Digiqole ad

Ikiraro gihuza Rubavu-Rutsiro-Karongi cyacitse

Kubera imvura ikaze yaguye mu Ntara y’Iburengerazuba by’umwihariko mu Karere ka Rubavu ku wa mbere no kuwa kabiri ikiraro cyahuzaga uturere twa Rubavu-Rutsiro na Karongi cyarasenyutse, abakoreshaga uyu muhanda bakaba basaba ko cyasanwa vuba kuko kibafitiye akamaro kanini.

Iki kiraro cyarangiritse bikomeye.
Iki kiraro cyarangiritse bikomeye.

Iki kiraro cyubatswe hejuru y’umugezi wa Sebeya n’ubusanzwe usanzwe umenyereweho kuzura cyane mu gihe cy’imvura, giherereye mu Murenge wa Nyundo hafi y’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda.

Abaturage bakoresha uyu muhanda babwiye Umuseke ko gucika kw’iki kiraro byatumye ingendo zabo zitangira kugenda nabi.

Rutaganda wari uteze imodoka yerekeza mu Karere ka Rutsiro yavuze ko kubona imodoka bitoroshye bitewe n’uko nta modoka n’imwe yaca kuri kiriya kiraro kitarakorwa.

Yagize ati “Ubu uretse gutega moto nta kindi gishoboka kandi nabwo baraduca amafarana y’ikirenga kuko kugera i Kayove aho ntuye bari kunca ibihumbi bitanu, mu gihe twatangaga igihumbi ku modoka.”

Akomeza avuga ko ubu ahandi hashoboka imodoka zaca ni ukunyura mu muhanda wo ku ruganda rwa Bralirwa (aho bakunda kwita Brasserie) ariko ngo uwo muhanda abashoferi barawutinya kuko kuhanyura imvura yaguye biba bitoroshye bitewe n’uko uciye mu misozi ihanamye cyane.

Rutaganda ati “Turasaba ubuyobozi kudufasha  iki kiraro kikubakwa hakiri kare.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, Umuyobozi w’Akarere Sheikh Bahame Hassan yadutangarije ko mu bushobozi bw’Akarere bidashoboka ko bahita babasha gusana iki kiraro, ahubwo ko bitabaje Ministere y’Ibikorwa Remezo ngo ibafashe.

Bahame asaba abagenzi kuba bakoresha umuhanda uca ku ruganda (Brasserie) mu gihe umuhanda utaratunganywa, kandi ngo nta mpungenge bakwiye kugira kuko nta modoka nini zikunda kuwucamo, nizaba zishaka gucamo zitakwemererwa bitewe n’uko ari umuhanda wagenewe imodoka nto.

Amakuru y’abaturiye iki kiraro avuga ko gishobora kuba cyarubatswe mu gihe cy’Abakoroni b’Abadage bakigera mu Rwanda.

Iki kiraro bivugwa n’abagituriye ko cyari gishaje cyane.

Iki kiraro cyari kimaze imyaka myinshi cyane cyubatswe.
Cyangiritse bikomeye
Abaturage barasaba Leta kubakorera uyu muhanda mu maguru mashya.
Abaturage barasaba Leta gusana iki kiraro kibafatiye runini

Maisha Patrick
ububiko.umusekehost.com/Rubavu

0 Comment

  • IKI KIRARO NTIKIJYANYE NA VIZIYO 2020…

  • ikigaragara nuko kiramutse kidakozwe mumaguru mashya hakangirika byinshi, kuko ndabona gihuza ahantu henshi, intara nitabare hakiri kare kuko hri ibikorwa byinshi bigiye kudindira iki kiraro kidakozwe mumaguru mashya, ariko rero, ndizerako mukubisana bazajyabakora ibintu bikomeye kandi biramba , guhara basana basana ntaho byatugeza kandi ntanyungu iba irimo.

  • abayobozi bacu bakore ibishoboka maze iki kiraro cayri gifatiye runini utu turere cyongere gikore maze abo bakigenda bave mu bwigunge

Comments are closed.

en_USEnglish