Digiqole ad

Gutwara abantu bigiye kujya bikorwa n’amashyirahamwe gusa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego z’imwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyashyizeho politiki nshya ivuga ko abantu ku giti cyabo bashaka gukora umwuga wo gutwara abagenzi mu binyabiziga bitwara abantu benshi batazongera kwemererwa kwiyandikisha batishyize hamwe mu masosiyeti cyangwa amakoperative nk’uko bitangazwa.

Gutwara abantu bigiye kujya bikorwa gusa n'amakoperative
Gutwara abantu bigiye kujya bikorwa gusa n’amakoperative

Francois Gatarayiha, umuyobozi mukuru wa RURA yabwiye The New Times ko mbere byashobokaga ko abantu ku giti cyabo bemererwa gukora umwuga wo gutwara abantu ariko ngo politiki nshya ntizabyemera.

Agira ati “Keretse uwiyandikishije nka sosiyeti, ishyirahamwe cyangwa koperative, nta wundi uzahabwa uruhushya rwo gutwara abantu  muri rusange.”

Gatarayiha kandi avuga ko kugira ngo habeho uburyo bunoze hazajya habaho gupiganirwa  mu mucyo hagati y’ibigo bitsindiye gutwara abantu mu muhanda runaka kugirango bijye bihakorera byarabipiganiye.

Agira ati ” Twizeye ko bizafasha mu migendekere myiza yo gutwara abantu no guca akajagari mu Mujyi no mu bindi bice.”

Charles Ngarambe, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abatwara abantu (Rwanda Public Transporters Association) akaba n’imuyobozi wa Kigali Bus Servises (KBS) avuga ko iyi politiki nshya izatuma gutwara abantu biba iby’umwuga abagenzi bakabonamo inyungu yo kubona serivisi nziza.

Ngarambe ati “Twakomeje gusaba ko politiki yashyirwa mu bikorwa nk’uko yemejwe mu 2012. Ibi nti bica akajagari mu mujyi gusa ahubwo bituma habaho gukomera ku mwuga no kubikora nk’abanyamwuga.”

Gusa ku rundi ruhande abashoferi twaganiriye ariko batifuje ko amazina yabo atangazwa batubwiye ko iki cyemezo kibangamiye cyane umuntu wifuzaga nko kuba yagura imodoka ye ku giti cye ngo nawe ashakishe ubuzima ajye atwara abagenzi.

Aba bashoferi bavuga ko ngo usanga amakoperative menshi yaratangiye mbere umusanzu ubanza gutanga kugira ngo babe bakwinjizamo uri hejuru cyane ndetse n’imisoro basabwa ikaba itaboroheye.

Ku rundi ruhande ariko hirengagijwe inyungu za buri ruhande cyane cyane abafite ayo ma modoka, abagenzi bo ngo baba bagiye kubyungukiramo kuko ikigo kizajya gitanga serivisi mbi gishobora kuzajya gihura n’ikibazo cyo kuba cyabura andi masoko cyangwa mu gihe byabananiye isoko ryabo rigahabwa ikindi kigo kibishoboye.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • u Rwanda rurakataje mu kwirengagiza ingingo zigize itegeko nshinga, aho bivugwa ko rusigaye rushyiraho amategeko abangamiye amahame arikubiyemo!

    Kwibumbira mu mashyirahamwe cyangwa kutayajyamo ntibishobora kubangamira uburenganzira mu gukora umurimo runaka.

    Cyakoze muba murimo gucira icyuho abari muri opposition! Ejo nibavuga ko hari amahame y’uburenganzira bwa muntu tubangamira, muzagira muti bari kwangisha abaturage ubutegetsi. Misiri itubere urugero.

