Month: <span>July 2013</span>

MIDMAR yahaye impunzi amahitamo abiri

Mu kiganiro Minisitiri ushinzwe ibiza n’impunzi Mukantabana Seraphine yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 2 Nyakanga 2013, yongeye gushishikariza impunzi z’Abanyarwanda guhitamo gutaha cyangwa bagatura mu bihugu barimo kandi ngo Leta y’u Rwanda yiteguye kuborohereza mubyo bahitamo. Minisitiri Mukantabana yatangaje ko bari bihaye intego yo gutahura 70% by’impunzi barikuyigeraho, iyi mibare kandi ngo ireba n’abazaba […]Irambuye

Gutwara abantu bigiye kujya bikorwa n’amashyirahamwe gusa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego z’imwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyashyizeho politiki nshya ivuga ko abantu ku giti cyabo bashaka gukora umwuga wo gutwara abagenzi mu binyabiziga bitwara abantu benshi batazongera kwemererwa kwiyandikisha batishyize hamwe mu masosiyeti cyangwa amakoperative nk’uko bitangazwa. Francois Gatarayiha, umuyobozi mukuru wa RURA yabwiye The New Times ko mbere […]Irambuye

RFTC koperative yo gutwara abantu yahaye abarokotse amazu atandatu

Rubavu – Kuri uyu wa 2 Nyakanga Koperative yo gutwara Abantu  yibutse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu muhango wabimburiwe no gushyira indabo  ku rwibutso rushyinguwemo inzira karengane mu mugi wa Gisenyi nyuma bakerekeza mu murenge wa Rubavu mu mudugudu wa Kanembwe aho bamurikiye  abayobozi b’akarere n’abacitse kw’icumu amazu atandatu bubatse. Umuyobozi wa Karere ka […]Irambuye

Nyuma y'imyaka 44 yasubijwe amagufa y'ukuboko yacikiye mu ntambara ya

Umuganga w’umunyamerika kuri uyu wa mbere yasubije uwahoze ari indwanyi y’aba Vietcong bimwe mu bice bigize akaboko ke (Amagufa), uwo muganga yari abimaranye imyaka hafi 44. Aya magufa y’ukuboko kwa  Nguyen Quang Hung  yayazaniwe iwe ahitwa An Khe(Vietnam), uko kuboko Nguyen yagucitse muri 1966 ubwo yaraswaga arwana mu ntambara ya Vietnam. Sam Axelrad wamuvuye akanabika […]Irambuye

Obama yasoje urugendo yagiriraga muri Africa

DAR ES SALAAM – Aherekejwe na Michelle Obama, Perezida wa Leta zunze ubumwe z’america Barack Obama  kuri uyu wa kabiri yashoje urugendo yari amazemo iminsi muri Africa aho yagaragaje indi sura y’ubufatanye bw’ibihugu by’africa na Leta zunze ubumwe z’America. Uru rugendo muri rusange rwibanze kubucuruzi ndetse n’ubufatanye budashingiye ku nkunga gusa ahubwo bushingiye mu guhanahana […]Irambuye

Intambara ya Roma na Carthage

Muntu yamye ashaka kuba umunyembaraga, kuva cyera na kare intambara zarotaga ubwami bupfa n’ubundi inyungu, ubutaka, abagore, n’ibindi bintu umuntu atazana cyangwa ngo avane ku Isi. Byose bitewe no kugirango muntu yumve ko ariwe urusha abandi imbaraga. Roma na Carthage bwari ubwami bubiri bukomeye cyane buhuriye ku nyanja ya Mediteranee, Roma yahoraga yikanga ko umujyi […]Irambuye

Ingabo za Congo FARDC zisangira amakuru na FDLR

Icyegeranyo gishya cya ONU cyasohowe ku ya 29 Kamena kiremeza ko imitwe ya FDLR na M23 yashegeshwe n’ubwumvikane buke buyivugwamo. Iki cyegeranyo cyasohotse ku rubuga rwa  Inner City Press (ubusanzwe rutemera ibikorwa bya ONU muri Congo), kivuga ko ingabo za Congo FARDC zivugana na FDLR umunsi ku wundi bagasangira amakuru. Inzobere zakoze icyegeranyo ku mitwe […]Irambuye

Tariki ya 4/7 yazanye ibyo twari twiteze kuya 1/7 tutabonye

Mu gihe abantu benshi bakomeje kwibaza impamvu usanga mu Rwanda imbaraga zishyirwa mu kwizihiza umunsi wo kwibohora kuruta umunsi w’ubwigenge, Professor Shyaka Anastase Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere(RGB) avuga ko Leta itibagiwe itariki ya mbere Nyakanga ariko hizihizwa tariki ya kane yo kwibohora kuko ariyo yazaniye Abanyarwanda bose ibisubizo n’ubwigenge nyabyo. Prof. Shyaka yabigarutseho mu […]Irambuye

Nyamasheke: Umurambo wa nyamweru wibwe

Mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Macuba haravugwa iyibwa ry’umurambo wa nyamweru wari umaze amezi atanu (5) ashyinguwe. Jean Baptiste Habyarimana, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yatangaje ko mu ijoro ry’uyu wa mbere rishyira uyu wa kabiri, imva yari ishyinguwemo uyu muntu yataburuwe bamukuramo baramutwara. Kuri we, ngo harakekwa ko byaba byakozwe n’abarozi cyangwa n’abandi bantu […]Irambuye

Nibazana Rooney tuzatwara shampionat – Jack Wilshere

Jack Wilshere yasabye ikipe ya Arsenal kugura umukinnyi Wayne Rooney kuko yemeza ko igihe baba bafite uyu musore ikipe ya Arsenal ngo ishobora gutwara igikombe cya shampionat y’abongereza. Rooney kuri iki cyumweru agomba guhura n’umutoza mushya wa Manchester United David Moyes bakaganira niba azaguma muri iyi kipe dore ko yifuzwa n’amakipe mesnhi nka Barcelona, Arsenal, […]Irambuye

en_USEnglish