Month: <span>February 2014</span>

Gutungurana mu rutonde rw'abahanzi bazahatanira PGGSS4

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 25 Gashyantare 2014, imbere y’abahanzi benshi n’abanyamakuru batandukanye b’imyidagaduro bahuriye ku Kicukiro, ku cyicaro cy’uruganda Bralirwa mu Mujyi wa Kigali hatangajwe amazina y’abahanzi 15 bazatoranywamo icumi (10) bazajya mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku ncuro ya kane (PGGSS4). Kuri iyi ncuro […]Irambuye

EAC: Akanama k’ubumenyi n’ikoranabuhanga kazakorera mu Rwanda

Kimihurura – Kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Gashyantare 2014, Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’ubuyobozi bwa Afurika y’Uburasirazuba, ayo masezerano akaba akubiyemo ibijyanye n’uko akanama k’ubumenyi n’ikoranabuhanga muri uwo muryango kagomba gukorera mu Rwanda. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo niwe wasinye aya masezerano ku ruhande rw’u Rwanda naho ku ruhande rwa Afurika y’Uburasirazuba asinywa […]Irambuye

Ibivugwa ku butabera bwa ICC mu bihugu by’Afurika

Kuva ICC yashingwa hashingiwe ku masezerano ya Roma, rwagombaga guhana ibyaha byibasiye inyokomuntu. Kuva rwatangira gukora tariki ya 1 Nyakanga 2002 benshi barakibaza kuri uru rukiko mpuzamahanga cyane barushinja rwibasira Abanyafurika. Gusa hari n’abandi ibaza niba koko aba Banyafurika baba batakoze ibyaha, abandi bibaza niba ku yindi migabane ntabanyabyaha bahari. Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Jeunafrique na […]Irambuye

U Bufaransa buzitabira umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 20

25 Gashyantare – Igihugu cy’u Bufaransa cyatangaje ko kizitabira umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20 uzabera i Kigali  tariki 7 Mata 2014. U Bufaransa bwatangaje ko u Rwanda rwabatumiye muri uyu muhango,  Perezida François Hollande yavuze ko azohereza intumwa ebyiri zizaba zihagarariye igihugu cye nk’uko bitangazwa na RFI,  radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa. […]Irambuye

Uganda: Umunyarwandakazi arakekwaho kwica umugabo we amuteye icyuma

Umugore w’imyaka 25 ukomoka mu Karere ka Nyagatare witwa Bena Gateganyire ari mu maboko ya Police ya Mbarara muri Uganda akekwaho kugira mu rupfu rw’umugabo we witwa Frank Bashaija we ukomoka i Byumba. Polly Namaye, Umuvugizi wa Police mu gace ka Rwizi yatangaje ko uyu mugore akekwaho kuba yaratereye icyuma umugabo we inyuma y’akabari k’ahitwa […]Irambuye

U Rwanda nk’ikitegererezo mu gufasha ababyeyi babyara

Raporo nshya izwi nka ‘Ending Newborn Deaths’ y’umuryango ‘Save the Children’ iragaragaza ko u Rwanda ari urwa mbere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu gufasha ababyeyi babyara kubonera ababyaza (abaganga) ku gihe kandi babifitiye ubumenyi n’ubushobozi. Iyi raporo ivuga ko nta mwana wo muri Afurika y’Iburasirazuba wakabaye abura ubuzima iyo ababyeyi bose baba babyarira mu […]Irambuye

Umutoza Eric azifashisha batatu bakina hanze mu mukino n’Intamba

Mu rutonde Umutoza w’ikipe y’igihugu Eric amaze gushyira ahagaragara  yashyizemo abakinnyi bakina mu makipe yo hanze ngo bazafashe bagenzi babo mu mukino n’ikipe y’igihugu y’u Burundi “Intamba ku rugamba.” Muri aba bakinnyi arimo Haruna Niyonzima, Uzamukunda Elias ndetse na Salomo Nilisalike. Ngo icyatumye uyu umutoza yitabaza aba basore n’uko ashaka ko bazamufasha mu majonjora yo […]Irambuye

Nigeria: Igitero cya Boko Haram cyahitanye abanyeshuri 43

Muri leta ya Kano mu gihugu cya Nigeria ni ho habereye ayo mahano ubwo abantu bitwaje intwaro bakekwaho kuba inyeshyamba zo mu mutwe wa Kisilamu wa Boko Haram bateye ikigo cy’ishuri ryisumbuye bakica abantu bagera kuri 43. Inkuru y’iki gitero yatangiye kuvugwa mu masaha ya saa 8h00 a.m mu gihugu cya Nigeria, ikinyamakuru Jeunafrique cyanditse […]Irambuye

CAR: Ingabo za RDF zaburijemo itoroka ry’abanyururu

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya repubulika ya Centrafrika ku cyumweru tariki 23 Gashyantare zaburijemo itoroka ry’abanyururu  bafungiye muri gereza ya Ngaragba, mu Mujyi wa Bangui maze ubuyobozi bw’iki gihugu buhita buhita bukuraho uwari umuyobozi w’iyi gereza. Iyi gereza ya Ngaragba  ifungiwemo abantu 101 harimo bamwe mu bayobozi ba Anti-balaka ndetse […]Irambuye

en_USEnglish