Digiqole ad

MIDIMAR igiye gufatanya n’izindi nzego mu gihe cy’ibiza bidasanzwe

Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihu, minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’imiryango mpuzamahanga yita ku mpunzi ikorera mu Rwanda; kuri uyu wa 26 Gashyantare bari mu nama igamije gufatira hamwe ingamba zakwifashishwa mu gihe mu gihugu haba habaye ibiza bidasanzwe n’gihe haba hinjiye umubare munini w’abantu by’umwihariko impunzi.

Ministre Seraphine Mukantabana
Ministre Seraphine Mukantabana

Nyuma y’aho u Rwanda rwakiriye umubare munini w’abanyarwanda birukanywe muri Tanzania mu mwaka wa 2013 umwaka wanaranzwe n’ibiza byinshi, abari muri iyi nama bavuga ko Leta yatekereje uburyo ishobora kwitwara mu gihe ibi byakongera kubaho ari nayo mpamvu izo minisiteri n’imiryango bibifite mu nshingano zicaye hamwe ngo zige ku cyakorwa mu bihe nk’ibyo.

Mu gihe habaye gutungurwa n’ibiza bidasanzwe cyangwa mu gihe haba hinjiye umubare munini w’impunzi mu Rwanda cyangwa abandi bantu mu gihugu.

Izi nzego ziri kureba uko hashyirwa imbaraga hamwe mu gihe nk’iki kugira ngo mu gihe habaye ikibazo nk’icyo baheho ko gikemurwa n’inzego nyinshi zifatanyije. Ibi ngo bizagabanye impungenge no guhangayikishwa cyane n’ibiza.

Ubu buryo bw’ubufatanye bw’inzego za Leta n’izigenga zirebana n’uburnganzira bwa muntu bwagarutsweho na Ministre Mukantabana Seraphine wavuze ko ubufatanye bw’inzego ari ngombwa mu gihe cy’ibiza ku gihugu.

Ati “duhuriye hamwe nk’abafite mu nshingano imicungire y’ibiza ndetse n’imiryango iharanira kubungabunga ubuzima bwa muntu by’umwohariko ubw’impunzi, biraduha icyizere ko tuzaba dufite gahunda ihamye y’uko twakwitara mu gihe twaba duhuye n’ibiza bidasanzwe ndete n’impunzi nyinshi zaba zinjiye mu gihugu.”

Iyi nama izatuma habaho gushyirwaho kw’ikigega gishobora kuzakurwamo imbaraga zaba iz’ubushobozi,  ndetse n’iz’ibitekerezo bishobora kwitabazwa mu gihe ibiza bidasanzwe byaba bibaye ku gihugu.

“ ikidasanzwe kizava muri iyi nama ni uko twe n’abafatanyabikorwa bacu tuzayivamo dufite ikigega gishobora kuvamo imbaraga zaba iz’ibitekerezo ndetse n’iz’ubushobozi bizifashishwa mu gusahaka umuti wihuse mu gihe haba habayeho ibi bibazo ” Mukantabana

Mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2014 Ministeri ishinzwe impunzi no gukumira ibiza, MIDIMAR, ku bufatanye n’imiryango yita ku mpunziu ikorera mu Rwanda batangije igikorwa cyo gutuza abanyarwanda bagera kuri 5 887 bari basigaye mu nkambi za Kiyanzi na Rukara mu bihumbi 14 bari birukanywe muri Tanzania.

Iki gikorwa cyanagenze neza nk’uko byatangajwe na minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi bikaba binatanga icyizere ko n’iyi gahunda izagenda neza nihubahirizwa imyanzuro izava muri iyi nama.

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Midimari nikomerezaho kutubahafi natwe tuyirinyuma murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish