Digiqole ad

MIDMAR yahaye impunzi amahitamo abiri

Mu kiganiro Minisitiri ushinzwe ibiza n’impunzi Mukantabana Seraphine yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 2 Nyakanga 2013, yongeye gushishikariza impunzi z’Abanyarwanda guhitamo gutaha cyangwa bagatura mu bihugu barimo kandi ngo Leta y’u Rwanda yiteguye kuborohereza mubyo bahitamo.

Minisitiri w'ibiza n'impunzi Mukantabana Seraphine
Minisitiri w’ibiza n’impunzi Mukantabana Seraphine

Minisitiri Mukantabana yatangaje ko bari bihaye intego yo gutahura 70% by’impunzi barikuyigeraho, iyi mibare kandi ngo ireba n’abazaba bahisemo kuguma mu bihugu batuyemo ubu nk’Abanyarwanda ariko batitwa impunzi kandi ngo n’abatazahitamo gutaha ntawuzabacyura ku ngufu ahubwo ko bazagenda batahuka buhoro buhoro.

Mukantabana kandi yatangarije abanyamakuru ko n’ubwo u Rwanda rwiyemeje ko nta mpunzi ruzacyura ku ngufu ngo hari ibihugu nka Congo Brazzaville byamaze kubwira impunzi z’Abanyarwanda babituyemo ko nibadahitamo ubwabo gutaha, ibihugu arimo bishobora kuzabahitira, bityo bikaba bishoboka ko batahurwa ku ngufu nyamara Leta y’u Rwanda nta ruhare yabigizemo kandi ngo n’ubwo leta y’icyo gihugu yahitamo kubagira abene gihugu nabwo nta kibazo Leta y’u Rwanda ibifiteho.

Abanyamakuru bamubajije ku kibazo cy’abadashaka gutaha kubera ko ngo mu Rwanda nta bwisanzure bwa politiki buhari, Minisitiri Mukantabana yavuze ko nta mpamvu y’ubuhunzi ku mpamvu za politiki kuko ngo ushaka gukora politiki ntawumubuza kandi n’ushaka kwandikisha ishyaka iyo yujuje ibya ngombwa kandi afite impamvu zifatika yemerewe kuza akaryandikisha.

Ku kibazo cy’uko hari impunzi z’Abanyarwanda zigize umutwe w’inyeshyamba wa FDLR zishobora kutemera gutaha cyangwa zigatuzwa na Leta ya Congo Kinshasa mu bice byegereye u Rwanda kuko n’ubusanzwe ariho zisanzwe ziba bikaba byazateza ikibazo cy’umutekano mucye ku Rwanda kuko rwaba rusa n’uruturanye n’abo rwita abanzi barwo, Minisitiri yavuze ko ntabwoba u Rwanda rufite kuri abo bantu ndetse ngo n’abifuza gutaha muri bo nabo bahawe ikaze nk’abandi banyarwanda bose.

Minisitiri Mukantabana yashimangiye ko umuntu wese ushaka gutahuka  afite uburenganzira bwo guhabwa ibikoresho by’ibanze birimo ubuvuzi, uburezi ndetse bakaba banatuzwa bagasubizwa n’ibyabo byaba bituwemo mu buryo butemewe n’amategeko.

U Rwanda rwasabye gukuraho ubuhunzi ku mpunzi z’Abanyarwanda zahunze hagati y’umwaka wa 1959-1998, mu  mwaka wa 2002, UNHCR iza kubyemera mu mwaka wa2009, kugeza ubu nta munyarwanda wahunze muri icyo gihe ugifite icyemezo cy’ubuhunzi kuko tariki 30 Kamena 2013, ariyo yari itariki ya nyuma yo gusoza ubuhunzi ku banyarwanda bahunze muri icyo gihe.

uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda
Warasame Neimah uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Nanjye ndabona amahitamo aliyo meza.kuko banze gutaha kubushake.Aliko ibyobahunze nibirangira bazataha.

  • ariko uziko uyu mudamu ari mwiza di?

    • You such a pervert!

