Digiqole ad

Paris: Urukiko rwanze kohereza mu Rwanda Serubuga na bagenzi be

Kuri uyu wa gatatu tariki 26 Gashyantare, urukiko rusesaimanza rw’i Paris mu Bufaransa rwanze icyifuzo cy’u Rwanda cyo kohererezwa Claude Muhayimana, Innocent Musabyimana na Laurent Serubuga ngo baburanishirizwe mu Rwanda ku byaha bakekwaho byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Claude Muhayimana (ibumoso) na Innocent Musabyimana bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Baba mu Bufaransa/ Photo Getty Images
Claude Muhayimana (ibumoso) na Innocent Musabyimana bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Baba mu Bufaransa/ Photo Getty Images

Ni umwanzuro wari utegerejwe n’abantu benshi, bibazaga niba ubutabera bw’i Paris buri bwemere kohereza aba bagabo batatu. Ni nyuma y’uko u Bufaransa bwari bwateye intambwe bukaburanisha Capt. Pascal Simbikangwa ku byaha byerekeranye na Jenoside.

Nta bisobanuro byinshi umucamanza yigeze atanga nk’uko bitangazwa n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) yategetse gusa ko aba bagabo batakoherezwa mu Rwanda.

Uyu mwanzuro ngo waba washingiye ku ngingo ebyiri zakunze kugaragazwa n’abaregwa mu manza zabanje mu mwaka wa 2012 na 2013.

Abaregwa bavugaga ko batizeye uburyo bazaburanishwa mu Rwanda kuko itegeko rihana icyaha cya Jenoside rigena ibihano bitajyanye n’icyaha kandi n’igihe ibyaha bashinjwa byakorewe nta tegeko ribihana ryariho.

Abaregwa bavuga ko amategeko ashingirwaho mu kuburanisha abakoze Jenoside ari ayo mu 1996 na 2004 nyamara ibyo baregwa ngo byarabaye mbere.

Gusa, mu kwezi kw’Ugushyingo umwaka ushize, urukiko rw’ubujurire rw’i Paris rwari rwagaragaje ko ibyo bavuga atari byo kuko mu mwaka w’1975, u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga yo mu mwaka w’1948 n’1968 asobanura Jenoside.

Ikindi kandi ngo n’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda cyo mu 1977, harimo amategeko agena ibihano ku byaha byo kwica uburenganzira rusange nk’ubwicanyi, gufata ku ngufu n’ibindi.

Bityo ngo ntawavuga ko mu 1994, amategeko y’u Rwanda yirengagizaga cyangwa atahanaga ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasira inyoko muntu.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ariko se tujye tuvugisha ukuri ,mu rwanda haba butabera ki uretse munyangire gusa! padiri ntiyahotowe tegereza urebe ko nuwabikoze azamenyekana!! mwikosore!!

  • njy munsobanurire amatike yabajya gushinja atangwa nande?

  • Ibi byemezo nizere ijana kw’ijana ko ntawe bitangaje… Uretse ko ubwo butabera bwabo bw’ ibitangaza n’imbonekarimwe, bwakabaye bwanga kubohereza ubw’u Rwanda, ariko bakababuranishiriza mu Bufaransa… Gusa ejo cyangwa ejo bundi, ntibazaze kutwanjanjwako, basaba umuntu uwo ari we wese ukekwaho icyaha kwohererezwa ubwo butabera bwuzuye politique!!! Reka twemere ibyo byemezo by’ubwo butabera, ariko nabo, babyanga babyemera, bitegure kwemera no kwubaha ibyemezo bizaba bifashwe n’ubw’u Rwanda!!! Dore ko bihaye inshingano n’uburenganzira bwo kuburanisha imanza zose zo kw’ isi!!!

    • Ngo akaruta akandi karakamira.

      • Carine, birashoboka, ariko iyi principe ntabwo ikora buri munsi!!! Cyane cyane, iyo bigeze mu mibanire hagati y’ibihugu!!! Example naguha yoroshye cyane ni Omar el beshir wa Sudan… Ubu yibereye mu nama muri Congo Kinshasa, mugihe iki gihugu cyasinyiye ruriya rukiko! Ubwo rero, bitonde…

  • Ese izo nkiko zikurikirana uruhande rumwe gusa !ese abantu bishwe na FPR ibyumba bari inyamaswa ,ikibeho haguye ibihumbi bo ntibarabantu ,bangahe baguye muri kongo ,ndabaza ?abahikoze bo bazajya imbere yurukiko ryari ko narokotse najye ariko barumuna bajye FPR ikahabatsinda ese jye nzaregere uruhe rukiko,mbasabye ubufasha murakoze

  • Nta gitangaje kirimo !

