Digiqole ad

RFTC koperative yo gutwara abantu yahaye abarokotse amazu atandatu

Rubavu – Kuri uyu wa 2 Nyakanga Koperative yo gutwara Abantu  yibutse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu muhango wabimburiwe no gushyira indabo  ku rwibutso rushyinguwemo inzira karengane mu mugi wa Gisenyi nyuma bakerekeza mu murenge wa Rubavu mu mudugudu wa Kanembwe aho bamurikiye  abayobozi b’akarere n’abacitse kw’icumu amazu atandatu bubatse.

Abayobozi ba RFTC hamwe na bamwe mu bahawe amazu imbere y'imwe mu nzu zatanzwe
Abayobozi ba RFTC hamwe na bamwe mu bahawe amazu imbere y’imwe mu nzu zatanzwe

Umuyobozi wa Karere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan yavuze ko ashimira Umuyobozi w’iyi koperative ku nkunga yafashije abacitse kw’icumu kandi akaba n’umwe mu bafashe iya mbere mu kubohoza igihugu.

Yamusabye kandi kuba intumwa y’akarere kuko hari abaturage benshi bimuwe ku musozi wa Rubavu batagira amazu kuko mu myaka itatu ishize bimuwe batabonye ubushobozi bwo kwiyubakira.

Col Twahirwa Ludovic (Dodo) Umuyobozi wa RFTC yemeye ko batazahwema gufasha abacitse kw’icumu kandi ko agiye kubabera intumwa.

Col Twahirwa avuga ko inzu esheshatu (6) bubakiye abacitse ku icumu zidahagije, ahubwo ko uko iminsi izagenda yicuma bazakomeza kubafasha no kwiyubakira izindi.

Abahawe amazu bavuze ko ari ibyishimo kuri bo kuko urebye ngo ntaho kwikinga bari bafite none bakaba bahawe amazu ameze neza.

Aya mazu yatanzwe yahawe ababyeyi b’abagore n’abana b’abanyeshuri batagira aho bataha yose hamwe akaba afite agaciro ka mafaranga y’uRwanda agera kuri 40.000.000Frws.

Yahawe abacitse ku icumu batishoboye bari batuye ku musozi wa Rubavu bimuwe kubera isuri yahoraga itembana amazu igatwara n’ubuzima bwa bamwe mu baturage bari bawuturiye.

Maisha Patrick
UM– USEKE.RW/Rubavu

en_USEnglish