    • Niba warize amategeko ni iyihe ngingo y’Itegekonshinga bishe? Guca akajagari se nicyo cyaha ubashinja. ubonye yiba haruwo babujije kujya mu ishyirahamwe ngo ubone kubagaya. Umutekano w’bantu n’ingombwa Umenye ko gutwara abanyagihugu bigomba kugirirwa Politiki inone bagahabwa servise nziza n’umutekeno ukabungabugwa, Biragoye kugenzura umuntu Kugiti cye kurusha uko wagenzura amashyirahamwe ,societe, cooperative kuko responsabilite y’umuntu kugiti cye nti meze nk’iyo muri societe. iyi Politike ndayishyigiye kuko nibwo amategeko azubahirizwa neza.

      • Ubuse KBS bahaye kabeza urayishima uburyo ikora. Nibareke abantu bose bakore ukoze ikosa arihanirwe kugiti ke. Naho cooperative cyangwa sociaty usanga iyo zimaze kubona isoko zishyiriraho amategeko yazo. abaturage bakaba aribo babihomberamo

      • ingingo zirengagijwe ni 11 na 16 na 24 z’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003. uzisome wumve!

      • Yes bajye mumashirahamwe maze Leta ibone uko ibakamamo agatubutse bityo ba Bwana bahembwe agashahara gatubutse bigurire za Limousines abandi badusange iyo za Biryogo na Gasata ngo tubabise biyubakire ibigezweho lol

      • Romeo, reba ingingo ya 20,29, 37(agaka ka mbere)ziri mu zigize itegeko nshinga ry’u Rwanda ryatowe muri 2003 uko ryakomeje kuvugururwa kugeza ubu.

        Harya wowe ibyo uvuga wishingikiriza izihe ngingo? cyangwa irihe tegeko?!!! Ntumbwire amabwiriza!

  • basi udufi duto ni victimes y’ibifi bya rutura, ubwo nyine iza transport nazo zirafunzwe. hahahahaha hasigaye abacuruza urwagwa, na za restaurant zitwa ndagaswi,

    ariko se ko leta itagitanga akazi na twa business duto natwo nkaba mbona tutagishoboka, ubu nk’umuntu urangije utazabona akazi muri leta azajya atekera imitwe he??? ntuzagura ka minibus ngo ujye mu muhanda utware kakwinjirize , harya na moto nazo ngo ugomba kuba ufite uburambe, tuzajya tuzikinira he koko ??

    • nagirango nkwibutse ko ahubwo ifi nini itungwa [email protected]

  • Ariko ubwo ibyo.mubipanga nyakubahwa umukuru wigihugu abizi? Ubwose sukwicisha ba rubanda rugufi ubukene ahahaaaa rwanda we?!!

  • ariko ndibaza ko ubanza mu rwanda hatagira amategeko niko, ubu koko uretse kuvanga ibintu umuntu kugiti cye nashaka gushora Imari ntazabyemererwa? ibi noneho birarenze, nugusubiza abantu inyuma, ariko economist bo muri RURA ubwo Interpretation muha ibi bintu economically niyihe?

  • Ibyo byemezo RURA yafashe binyuranyije n’itegekonshinga, ntabwo abaturarwanda bashobora kubyemera.

  • Ariko izi politike za hato na hatoto zipyinagaza rubanda rugufi zigamije iki? reba nkiyi ngirwa polcy iravuguruza itegeko nshinga n’amahame ya economie liberale na libre concurence. njye nkeka ko, mu mbabarire, inyuma y’ibi byose haba hihishyemo ruswa itangwa n’abifuza ko inzego za leta zabafasha kunigira abanyarwanda mu mishinga yabo baba barize nabi. ntabwo abanyarwanda bazakomeza kubuzwa uburenganzira bwabo bwibanze n’abantu bahorana “APETI”, bahora barebera urwanda mu ndorerwamo yo kwikubira no gucuza abanyarwanda utwabo. tugiye twizihije isabukuru ya 51 y’ubwigenge umunyarwanda atagishobora guhinga imbuto yasigiwe na gakondo, atacyemerewe gutaramira ku nturire, inkangaza, …, adashobora kugendera ku igare,umunyarwanda utakigira SIZENI (y’ikawa, icyayi, ibirete)… nkaho ibyo bidahagije Gatarayiha arashaka kugenera umunyarwanda wavunikiye utwe ugomba kutumucyuza. KUGERA KURE SIKO GUPFA muzaba mureba ikizaturika muri izi politike zisuzugura zigasuzuza abenegihugu birya bakimara

