Digiqole ad

Kujya hanze gukoresha ‘plastic surgery’ ntibikiri ngombwa – Lt Col Dr Furaha

Lt Col Dr Charles Furaha, umuganga ukuriye serivisi yo kubaga “Plastic Surgery” mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda yabwiye Umuseke ko bitakiri ngombwa ko uwifuza kwibagisha ajya mu mahanga kuko iyo serivisi ubu itangwa no muri ibi bitaro biherereye i Kanombe mu mujyi wa Kigali.

Aha ni kuri uyu wa gatatu abaganga b'abasirikare bafatanyije n'inzobere bari gusana umubiri w'umurwayi
Aha ni kuri uyu wa gatatu abaganga b’abasirikare bafatanyije n’inzobere bari gusana umubiri w’umurwayi

Iyi serivisi ya “Plastic Surgery” ikorerwa ahanini abantu baba bagize ibibazo byo gutakaza cyangwa kwangirika kw’ibice by’imibiri yabo aho bimwe bishobora gusubiranywa cyangwa gutunganywa bigasubirana isura yabyo ya mbere mu gihe byari byangiritse cyane.

Lt Col  Charles Furaha avuga ko hari abantu benshi baba barakoze impanuka zikabasigira inenge zitandukanye ku mubiri,  ubu bene aba bakaba bashobora kuvurirwa mu Rwanda.

Ku bitaro bya gisirikare by’u Rwanda ubwo Umuseke wahasurage kuri uyu wa 26 Gashyantare weretswe abarwayi bagera kuri bari kugenda babagwa kuva ku cyumweru gishize kugeza kuri uyu wa kane, abenshi baratunganywa imibiri yabo yasigiwe inenge n’ibizazane bitandukanye bahuye nabyo.

Lt Col Dr Charles ati “ Twakiriye abarwayi 50 ariko tuzabaga abagera kuri 35 abasigaye bafite ikibazo kiremereye gusa hari ibikoresho dutegereje bizadufasha kubitaho, bo tuzabahamagara nibitugeraho.”

Lt Col Dr  Charles Furaha
Lt Col Dr Charles Furaha

Muri iyi gahunda, abasirikare bafatanya n’abaganga b’inzobere mu gusana cyane cyane igice cy’umutwe (kuva ku ijosi kugera ku mutwe) zo muri “Face the Future Foundation” zizajya ziza buri mwaka muri iyi gahunda.

Mubyo basana harimo inkovu zatewe n’ubushye, abarwaye ‘cancer’ aho bisaba gukata inyama aho irwaye bagasimbuza indi, gusana izuru ryangiritse cyangwa gusubizaho iryacitse, gusubiranya ibice byacitse n’ibindi.

Dr. Peter Adamson umuyobozi  mukuru  muri  “Face the Future Foundation” urimo inzobere zaje gufasha aba basirikare kuvura izi ndwara   yavuze ko mu bihugu byose bamaze kugendamo mu Rwanda ariho baborohereza gukora neza iki gikorwa.

Ati “Twarabyishimiye ndetse dufite gahunda yo kwigisha birushijeho abaganga mu Rwanda kuvura hakoreshejwe ‘plastic surgery’ tuzabitangira mu mpera z’uyu mwaka.

Mukarugwiza Nelly  umurwayi wari umaze kubagwa yabwiye Umuseke arwaye kuva mu 1994, ngo yabazwe igisebe ku zuru arataha kimera nabi cyane izuru rirangirika.

Ku bitaro bya Kanombe bamusubiranyije izuru ubu ngo rimeze neza nubwo ritagaragara kubera ibipfuko bikimuriho.

Ati “Ni ibyishimo bikomeye kuba mbashije kuvurwa neza nyuma y’imyaka 20.”

Ubu bufatanye hagati y’ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda na “Face the Future Foundation” buzakomeza nk’uko Lt Col Dr Charles Furaha abyemeza, buri mwaka umuntu wese ufite uburwayi nk’ubwo yahagera agahabwa gahunda kuko bitakiri ngombwa kujya hanze y’u Rwanda, ngo kereka ubyifuza gusa.

Mukarugwiza Nelly yamaze kubagwa bamusimburiza irindi zuru
Mukarugwiza Nelly amaze gusanirwa izuru
Aha bari gusubiranya umubiri w'umwana wangijwe n'impanuka
Aha bari gusubiranya umubiri w’umwana wangijwe n’impanuka ugasigarana ubusembwa
Bari gusana umunwa w'umurayi
Bari gusana umunwa w’umurayi
Dr. Peter Adamson yishimiye ubufatanye yabonye mu Rwanda
Dr. Peter Adamson yishimiye ubufatanye yabonye mu Rwanda

Daddy  SADIKI RUBANAGURA
ububiko.umusekehost.com 

11 Comments

  • Go Rwanda the sky is the limit. Nshimiye nabo bakorera bushake baje guhugura ingabo zacu.

  • komereza aho rwanda tuagusyigikiye inshuro zose, kandi tukuri inyuma mubyo abayobozi bacu bateganya gukora, nukuri iki gihugu ndi kugenda ngikkunda kurushaho. IMVUGO NIYO NGIRO kubayobozi banyu

  • Nta muganga wa menya umuti uvura irwara y itwa Psoriasis ifata kuruhu maze ukishima ngo ntikira kimwe nkuko ngo ishobora kwikiza,ubundi bavuga ngo iterwa na stress ese nibyo koko ,none se niba aribyo ntikira koko?umugiraneza wamenya iyo rwara numuti uyivura yahabwa umugisha n uwiteka niko navuga imana ibahe umugisha.

    • uzajye kureba umuganga windwara zuruhu umubaze.barahari murwanda(chuk,faycal,kanombe,chub)

  • ubwenge burarahurwa, RDF mukomere ku rugamba rwo guteza imbere U Rwanda, narwo ndahamya ko muzarutsinda nkuko mwatsinze urw’amasasu! RDF tsindaaaa!

  • Muzadushyirireho amafoto ya before na after turebe.

  • Thanks to Dr MAO. Furaha niwe mu Specialist wambere nabonye numva ndemeye.

  • jyewe rwose sinishimiye service itangwa na Knombe hospital, naguyeyo nshaka umuganga wamagufa mambwira bampa randevu yomukwezi kwa 6, kandi turi mukwezi kwa 2? can u imagine? ubwose umuntu yaba arwaye atirwaje agategereza igihe kingana gityo? ngo Dr Butera cg Bitega kumubona nurwandiko. turacyafite urugende rurerure……

  • Jye nakoze impanuka amagufa amaze gusubirana ngira ikibazo cy’agasebe kanze gukira aho bari bambaze ku kirenge. Ariko mwa bantu Afande Dr Mao naramwemeye pe. Usibye ubuhanga yifitemo bwo kuvura, afite n’impano yo kumva umurwayi. Jye nifuzaga kuba nkawe nuko ndi mu yindi Career. Keep it up Dr. kdi Imana igukomereze uwo muco

  • ni byiza pe!turabishimye cyane ariko ntimwatubwiye inzira bicamo kuko natwe dufite ibibazo bitandukanye nk’ibyo.merci bcp

  • DOCTER FURAHA ,ndakwemera kandi n,imana irakwera kuko ufatanya nayo gusana abantu bangiritse.

Comments are closed.

en_USEnglish