Indwara yo kujojoba irakira-Mukagasana
Kuwa kabiri tariki 25 Gashyantare mu karere ka Gatsibo hatangijwe ubukangurambaga ku ndwara ya fisitile (fFistula) aho Mukagasana yatanze ubuhamya uburyo yafashwe na yo ubu akaba yarayikize.
Mukagasana Mwamini uturuka mu murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo, mu kiganiro yagiranye na Umuseke yadutangarije ko Fisitile ari indwara iboneka ku babyeyi batakurikiranywe neza igihe babhyara, hakirema inzira idasanzwe iterwa no gukomereka igihe umugore atinze ku nda bitewe no guhagama k’umutwe w’umwana.
Uyu mutegarugori avuga ko indwara ya fisitile yamufashe agiye kubyara, icyo gihe yari mu murenge wa Kiziguro, aho yabyaye abazwe bamujyanye ku bitaro, nyuma arataha ageze mu rugo iwe abona arigutonyanga, aza gusubira kwa muganga bamuha imiti hanyuma abaganga bamubwira ko asubira mu rugo.
N’ubwo byagenze gutyo, ntabwo byaje kurangira yakomeje kujojoba gusa abaganga baje kumuha Transfer bamujyana mu Bitaro bikuru bya Kigali (CHUK) muri ibyo bihe byose ngo imitungo yabo yose barayigurishije.
Yagize ati “Uburwayi bwa fisitile butuma uteza ibyawe byose ugasigara nta mutungo ufite iwawe gusa twaje kujya kwa muganga kuri CHUK baduha gahunda yo kugenda tukazagaruka nyuma y’amezi ane, naragiye ariko indwara yakomeje kwiyongera.”
Mukagasana yakomeje avuga ko yaje kumva abantu bamuha ubuhamya y’uko ari abantu bari bararwaye kujojoba ariko bivuje baza gukira, dore ko baje kwivuriza ku bitaro bya Kibagabaga.
Ni bwo uyu mutegarugori yafashe inzira asubira kuri CHUK haza kuza abaganga b’inzobere biba ngombwa ko afata amafaranga yarasigaranye bamushyira muri gahunda, ariko ngo muri icyo gihe umutungo wose barawumaze.
Yongera ati “Nyuma y’aho ni bwo naje kwerekeza mu Ruhengeri kuko ni ho bari bambwiye ko izo nzobere ziri, gusa haje kubaho ikibazo cy’uko ngomba kubagwa ndetse ngo ni bamara kumbaga ntabwo nzongera kubyara ukundi, bazamfungira kubyara burundu.”
Mukagasana akomeza avuga ko abaganga bamusabye kuzana n’umugabo we akabisinyira ko bagiye kumubaga akaba atazongera kubyara. We kubera gushaka gukira yarabyemeye baramufungira burundu, baramubaga kuva icyo gihe ntabwo yongeye kujojoba azagukira.
Uyu mugore ku bw’iyo mpamvu ashishikariza abandi barwayi ko indwara yo kujojoba ikira bagomba kugana kwa muganga igihe babonye batameze neza.
Aimable Mwananawe umunyamabangashingwabikorwa mu muryango IHORERE MUNYARWANDA, yavuze ko indwara ya fisitile uyirwaye ahabwa akato, ibi ni byo byatumye bafata gahunda yo gukangurira abayirwaye kwigaragaza kugira ngo babashe kuvurwa.
Yagize ati “Inzego zitandukanye zigiye gukora aho bwabaga kugira ngo babashe kuvurwa, ubu bukangurambaga buri gukorwa na IHORERE MUNYARWANDA na Minisiteri y’Ubuzima mu turere tune.”
Aimable Mwananawe akaba ashima Leta y’u Rwanda mu guha abaturage iyi serivisi, kuko umuntu urwaye fisitile ahabwa akato haba mu baturanyi n’abo mu muryango we. Ubu hahuguwe abajyanama b’ubuzima kubijyanye na fisitile 540 bazajya bahuza abayirwaye n’inzego z’ubuzima.
Gashema Samuel wari uhagarariye Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko iyi ndwara yari izwi, gusa ikibazo cyari gihari ngo ni uko nta bushobozi bwari buhari bwo kuyivura ndetse abaturage ntabwo bari bayizi.
Yasgize ati “Abenshi mu baturage bari bayizi nk’indwara y’indogano, indwara y’amashitani, ariko ntabwo bari bazi ko ari indwara iterwa no kutabyara neza.”
Gashema yakomeje avuga ko Minisiteri y’Ubuzima iiragera ku cyifuzo cyayo 100%, ariko ibitaro bigera kuri 42 biri mu Rwanda, muri byo 10 bishobora kuvura ubu burwayi.
Ku rwego rw’isi abagore bari hagati y’ibihumbi 50 n’ibihumbi 100 bagira ikibazo cya fisitile buri mwaka. Ku bw’umwihariko, muri Aziya na Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, n’u Rwanda rubarizwamo abagore miliyoni befite ikibazo cy’indwara ya fisitile.
Abo bagore baba mu bwigunge n’isoni baterwa n’ubwo burwayi ahanini kutagera kuri serivisi z’ubuzima, kandi bukaba butarahawe umwanya ukwiye mu buvuzi bwo mu gihe cyashize, gusa fisitile n’indwara itandura.
Ibimenyetso byayo ni ukujojoba inkari, umusarani unyura mu nda ibyara, kunuka, ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara telefone ya Minisiteri y’Ubuzima itishyurwa 114 cyangwa ukagana ikigo nderabuzima.
Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
mwokabyaramwe nimubigire vuba murebe koyanakira umuntu badahagaritse urubyarorwe
Comments are closed.