  • Umuseke, Mujye mufata izi comments muzohereze RURA imenye neza uko abaturage bakiriye gahunda zabo.

    Rwose ntabwo tuzareka kuvuga ko Rura ifata ibyemezo itabanje kubaza abaturage uko babibona!! ese hali descentes zakozwe mu baturage cyangwa ni ugukopera mu bihugu runaka bagahita ba bishyira mu bikorwa!!!! bajya muri google bagafata policies z’ibindi bihugu bagahita babisinyisha inzego zifata ibyemezo!!!!!!!!!! abo bose basinya izo policies nta n’umwe utega bus, nta mwana we cyangwa uwo mu muryango we wabugufi wirirwa ku cyapa cya tagisi, gusinya rero biraborohera!!!!!!!!. Kujya mu ishyirahamwe ni amahitamo y’umuntu.Kutajya muri Koperative ntabwo ari icyaha!!!!!!!!! ese Rura yakoze assesment cg evaluation y’ibyo imaze gukora ndavuga mu kugabanya lignes za compan? niba ari byo havuyemo iki? niba ri oya habuze iki?

    Nta musaruro byatanze, kuko nigeze gukurikirana amagambo y’umuyobozi wa KBS avuga ko abanturage birirwa ku byapa kandi bus nazo zi paritse i Nyanza ya Kicukiro!!!!!!!!!!! Njye ndasaba RURA ko imanuka Kabeza ikaganira n’abaturage bahatuye ku mikorere ya KBS!!!!

    Ni muhe abanyarwanda uburenganzira bikorere business naho ubundi biriya bintu birimo inyungu z’abantu bake gusa no kudindiza abaturage birirwa kubyapa!!!

  • Amasosiyete yabo yarahombye none bari kuyashakira amasoko!Kujya mu ishyirahamwe ni uburenganzira bw’umuntu bugennwa n’itegeko nshinga none aba bo babukuyeho!birababaje. None se baratanga isoko ku bagenzi, barimo kubagurisha!!!!Nabo erega babaye umutungo wa Leta!!!Ibintu bituma hafatwa ibyemezo nk’ibi ni akajagari k’Ibigo byitwa ibya Leta yasizeho ngo byishakire amafaranga noneho ababiyobora bakayahiga nk’abayataye!Ikindi cyica ibintu ni uko politiki nk’izi ziba zigamije gukandamiza abashoramari badashakwa muri system, urumva ko ikimenyane, Ruswa, n’ibindi byose bigiye guca ibintu muri transport kuko ariho hari hasigariye uruburaburizo.harakurikiraho amadini maze abayobozi bategekwe ibyo bagomba kuzuza, mbese ahantu hose hari akantu, ni danger!

  • # If you are Neutral in situations of Injustice, you have chosen the side of the oppressor.

    # If an Elephant has its foot on the fail of a Mouse and you say that you are Neutral, the Mouse will not appreciate your neutrality.
    DESMOND TUTU.

  • Wowe uravuga Itegeko nshinga, abaryica ni benshi. Hari ikigo (TVSA)giherutse gutanga ikizamini cy’akazi bagitanga mu cyongereza gusa, abize mu gifaransa basabye gukora mu gifaransa babatera utwatsi kandi itegeko nshinga Ingingo ya 11 iravuga ngo:
    Abanyarwanda bose bavukana kandi
    bagakomeza kugira ubwisanzure,
    uburenganzira n’inshingano bingana.
    Ivangura iryo ari ryo ryose rishingiye nko ku
    bwoko, ku muryango, ku nzu, ku gisekuru, ku
    ibara ry’umubiri, ku gitsina, ku karere, ku
    byiciro by’ubukungu, ku idini cyangwa
    ukwemera, ku bitekerezo, ku mutungo, ku
    itandukaniro ry’umuco, ku rurimi, ku bukungu,
    ku bumuga bw’umubiri cyangwa ubwo mu
    mutwe no ku rindi vangura iryo ari ryo ryose,
    rirabujijwe kandi rihanwa n’amategeko.Ubwo se wibwirako hari uzabibabaza??Duharanire gusoma no gukurikiza amategeko cyane cyane itegeko nshinga twitoreye kuko ryashyiriweho kuturengera.

  • Ntakuntu twaba tuvuga ko u Rwanda ari igihugu cyorohereza abanyamahanga gukora Business ngo twe abanyagihugu ngo dukandamizwe na policy nkizo zibangamira abikorera kugiti cyabo kandi igihugu ari icyacu. Iyi policy yanyu iraha amahirwe existing companies or cooperatives igaheza rubanda rugufi rushaka kuzamuka ,ni izihe conditions mu gukora cooperatives cyangwa companies? Izo conditions nazo ntaho rubanda rugufi ruhabwa umwanya kuko kuzijyamo cyangwa kuzikora bisaba gutanga amafaranga menshi cyane!!

  • Wait and See…..

  • Ariko se rura ibyo itangaza iba yabanje kubyigaho ngo irebe ingaruka zabyo nziza cg mbi.EJobundi yatangazaga ngo igiye guha ligne buri agence izajya ikoreramo, birananirana, nta analyse mukora.

  • birababaje ndetse biteye isoni niba muvuga ngo umuntu kugiti cye ntiyemerewe gushora Imari, ohhhhhhhh RURA mufata ibintu bya za america nukabikubitaho uzi uko Policy yo gutwara abantu nibintu yabo imeze, uzi ko igendera kuri ecomony yabo, ese uzi ko ibyo nabyo bitandukanye uko bikorwa mu am l Etat atandukanye? ariko ye Abadepite nangwa SENA y U Rwanda iyo mubona ibyica amategeko nkibi mubivugaho Iki? Bicameralism itumariye Iki? Mwakagombye rwose gutabara kuko aho aba bantu baganisha U Rwanda siheza.

  • Ubuse KBS bahaye kabeza urayishima uburyo ikora. Nibareke abantu bose bakore ukoze ikosa arihanirwe kugiti ke. Naho cooperative cyangwa sociaty usanga iyo zimaze kubona isoko zishyiriraho amategeko yazo. abaturage bakaba aribo babihomberamo

  • Naho mwabonye ko harimo cash none muhambuye abaturage se?niko mwatubereye;ariko byose muzafata mubeshya ngo n’amashirahamwe ko mumaze kuba abaherwe mwababariye rubanda rugufi narwo rukabaho!!!!

  • Rura igiye kwangisha abanyarwanda,gukorera mu gihugu cyabo,tuzajyana imali yacu ahandi mwe mwakabije kudutsikamira!!!harya abadepite na sena nkibi ntibabibona?baranga kuvuga ngo batamburwa umugati?

  • gusa ushyiraho amategeko agamije inyungu ze none amenye neza ko ejo nawe rizaba riri kumuhanda akicuza impamvu yarizeho

  • koperative byaraniranye urugero moto rura nayo byarayiyobeye motari baramuriye bamwe bahuga igihungu harimo simoni uri mubeshi cg uwayobora zone nyamirambo nawe wibye amafranga kandi rura irebera.abacuruza phone zinyibano nabo barabarebera ubwose ibya moto byarabananiye bazanye urugambo kumamodoka

Comments are closed.

en_USEnglish