba kiriziya i Vatican. Ibaruwa ye yatangajwe mu kinyamakuru La Stampa  cyari cyamwandikiye kimubaza ibibazo ku iyegura rye  mu kwa kabiri 2013. Muri iyi baruwa avuga ko yafashe umwanzuro […]Irambuye

Abanenga imisifurire ni abatazi amategeko yayo- Aaron Rurangirwa

Aaron Rurangirwa, Perezida wa komisiyo y’Abasifuzi mu Rwanda yemeza ko abanenga imisifurire akenshi ari abatazi amategeko yayo. Ni kenshi cyane uzumva abafna bashyira mu majwi imisifurire mu Rwanda. Abasifuzi mu Rwanda usanga ku mikino imwe n’imwe baregwa n’abafana ndetse n’abatoza kubogama, ruswa, amarangamutima n’ibindi. Umutoza Banamwana Camarade wa Esperance FC yo mu kiciro cya mbere, […]Irambuye

Abakongomani bashaka gukoresha Brussels Airlines bazajya banyura mu Rwanda

Nyuma yo kubona ko ihangana ku isoko rya Kigali rimaze gukomera, ikompanyi mpuzamahanga itwara abantu mu Ndege ‘Brussels Airlines’ yatangiye gufungura amaso ireba ko yatangira no kujya itwara abagenzi bo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ariko banyuze mu Rwanda. Ubuyobozi bwa ‘Brussels Airlines’ burashaka kwagurira serivisi zabo mu Burasirazuba bwa DRC, […]Irambuye

Umukino nkemurampaka mu kiciro cya kabiri wari ‘indyankurye’

Umukino wahuje ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda na Rwamagana City saa munani kuri uyu wa gatatu wari umukino nkemurampaka, waberaga ku kibuga cya FERWAFA i Remera, bahataniraga kujya mu gikombe cy’amahoro kizatangira tariki ya 18 Werurwe 2014. Inama yabaye mu kwa mbere 2014 ihuje abayobozi b’amakipe yo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri (ariyo akina […]Irambuye

Kujya hanze gukoresha ‘plastic surgery’ ntibikiri ngombwa – Lt Col

Lt Col Dr Charles Furaha, umuganga ukuriye serivisi yo kubaga “Plastic Surgery” mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda yabwiye Umuseke ko bitakiri ngombwa ko uwifuza kwibagisha ajya mu mahanga kuko iyo serivisi ubu itangwa no muri ibi bitaro biherereye i Kanombe mu mujyi wa Kigali. Iyi serivisi ya “Plastic Surgery” ikorerwa ahanini abantu baba bagize […]Irambuye

MIDIMAR igiye gufatanya n’izindi nzego mu gihe cy’ibiza bidasanzwe

Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihu, minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’imiryango mpuzamahanga yita ku mpunzi ikorera mu Rwanda; kuri uyu wa 26 Gashyantare bari mu nama igamije gufatira hamwe ingamba zakwifashishwa mu gihe mu gihugu haba habaye ibiza bidasanzwe n’gihe haba hinjiye umubare munini w’abantu by’umwihariko impunzi. Nyuma y’aho u Rwanda rwakiriye umubare munini w’abanyarwanda […]Irambuye

Indwara yo kujojoba irakira-Mukagasana

Kuwa kabiri tariki 25 Gashyantare mu karere ka Gatsibo hatangijwe ubukangurambaga  ku ndwara ya fisitile (fFistula) aho Mukagasana yatanze ubuhamya uburyo yafashwe na yo ubu akaba yarayikize. Mukagasana Mwamini uturuka mu murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo, mu kiganiro yagiranye na Umuseke yadutangarije ko Fisitile ari indwara iboneka ku babyeyi batakurikiranywe neza igihe babhyara, […]Irambuye

Paris: Urukiko rwanze kohereza mu Rwanda Serubuga na bagenzi be

Kuri uyu wa gatatu tariki 26 Gashyantare, urukiko rusesaimanza rw’i Paris mu Bufaransa rwanze icyifuzo cy’u Rwanda cyo kohererezwa Claude Muhayimana, Innocent Musabyimana na Laurent Serubuga ngo baburanishirizwe mu Rwanda ku byaha bakekwaho byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Ni umwanzuro wari utegerejwe n’abantu benshi, bibazaga niba ubutabera bw’i Paris […]Irambuye

FERWAFA yahannye Camarade igendeye ku mutangabuhamya

Nyuma y’igihe kitari gito ikibazo cy’ihagarikwa ry’umutoza Camarade Banamwana kibazwaho byinshi, ibyo aregwa byemewe hifashishijwe umutangabuhamya wari uhari. Benshi bibazaga impamvu FERWAFA ibogamira kuruhande rw’abasifuzi ku kibazo bagiranye n’umutoza Camarade kandi nta bimenyetso nk’amajwi cyangwa amashusho yafashwe Camarade atuka abasifuzi. Gusa uwabumvaga ari nawe wemeje ko umutoza Camarade yasebeje abasufuzi, ni uwitwa Emmanuel usanzwe ari […]Irambuye

Ikiraro gihuza Rubavu-Rutsiro-Karongi cyacitse

Kubera imvura ikaze yaguye mu Ntara y’Iburengerazuba by’umwihariko mu Karere ka Rubavu ku wa mbere no kuwa kabiri ikiraro cyahuzaga uturere twa Rubavu-Rutsiro na Karongi cyarasenyutse, abakoreshaga uyu muhanda bakaba basaba ko cyasanwa vuba kuko kibafitiye akamaro kanini. Iki kiraro cyubatswe hejuru y’umugezi wa Sebeya n’ubusanzwe usanzwe umenyereweho kuzura cyane mu gihe cy’imvura, giherereye mu […]Irambuye

en_USEnglish