Digiqole ad

Abanenga imisifurire ni abatazi amategeko yayo- Aaron Rurangirwa

Aaron Rurangirwa, Perezida wa komisiyo y’Abasifuzi mu Rwanda yemeza ko abanenga imisifurire akenshi ari abatazi amategeko yayo. Ni kenshi cyane uzumva abafna bashyira mu majwi imisifurire mu Rwanda.

pic 3
Ibyemezo by’abasifuzi kenshi ntibivugwaho rumwe

Abasifuzi mu Rwanda usanga ku mikino imwe n’imwe baregwa n’abafana ndetse n’abatoza kubogama, ruswa, amarangamutima n’ibindi.

Umutoza Banamwana Camarade wa Esperance FC yo mu kiciro cya mbere, we ahurutse guhanishwa guhagarikwa imikino umunani kubera gusebya abasifuzi, nubwo ubu yajuriye.

Aaron Rurangirwa we aganira n’umunyamakuru w’Umuseke yavuze k obo nk’abasufuzi bakora akazi kabo bakurikije amategeko abagenga, kandi badatangazwa n’ibivugwa n’abafana.

Aroan yakomeje avuga ko rimwe na rimwe n’abatoza bigiza nkana bitewe n’imihigo baba barahigiye ba shebuja maze bitabahira bakabigereka ku misifurire.

Ati ” hari n’abatoza baba bazi amategeko ariko bitewe n’imihigo bahize imbere y’abakoresha babo, urugero hari ababa barahize gutwara igikombe babona iyambere ibarushije amanota 12 bakitwaza abasifuzi kuko nta cyindi baba bafite kuvugira imbere y’abayobozi babo. ”

Uyu musifuzi avuga ko akenshi abantu bavuga nabi imisifurire baba ari abatazi amategeko y’umupira w’amaguru.

Impaka nyinshi z’abafana ku basifuzi zivugwa ku makosa yo kurarira, penaliti zitangwa cyangwa amakarita atukura.

Aaron yibutsa abakunzi b’umupira kandi k obo nk’abasifuzi nta muntu bajya barega, ahubwo ko bo batanga raporo y’ibyabereye ku kibuga naho ibyavugiwe hanze y’ikibuga no kumaradiyo atari akazi kabo kuko hari za komisiyo zibishinzwe zirimo komisiyo y’imyitwarire.

Hari amakuru avuga hari abasifuzi basifura nabi kubera ikibazo cy’amikoro kuko ngo badahembwa neza bityo bakaba bashobora guhabwa bitugukwaha bakabogama.

Kuri ibi abasifuzi bo mu Rwanda bagiye kenshi basobanura ko ibibazo by’umuntu ku giti cye bitashyirwa ku basifuzi bose.

Amakuru amwe yemeza ko nyuma y’igihe cy’imyaka hafi itatu abahoze ari abasifuzi (Ntagungira Celestin na Michel) bayoboye FERWAFA ikibazo cy’imishahara yabo n’ibirarane cyari cyaracogoye.

Jean Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • camarade azize iki?

  • Uyu mugabo Aron rwose arigiza nkana kuko yagombaga no kwemera ko hari n’abasifuzi batari shyashya aho kubagira abere bose, yihisha inyuma y’abantu ngo batazi amategeko. Nawe kandi agisifura ntiyari miseke igoroye benshi barabizi!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish