Digiqole ad

Obama yasoje urugendo yagiriraga muri Africa

DAR ES SALAAM – Aherekejwe na Michelle Obama, Perezida wa Leta zunze ubumwe z’america Barack Obama  kuri uyu wa kabiri yashoje urugendo yari amazemo iminsi muri Africa aho yagaragaje indi sura y’ubufatanye bw’ibihugu by’africa na Leta zunze ubumwe z’America.

Perezida Barack Obama na Michelle Obama barapepera ababaherekeje ubwo binjiraga mu ndege ibatwara ya Airforce bahagurutse i Dar es Salaam kuri uyu wa 2 Nyakanga/photo Reuters
Perezida Barack Obama na Michelle Obama barapepera ababaherekeje ubwo binjiraga mu ndege ibatwara ya Airforce bahagurutse i Dar es Salaam kuri uyu wa 2 Nyakanga/photo Reuters

Uru rugendo muri rusange rwibanze kubucuruzi ndetse n’ubufatanye budashingiye ku nkunga gusa ahubwo bushingiye mu guhanahana ubushobozi kuri US ndetse na Africa,binyujijwe mu nzego za leta ndetse n’izigenga.

Obama yaragarutse ku ruhare mutekano w’abanyafurika avuga ko mbere na mbere na mbere uri mu maboko yabo.

Asoza urugendo Obama ntiyasize icyo mu bihugu by’uburengerazuba bita democarasi ishinze imizi, akamaro ka za sosiyete sivile ndetse n’uburenganzira bwa muntu aho yabigarutseho ageze muri Senegal.

Mu gihugu cya Africa y’epfo Obama yabonanye n’umuryango wa Nelson Mandela mu mwiherero, ndetse anagaruka ku cyorezo cya Sida cyugarije isi na Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ndetse na kiriya gihugu cya Africa y’epfo by’umwihariko.

Akaba yaranakanguye urubyiruko rw’Africa aho yagarutse ku ruhare rwarwo mu kubaka ejo hazaza h’uyu mugabane usa n’uwugarijwe n’ibibazo by’urudaca.

Akaba yasoje uru rugendo agaragaza ko yanyuzwe n’uru rugendo aho yagize ati:

Nanyuzwe n’uru rugendo,mu bigaragara Africa ndetse n,abayituye ishobora kugera ku iterambere rirambye.”

Reuters

Eric BIRORI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ndebye nabi kwa madamu Obama cg ndeba imirari simbimenye?

  • UWO MUDAMU KO ATAZAMUYE IYO KANZU NEZA BANA?

  • amaguru.com

  • Iyi photo y’uyu Mudamu ntuyibazeho ikinzu ye; n’umuyaga uri kuyizamura ubundi agatesha ngo itanjya mu birere Kikwete n’abe bakareba itunda rya Sebuja kandi kizira,mbese umuyaga urashaka kumushira ku karubanda.Ariko yari yagerageje kwambara neza nkinyafurika usibye ko iyo yambara kinyarwanda byari kuba byiza kurusha.

    • umuyaga urawubeshyera ahubwo yashakaga kutwiyerekera ku mali ya shuni

  • Wagira ngo akora sport ya maraton. mbega amaguru weeee! OBAMA yaragowe.

  • Ejobundi hashize niyari yabashize imitwengo murasaba obama ahagarike urugendorwe dalsam? Nonengo muri mu makanzu y’umugore we? Kuki mukunda kubangamirana?

  • hahahaha amavi.com

  • eeeeeeeeeee reka cyangwa ndabona ayamaguru ameze nkayabarutahizamu bumupira wamaguru

Comments are closed.

en_USEnglish