Nyuma y'imyaka 44 yasubijwe amagufa y'ukuboko yacikiye mu ntambara ya Vietnam
Umuganga w’umunyamerika kuri uyu wa mbere yasubije uwahoze ari indwanyi y’aba Vietcong bimwe mu bice bigize akaboko ke (Amagufa), uwo muganga yari abimaranye imyaka hafi 44.
Aya magufa y’ukuboko kwa Nguyen Quang Hung yayazaniwe iwe ahitwa An Khe(Vietnam), uko kuboko Nguyen yagucitse muri 1966 ubwo yaraswaga arwana mu ntambara ya Vietnam.
Sam Axelrad wamuvuye akanabika amagufa kuva icyo gihe yagize ati” ubwo namubagaga akaboko ndi kumuvura, maze kukavanaho kuko ariko byagombaga kugenda, abaganga bandi baragafashe maze bakuraho umubiri barakampa bashima ko nari mugiriye neza.
Hashize ameze 6 navuye muri Vietnam ariko sinigeze nifuza guta ako kaboko (amagufa) narakabitse mw’isanduku yanjye ubundi ndagatahana, nyuma y’iyo myaka yose ako kaboko nari nkigafite nkahora ntekereza kuri nyirako.”
Nyuma y’imyaka irenga 40 Axelrad yasubiye muri Vietnam asanga Nguyen akiri muzima, gusa Axel byamusabye amezi kugirango avugane n’ubuyobozi bwa leta ya Vietnam na Amerika bushinzwe ibya transport kugira ngo arebe nibayasubiza Nguyen ingingo ze.
Nguyen Quang Hung ubu ufite imyaka 74 n’abana 7 atangaza ko nyuma yo gushyikirizwa ingingo ze na Sam Axelrad agomba kuzibika ahantu hiherereye.
Nguyen ati” izi ngingo z’akaboko kanjye ni urwibutso rukomeye cyane, bizatuma ntibagirwa intambara yo muri Vietnam.”
JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ariko mwe muzi kureba mubona abazungu bamwe ari bazima? njye narumiwe!
nonese baboze iki? ko irikoranabuhanga wagirango bigende bite?
Comments are closed.