Digiqole ad

Abakongomani bashaka gukoresha Brussels Airlines bazajya banyura mu Rwanda

Nyuma yo kubona ko ihangana ku isoko rya Kigali rimaze gukomera, ikompanyi mpuzamahanga itwara abantu mu Ndege ‘Brussels Airlines’ yatangiye gufungura amaso ireba ko yatangira no kujya itwara abagenzi bo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ariko banyuze mu Rwanda.

Brussels Airlines

Ubuyobozi bwa ‘Brussels Airlines’ burashaka kwagurira serivisi zabo mu Burasirazuba bwa DRC, cyane cyane Bukavu gusa bazajya babanza kunyura mu Rwanda.

Abagenzi bazajya bakatisha itike hanyuma binjire mu Rwanda, bajye ku kibuga cy’indege c’I Cyangungu mu Ntara y’Iburengerazuba, indege za RwandAir zibazane I Kigali (urugendo rw’iminota 15) abe ariho bahagurukira, gusa nta kizajya cyiyongera ku itike bazajya baba bakatishije.

Abazajya baba bakatishije itike yo kujyana na ‘Brussels Airlines’ ya nijoro bazajya baza bagera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cy’I Kanombe bakirirwe ahantu habo h’icyubahiro babe ariho barindirira.

Naho abakatishije itike yo kugenda kumanywa bazajya barara muri Kigali ku mafaranga ya ‘Brussels Airlines’ bagende igihe cyabo kigeze.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ‘Brussels Airlines’ yamaze imyaka myinshi ariyo yonyine ihuza Uburayi n’u Rwanda, ku biciro biri hejuru dore ko yishyuza asaga igihumbi (1000) cy’amayero (euros) yo kugenda no kugaruka hagati ya Kigali na Brussels mu Bubiligi  .

Kuva mu Rwanda hatangira gukorera n’izindi Kompanyi mpuzamahanga nka KLM ihuza Kigali n’Umujyi wa Amsterdam mu Buholandi na ‘Turkish Airlines’ ihuza Kigali n’Umujyi Istanbul muri Turukiya kandi zifite ibiciro bisa n’ibyoroshye, ‘Brussels Airlines’ irasa n’iyatangiye gufungura amaso kugira ngo ibashe guhangana ku isoko.

Source: levif
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • genda rwanda ndagukunda, ubuse si ugusaba uwo wimye ra? RDC we! hahahaah ariko ntakibazo u rwanda nubundi tubafit ari benshi bage bigendera ntakibazo!

  • ni byiza, abacongoman n’abavandimwe, kandi n’abaturanyi bacu! ikindi kandi n’abanyafrika bagenzi bacu! Uretse abanyapolitiki naho guhera i kinshasa ukagera kigali, kampala, nairobi, tanzania,,,,,,n’abavandimwe!

Comments are closed.

en_USEnglish