  • Ntabutabera twaridutegereje, abafaranca batwishe henshi kandi kenshi.

  • ubufaransa bugeraho bukansetsa iyo bwanga kohereza abagenocidaire kandi ibindi bihugu byose byo ku isi birikubohereza

  • nsubize Aline atangwa nufite inyungu

  • abafaransa babika Interahamwe nkaho Habyarimana azazuka bakongera bagatema tema.

  • Nta Nakimwe abafaransa nk ubutegetsi bazigera bamarira u Rwanda kubijyanye n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha. Nta Rugero rwiza dutegereje kubafatanyije n’abakoze Genocide, nta n’ikizadutangaza bazakora. Abafaransa bakunda amaraso kurusha sangsues.Byanshimisha na Ambassadeur wabo mu Rwanda afunze umunwa muri iki gihe twitegura kwibuka ku nshuro ya 20.ntazatere isesemi avuga ubusa.Ruduli ihangane nubwo wabuze abawe bashobora ariko no kuba baragendeye mu Kigale kuko nta numwe utazi Inkambi z’ikibeho abari barimo kuko nibuka neza cyane bamena Igikoma Gishyushye kuma Escots ya Afande i Bingira maze agacaho agakomeza

  • Inkambi zari zivanze n’abicanyi ikimenyetso naguha gifatika nuko nyuma y’uko zisenywe ndetse na Bamwe muri muri zo bagataha, hari abakurikiranywe n’inkiko kubera uruhare bagize muri Genocide hakaba n’abandi bari mubuzima busanzwe NDETSE bamwe bakaba baranabonye schoolship zo kujya kwiga hanze banazihawe na Nyakubahwa President wa Repebulika. Niba wibaza ko mbeshye uzkore ubwawe bushakashatsi nutabasangamo uzaz unyomoze. Ntibazibonye ako Kanya. Barize baratsinda ndetse neza bahabwa amahirwe hatitawe kuho baciye nabo baribo. Rero mujye mumenya Gutandukanya ibintu.

  • Banyarwanda kuki bamwe barwaye ubufaransa nta mampamvu. Ubutabera burigenga. abantu bararezwe basabwa icyo gihugu. Nko muri democratie abaregwa bitabaza inkiko barwanya icyo cyemezo n’abavoka babo, babitangira ibisobanuro yewe na avocat w’u Rwanda nawe yahawe ijambo aburanira u Rwanda. Urukiko mu bwingenge ruca urubanza. Ikibazo kirehe? ahubwo u Rwanda rwemere ko ibyo rusaba ubufaransa bidakurikiza amategeko yabwo nta kindi. U Rwanda Ntiruzongere guta igihe ngo nibabahe umunyarwanda uba muri France.

    Ahubwo bibere urugero ubucamanza bw ‘u Rwanda usanga butigenga burenganya nkabiriya bakorera Mutabazi.
    U Bufaransa bubere urugero inkiko z’iwacu, zigenge nta amaranga mutima. Itegeko ribe ariryo rigira ijambo rya nyuma apana ibitutsi nkibi bituka igihugu kigenga kinabifitiye ubushobozi.

  • Mukora iteka Ikosa ryo kwitiranya Genocide. Hari ababikora babishaka,babikora kuko bariye uburozi bw’u Rwango bazanapfana bakaborana nabwo ikuzimu.Hari n’abandi b’injiji batigishijwe, cg banze kwiga kubera Impamvu zitandukanye. Ntago Inkambi zasenywe hagamije kurimbura abarimo. Iyo biba bityo ntago muri 1996 hari kugira abagarurwa bacyurwa mu Rwanda. Ntago u Rwanda ruyoborwa n’ibicucu biyobewe ko kugira Impunzi hanze ari ikibazo.Niyo utabacyurira n’ikindi wabacyurira icyo. Umutekano muke bateza nyuma. Ariko noneho baratujwe ndetse buriya no muri bariya bayobozi mureba mu nteko hari bamwe babaye murizo nkambi muvuga. Baraseka iyo bumva muvuga ko inkambi zarimbuwe hagamijwe kubamara.Ntago hari gutaha abangana kuriya. Ibintu mbabwira ndabizi.Nta mugambi wo kurimbura abantu utungana. Ntaho byabaye. Hari ababigerageje kandi tuzi aho bari nibyo barimo ubu. Gusa ababuze ababo mwese mwihangane. Nubwo ibyabazize ntaho bihuriye na Genocide. Genocide n’ikindi kintu kindi. Ninayo mpamvu abafaransa bahorana Ipfunwe nubwo baricisha mu ikorana buhanga ngo ribyare ububwa kandi bikabahira.Muzabaze Impamvu abadage batangiye kuzamura ama drapeau yabo ejo bundi muri 2006 muri World cup. Guhera nyuma y’intambara ya kabiri yisi. Uwakoze Genocide ntuyahemukiye abo yaykoreye gusa.Burya namwe yarabahemukiye.

  • Aba bagabo mureba hejuru bambaye amakoti buriya abatazapfana agahinda ni abiyakiriye.Kugwa mu mahanga noneho uhejejwe inyuma y’igihugu n’amaraso n’ikintu kizababera Torture kugeza basubiye mu gitaka. Ntumushukwe no guseka bagaragaza. Gutsindwa bakamburwa ubutegetsi.Guhora bareba abo bashatse kurimbura bakiriho ndetse barikubye kenshi. Guhora amahanga yunamira abo mwishe nubwo abikorana isoni zuko ntacyo yabamariye. Gusubiza agaciro abo mwakatse.Mwe bakabagaburira nk ugaburira amatungu magufi atunze, kandi mwari abagabo mwitunze. Igihe igihugu kizaba cyarakomeje gutera Imbere bariya bagabo bageze muri ya myaka 80-90 bazaba bicara batekereze icyo ubuzima bwabo babukozemo basange ari amaraso bamennye none bakaba basiziye ubusa baguye ishyanga. Nicyo bategereje buriya. Ngaho nibigumire guterekera Mitterand. Bazamusanga yo

  • Ariko uzi nterahamwe mwagiye mureka no kuzivuga koko,ubu aho tugeze si aho kumva abo bazimu,mubareke urubategereje si ruto satani ntiyigeze agira amahoro kugeza na magingo aya aracyahangayitse,ntamwanya rwose wokumva ababana bavugwa ubundi se koko ubu si ubushinyaguzi burenze hari ibyo gukekeranya koko kubahekuye urwanda namagingo aya ahoo bakiza no kwica aba padri bavuye imahanga aho bahungiye .

  • Ngo kuvugisha ukuri ntikwica umutumirano Ahaaaa nzaba ndeba. Mana tabara isi igeze kure.

  • Reka wenda mpere kuri abo ngabo bishe padiri. Anketi zishobora kuba zaratangiye gukorwa,kugirango hagaragare abamunigiye muri nyungwe!!!! Mana tabara abanyarwanda. Naho abajenosideri bo ..shyuhuuuuuu,umuntu wese uriho amaraso ku ntoki se azabiheza? naho yakwambara ikosisimu agahinduranya n’indi yenda, amaraso azageraho avuge! Reka turebe igikurikiraho! Se aho bazi ko hari Imana ireba???

  • njye mbona impamvu abafaransa badakunda gukorana nubutabera bw’u Rwanda aruko bazi ko hari byinshi baba bikeka erga ntawuyobewe ko aribo bafashije ndetse bagatoza interahamwe kubashinja cg kubaburanisha ninko kwirega niyo mpamvu ntakizima dukwiye kubategerezamo ndetse muzaba mureba ko niriya nterahamwe bari kubeshya ngo bari kuyiburanisha bizarangira bayigize intagatifu.

  • uko wabifata kose, uko wabyeinterpreta kose, ibi byose ubufaransa budukandagiza bakatoneka imitima yabenshi , ibi byose nuko bafite DROIT DE VETO! ibyo uvuga ngo n’ukwigenga bw’ubutabera , hejuru ya genocide? oyaaa, uwucyekwaho icyaha ndetse ari gito bigira urufatira n’ireme igihe byaburanishirijwe aho icyaha gicyekwa cyabereye. ariko abafaransa niba ari ukutwereka ko tuzahora munsi yibirenge byabo, niba ari kubwimplication yabo muri genocide? icyo aricyo cyose, hari byinshi bakora bitanyuze mumucye kuri izi manza kandi nabo baba babibona.

  • bareke bababike nzareba icyo bazakuramo dor ko ari nabo babafashije

Comments are closed.

en_USEnglish