Digiqole ad

Umukino nkemurampaka mu kiciro cya kabiri wari ‘indyankurye’

Umukino wahuje ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda na Rwamagana City saa munani kuri uyu wa gatatu wari umukino nkemurampaka, waberaga ku kibuga cya FERWAFA i Remera, bahataniraga kujya mu gikombe cy’amahoro kizatangira tariki ya 18 Werurwe 2014.

Inama yabaye mu kwa mbere 2014 ihuje abayobozi b’amakipe yo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri (ariyo akina igikombe cy’amahoro) yemeje ko; kubera ko amakipe yo muri ibyo byiciro byombi azitabira iri rishanwa ari 33, kugirango haboneke 32 akina 1/16, ni uko amakipe abiri yabaye aya nyuma umwaka ushize (Rwamagana City na UNR FC) muri iryo rushanwa agomba kuzakina umukino nkempurampaka (match de Barrage) itsinze igakomeza.

Kaminuza y’u Rwanda yatangiranye imbaraga itsinda ibitego bitatu mu gice cya mbere Rwamagana itarebye mu izamu.

Mu gice cya kabiri, Rwamagana ku minoya ya 64, 78 na 86 yishyuye bya bitego bitatu maze biba ngombwa ko hitabazwa za Penaliti.

Ikipe ya Rwamagana yavuye kure niyo yaje no gusezerera Kaminuza itsinze 8 kuri 7 za Kaminuza.

Umutoza Gasagure Yves wa Kaminuza yavuze ko batsinzwe kuko abakinnyi badaheruka imyitozo kubera ibizamini bamazemo iminsi ntibabashe kwitoza.

Nsengiyumva Francois bita Sammy utoza Rwamagana we mu byishimo byinshi avuga ko igice cya mbere bazize guhuzagurika ariko mu kiruhuko abasaba kwitonda kuko Kaminuza itabarusha.

Ikipe ya Rwamagana yahise ibona ticket yo gukina imikino ya 1/16 cy’igikombe cy’Amahoro aho izahura n’ikipe ya AS Kigali.

Uko amakipe azahura muri 1/16

SUNRISE FC VS RAYON SPORTS
POLICE FC VS BUGESERA FC
ETOILE DE L’EST VS ETINCELLES FC
KIYOVU SPORTS VS ISONGA FC
GICUMBI FC VS UNITY FC
MARINES FC VS SEC FC
GASABO FC VS MUSANZE FC
AKAGERA FC VS APR FC
INTERFORCE VS AS MUHANGA
INTARE FC VS KIREHE FC
SORWATHE FC VS ASPORT
PEPINIERE FC VS ESPOIR FC
ESPERENCE FC VS VISION FC
UNITED STAR VS AMAGAJU FC
VISION J. N. VS MUKURA V.S
RWAMAGANA VS AS KIGALI

Damas Nkotanyi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • OOOOH Pole sana kaminuza yacu uzatsinda ubutahe

  • Ndabashimiye abakozi b’umuseke nta kuntu mwampa contacts za Rwamagana city tukareba uko twabafasha ndabingize nge ndi mu bushinwa nibura mumbwire inzira nacamo kandi ndabakunda cyane iyi email nkoresheje ni iyange simfite ubushobozi bwinshi ariko nababonera imyambaro niyo yaba pair 1 ntacyo nziko Rwamagana izakomera please help me and contact me
    mushatse numero yange nzayibaha mu rwego rw’umuseke.com ntimutangaze Email yange

    • Rwamagana uri mu Bushinwa, uyu Philbert ufite +25-0788-414-982 yahoze ari perezida wa Rwamagana City FC, ubu ni umwe mu bajyanama. Umunyuzeho yaguha n’abandi. Ariko uzibuke kutavugana n’umuntu umwe kuko burya abantu bajya baaaa…

      Komera cyane, ukomeze uzirikane ab’iwanyu. Xiexie.

    • Ntiwumva umufana nyawe! Bravo, komereza aho rwose n’abandi bakurebereho batange umusanzu wabo kumakipe bafana. Imana igufashe cyane.

Comments are closed.

en_USEnglish