Digiqole ad

Paapa Benedict XVI yemeje ko ntawamuhatiye kwegura

Uwahoze ari Paapa Benedigito wa 16 kuri uyu wa gatatu, mu ibaruwa yasubizaga ikinyamkauru yatangaje ko nta wamuhatiye kwegura kandi nta bwumvikane bucye bwari hagati y’abakuru ba kiriziya i Vatican.

Benedigito wa 16 yeguye muri Gashyantare umwaka ushize kubera izabukuru
Benedigito wa 16 yeguye muri Gashyantare umwaka ushize kubera izabukuru/Photo Getty Images

Ibaruwa ye yatangajwe mu kinyamakuru La Stampa  cyari cyamwandikiye kimubaza ibibazo ku iyegura rye  mu kwa kabiri 2013.

Muri iyi baruwa avuga ko yafashe umwanzuro wo kwegura ku bushake bwe ko ibivugwa ko yabihatiwe cyangwa ko yananijwe nta shingiro bifite.

Uyu musaza niwe Paapa wa mbere weguye mu myaka irenga 600 ishize, aho yavuze ko atakibashije gukomeza umurimo wo kuyobora kiliziya kubera intege nke z’ubuzima.

Ubu aba mu nzu yagenewe iri mu gace ka Vatican ndetse ntakunda kugaragara muri rubanda, icyakoza aherutse kugaragara ari kumwe na Paapa wamusimbuye Fransisko wa mbere mu muhango wo kwemeza ba Karidinali bashya muri Bazilika ya mutagatifu Petero.

Joseph Ratzinger wavukiye mu Budage yakomeje kwambara akagofero kera karanga Paapa, nubwo byateje kwibaza kuri benshi we yasobanuye ko ari ikintu cyoroshye cy’umuhango gusa.

Asubiza iyo baruwa y’ibibazo yabajijwe yavuze ko kugumana ako kagofero ndetse n’izina Benedigito ari umuhango. Kandi ako kagofero akambara mu buryo butandukanye n’ubwa Paapa wamusimbuye.

Benedigito wa 16 yemeje ari inshuti cyane na Paapa Fransisko kandi mu gihe gihagije we afite amusengera cyane ngo akore umurimo we neza.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Yego za unamufasha rwose maze muje musengera na ba obama ba horande nabandi ba tutu banshaka kundukora ivyafurambi turabe ko twobanesha.

  • Abo ba Paapa bombi nibadufashe kwamagana abayobozi b’ibihugu by’ibihangange gagamijegusenya Afurika badushora mu butinganyi.

    • Na Francis ubwe yahamije ko ubutinganyi abwemera none wowe ngo niyamagane abakuru b’ibihugu babashora mu butinganyi! uransekeje cyane!

Comments are closed.

en_USEnglish