Digiqole ad

FERWAFA yahannye Camarade igendeye ku mutangabuhamya

Nyuma y’igihe kitari gito ikibazo cy’ihagarikwa ry’umutoza Camarade Banamwana kibazwaho byinshi, ibyo aregwa byemewe hifashishijwe umutangabuhamya wari uhari.

Camarade yatanze ubujurire
Camarade yatanze ubujurire

Benshi bibazaga impamvu FERWAFA ibogamira kuruhande rw’abasifuzi ku kibazo bagiranye n’umutoza Camarade kandi nta bimenyetso nk’amajwi cyangwa amashusho yafashwe Camarade atuka abasifuzi.

Gusa uwabumvaga ari nawe wemeje ko umutoza Camarade yasebeje abasufuzi, ni uwitwa Emmanuel usanzwe ari perezida wa Unity FC yo mu kiciro cya kabiri.

Ubuyobozi bw’umupira w’amaguru mu Rwanda  yaregewe umutoza wa Esperance Camarade Banamwana ko yabwiye uwari komiseri w’umukino wa muhuje n’ikipe ya Gicumbi Rwirasira Francois  ko yariye ruswa n’abasifuzi basifuranye ngo akongeraho ko we na FERWAFA ntacyo bamaze n’andi magambo menshi asesereza ngo hakaba harabonetse umutangabuhamya wa byumvaga.

Komisiyo ishinzwe imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru imaze gushyikirizwa ikirego yatumije impande zose zirebwa n’ikibazo ariko haboneka Rwirasira Francois gusa kuko yaba Camarade ndetse n’umutangabuhamya Emmanuel batigeze bitaba.

Komisiyo imaze kubona ko hari abataje kandi hanabayeho kubategereza mu gihe cy’iminota 30, hemejwe ko komisiyo iterana hakigwa kuri icyo kibazo hifashishijwe ingingo ya 13 igika cya 2 cy’amategeko agenga imyitwarire muri Ferwafa ivuga ko” ibura ry’impande zombi cyangwa irya rumwe ntiribuza komisiyo gutanga umwanzuro, zipfa kuba zaramenyeshejwe n’ubunyamabanga umunsi wo kwitaba”.

Komisiyo yabajije Rwirasira niba hari icyo yongera kuri raporo yatanze nyuma y’umukino asubiza ko ntabintu byinshi yavuga  harebwa raporo yakoze y’umukino igahabwa agaciro.

Komisiyo imaze kumva ibisobanuro bya Rwirasira yafashe icyemezo cyo guhanisha Camarade ingingo ya 55 agace a) y’amategeko agenga imyitwarire muri Ferwafa ivuga ko ” umuntu wese utesha undi icyubahiro akoresheje uburyo ubwo aribwo bwose cyane cyane ibimenyetso,ibitutsi cyangwa ubutumwa kuri radiyo ahanishwa guhagarikwa imikino umunani.

Agace b)havugwamo ko iyo ari umuyobozi  ahagarikwa imikino nibura ine (4) ,mu gika gisoza iyi ngingo havugwamo ko iyo uwakorewe icyaha ari Ferwafa ubwayo cyangwa abayobozi ,igihe ihagarikwa rimara ry’ikuba kabiri,Uwakoze icyaha kandi yongeraho ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana (100,000 frw).

Nyuma y’ibihano uy’umutoza yahawe yagombaga kujurira bitarenze iminsi ibiri nyuma y’igihe yari aboneyeho ibaruwa y’ibihano bye.

Ubu akaba yamaze no kujuririra ibi bihano mw’ibaruwa y’ubujurire Umuseke ufitiye kopi.

Ubujurire bw'umutoza Camarade
Ubujurire bw’umutoza Camarade

Jean Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mwiriwe neza,mwakuraho ayo ma number yabo ko atari byiza ko agaragara. murakoze

  • Ndabona ibyo muri Ferwafa wri urwenya:ejo nasomye inkuru ivuga ko bemeje iri tegeko hashize 1week uyu mugabi amaze guhanwa? Mbere byavugwaga ko azira ibyo yavuze umukino utaraba ko atizeye arbitrage none hajemo ibya ruswa? Mudusobanurire icyaha aregwa.

  • Mwaramutse?Nitwa KWIZERA Ndabona IbyaFERWAFAu utamenya ibyayo menya baratoye itegeko bakimara guhana uwo mutoza wa Esperance.Ese Umunyezamu wa Etincelle Wirukankanye umusifuzi Agateza kurasa mukirerere Bamuhagarika imikino 2nuko Vice President bamutinye?Udafite kivugira Azahora Arengana.Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish