Digiqole ad

Nyamasheke: Umurambo wa nyamweru wibwe

Mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Macuba haravugwa iyibwa ry’umurambo wa nyamweru wari umaze amezi atanu (5) ashyinguwe.

Jean Baptiste Habyarimana, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yatangaje ko mu ijoro ry’uyu wa mbere rishyira uyu wa kabiri, imva yari ishyinguwemo uyu muntu yataburuwe bamukuramo baramutwara.

Kuri we, ngo harakekwa ko byaba byakozwe n’abarozi cyangwa n’abandi bantu bemera amarozi mu myemerere ya bo.

uyu muntu wataburuwe yari amaze amezi atanu ashyinguwe mu irimbi riherereye mu Murenge wa Macuba, ngo akaba yari yaritabye Imana azize uburwayi busanzwe.

Ibikorwa byo kwiba nyamweru byari bimaze iminsi bivugwa mu bihugu by’abaturanyi nka Tanzania, n’u Burundi, aho biba n’abazima cyangwa bagatwara bimwe mu bice by’umubiri wa bo, bagiye kubyifashisha mu marozi.

Umuryango.com

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • uyu murenge ushyobora kuba ufite ibibazo,umuyobozi wawo ntagishinga ashobora kuba yarakomeje kwibera mubitampaye inco n’interuro kweri. Buriya niyo yabaga iyambere muri Nyamasheke cg hari izindi parameters zashingirwagaho.Imyumvire ya Macuba yarahanantutse cyane.Nimutabare

  • ubwo se uvuze iki?Ureze umuyobozi kandi ntakigaragar uvuze.We kebaaaa!

  • Ahubwo mayor w’aka karere HABYARIMANA Jean Baptiste ni we ugatera umwaku kubera irondakoko agira. n’akataraza azakazana

    • Dusobanurire, mu Rwanda se hari umuntu ukirangwa n’ivangura-moko?

  • Ahaa uwakugeza aho avuka ukareba nindi mirenge wakumirwa:ibikorwa remezo byabuze umuriro icyaro kiwe gicanirwa!

  • Mayor ararengana aho avuka se nta exectif w’umurenge uhari ngo mu mihigo azabibazwe?

Comments are closed.

en_USEnglish