    • Ntacyo abaye rwose! Ahubwo arajya no gusa na Domitilla Mukantaganzwa(Former Executive Secretary of National Service of Gacaca Court)

  • Mujye mumbariza abantu mumva ko bafite ijambo kubandi ko aribo bagomba kubagenera ubuzima bagomba kubaho. Ibyo na FPR ikiri impunzi nibyo yanze none rero wa mugore we wicecekere kuko ntamuntu numwe ufiteho ububasha. Ububasha twabuhawe nimana kandi niyo ikiturinze. Ushatse waceceka

  • Genda Seraphine urihuta! Aka kanya wiyibagije ibibazo byubuhunzi?

  • nta munyarwanda wari ukwiye kuba akitwa impunzi, kuko u rwanda ni igihugu gitekanye

  • MUze erega ni hahandi mwanga mukunda muzaza kandi muceceke duturane cga munabireke kuko n’inyungu zanyu kuruta uko arizo abo mwirirwa mucunaguza..

  • Erega no gutaha babigize intambara nk’iyo basize bakozee!! eregaaa ahoo akumiro namavunja mwabiretse mukareba ko umunyarwanda azaburara ngo ni uko interahamwe itatashye..itahukanye iki se usibye iteshamutwe gusa!

    • wava munzu yawe ziza yamatafari ya ruriba ukanezezwa no kuba mu ihema kandi naryo kuribona bigoye!kutayisubiramo rero si ubushake ahubwo ikorerwa isuku inyuma imbere ikaba muri mondisi utabushya abwita ubumera!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Muzaze cga murorere ubundi se barabahendahendamo ibiki? Gusa muje ntanicyo byadutwara kuko twe ntabwo u Rda turwita ikirahure cyuzuye amazi!!

  • …yongeye gushishikariza impunzi z’Abanyarwanda guhitamo gutaha cyangwa bagatura mu bihugu barimo……….
    Njye ndbaaza nti ubu izo mpunzi zituye mu kihe gihugu???
    Jye ndabona ibi ari bimw ebita kwihandagaza!! Na Yesu ubwe yarahunze kdi ndunva bataramucyuye ku ngufu!!!ese utarahunze ninde ngo aze ancyure??? za blabla bla bla gusa

  • FAUSTIN NAWE URI SERAPHINE NTAKINDI WAVUGA MWANA YIBA WARI UZI ABANTU YABONANYE KARIYA KAZI KANDI BARWANIYE IGIHUGU BAFITE N`AMASAHURI BIZE MU BUZIMA BUBI UBU BAKABA BAMAZE IGIHE KIRENZE IGIHAGIJE MUBUSHOMERI,NTIWAVUGA IBYO.

  • mwagiye mureka gushaka gusiragiza abantu!ntwe uhunga abishaka!icecekere.com!

  • hassan abadashaka gutahuka ni amaraso bamenye batinya kubazwa nta kindi

    • IBYO BAKOZE NTIBAZABURA KUZABIBAZWA NIBASHAKA BATAHE IMANA NAYO YITEGUYE KUZABIBABAZA AHO BAZABA BARI HOSE,NIBA BARAKOZE IBYAHA BAHANWE.IGIHUGU CYACU KIRATENGAMAYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE,Umutekano niwose,nibigumeyo bitagarura intambara,ibyo byicanyi.

    • Abari hanze bose ntibishe abantu, muge mureka amatiku. ubwo se mwebwe mwari mwrahaungiye Uganda niko mwari mwarishe abantu? Guta ururimi byo murabizi.

      • bari barahunze ababicaga. none baragarutse ba bicanyi bikeka amababa barahunga.

  • DSarafina we, ngo ukize ububwa abukubitira abandikweri kweri!!

  • mureke sha aka kanya mwibagiwe nta nimyaka 21 irashira mwamaze igihe kinganikihanze?

  • abari mugihugu baramburwa amasambu kumugaragaro none ngo abari hanze nibatahe kuko aribo nkundwa nakumiro gusa

  • kubeshya ni bibi uyu mugore ni mwiza ku maso sinzi no kumutima niba ariko hameze ariko rero umenya mwaramupfuye yewe icyo kiranyagisha…………..

  • Mukantabana nta kindi yavuga. ni ugushaka umugati njye twarakoranye muri lycee de kigali

  • Komera Madame we!!!!

    Ndabona uri INTORE izirusha intambwe.

Comments are closed.

en_USEnglish