Month: <span>July 2013</span>

BRD yagurijwe Miliyoni 10 $ zo gufasha imishinga y’iterambere

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Nyakanga 2013, Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD) yasinye inguzanyo ya Miliyoni 10 z’amadorali y’Amerika yagurijwe na Banki y’iterambere y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EADB) hagamijwe kuzamura imishinga itandukanye yo guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse. Jack Kayonga umuyobozi wa BRD wasinye aya masezerano ku ruhande rwa BRD yavuze ko bahawe […]Irambuye

Ruhango: Amatorero yaremeye abarokotse jenoside batishoboye

Itorero  rya pantekote,n’itorero Metodisite  yose  akorera mu karere ka Ruhango, yaremeye  abarokotse  jenoside yakorewe  abatutsi mu 1994  batishoboye,mu rwego rwo kugirango bibafashe  kwigira. Iyi  gahunda yo  kuremera abarokotse  batishoboye, yateguwe  n’aya matorero ,nyuma yo kubona ko  bamwe mu baturage, bugarijwe n’ibibazo by’ubukene,ku buryo  batabasha  kwishyura ubwisungane mu kwivuza. Mukamuyango Fortunee umwe  mubarokotse batishoboye bubakiwe inzu […]Irambuye

Ikigo gishinzwe amasoko ya Leta cyahagaritse 'kompanyi' 90

Ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya Leta, RPPA cyahagaritse ibigo by’ubucuruzi bigera kuri 90 ngo ntibizongere guhatana mu masoko kubera kutuzuza no kutubahiriza ibisabwa mu myaka itatu ishize.   Nkuko byatangajwe ku rubuga rwa RPPA ibi bigo birashinjwa kutuzuza ibyo bemeye gukora mu masoko ndetse no guhimba ibisabwa mu ipiganwa. Ibi bigo byahagaritswe igihe kiri hagati y’imyaka […]Irambuye

Pakistan : Drones bivugwa ko ari iza USA zishe abantu

Nibura abantu 17 nibo bahitanywe n’indege zo mu bwoko bwa ‘drones’ bivugwa ko ari iz’abanyamerika, zibatsinze mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Pakistan. Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu nibwo izi ndege ngo zarashe mu mazu mu majyaruguru ya Waziristan mu turere tugendera ku mahame gakondo na Islam. Hari amakuru avuga ko abishwe benshi ari abo […]Irambuye

Umutingito ku gipimo cya 6.1 watigishije igihugu cya Indonesia

Mu ijoro ryo kuwa kabiri intara ya Aceh muri Indonesia yibasiwe n’umutingito wo ku kigero cya 6.1 wahitanye abantu basaga 22 kugeza ubu, abandi benshi bagakomereka. Uyu mutingito wasize igihugu cyose mu cyoba gikomeye dore ko mu mwaka ushize bibasiwe n’undi wari ufite ubukana bwa magnitude 6.4 wasize benshi iheruheru. Umubare w’abahitanywe n’uyu mutingito kuri […]Irambuye

Sena yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rishyiraho “University of Rwanda”

Kuwa kabiri tariki ya 02 Nyakanga niho Inteko rusange  ya Sena yemeye ishingiro  ry’Umushinga w’itegeko rishyiraho urwego rwa Kaminuza imwe y’u Rwanda rikagena inshingano, imiterere n’imikorero yarwo. Byabaye nyuma yaho muri Gicurasi umutwe w’abadepite wamaze gutora uwo mushinga w’itegeko, iyi Kaminuza y’u Rwanda (UR:University of Rwanda) izahurizwamo icyari Kaminuza nkuru y’u Rwanda(NUR) nandi mashuri makuru […]Irambuye

Indirimbo “Holly Spirit” ivuga kuri bimwe mu byambayeho – Meddy

Umuhanzi Ngabo Medard wakunzwe cyane ku izina rya “Meddy”, ubu uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aherutse gukora indirimbo yise ‘Holly Spirit’ iri mu rurimi rw’Icyongereza, yatangaje ko yaririmbye ku bya mubayeho. Mu kiganiro aheruka gukorera kuri VOA Meddy yabajijwe ikibazo n’umwe mu bakunzi be bari i Kigali kuri telefoni, yagize ati “Ese Meddy iriya […]Irambuye

Ikiganiro ku buryo Abanyarwanda bagira ishyaka mu kuvugurura Afurika

Mu cyumba cy’inama cy’ishuri rikuru rya Kigali ry’ikoranabuhanga (KIST) kizwi nka Muhabura hakoraniye abanyarwanda b’ingeri zitandukanye n’incuti zabo zisaga 200, mu nama irebera hamwe uburyo abanyafurik bafata mu biganza ejo hazaza habo mu biganza no kwigenga nyako, aho gukomeza gushingira ku bindi bihugu. Iyi nama yateguwe n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imiyoborere (RGB), inahuzwa na gahunda […]Irambuye

M23 yigiye imbere igana i Goma

Mu burasirazuba bwa Repubulika Igaranira Demokarasi Congo, inyeshyamba za M23 ngo zaba zongeye gukaza umurego aho zageze muri birometero bibiri zisatira  Umujyi wa Goma. Amakuru aturuka muri ako gace avugako M23 yaba imaze kwigira imbere ahitwa Kibati yerekeza mu mujyi wa Goma yigeze kwigarurira iminsi 12 mu kwezi kw’Ugushyingo umwaka ushize. Amakuru aturuka muri guverinoma […]Irambuye

AmaG the Black umuhanzi unakora za Frigo bikagenda neza

Ni umuhanzi umaze kumenyekana cyane kubera indirimbo ze, siho avana umugati gusa kuko afite n’umwuga akora wo gusana  za Frigo na Climatiseurs. AmaG ashishikariza urubyiruko rugenzi rwe gukora cyane kuko bitanga umusaruro. Nta gihe kinini aramara amenyekanye muri muzika mu Rwanda, ariko ubu ari mu bamaze kwamamara mu gihe gito mu njyana ya Hip Hop, […]Irambuye

en_USEnglish