Digiqole ad

Nibazana Rooney tuzatwara shampionat – Jack Wilshere

Jack Wilshere yasabye ikipe ya Arsenal kugura umukinnyi Wayne Rooney kuko yemeza ko igihe baba bafite uyu musore ikipe ya Arsenal ngo ishobora gutwara igikombe cya shampionat y’abongereza.

Jack Wilshere
Jack Andrew Garry Wilshere w’imyaka 21 arifuza Rooney imbere ye mu kibuga

Rooney kuri iki cyumweru agomba guhura n’umutoza mushya wa Manchester United David Moyes bakaganira niba azaguma muri iyi kipe dore ko yifuzwa n’amakipe mesnhi nka Barcelona, Arsenal, Chelsea na Paris Saint-Germain.

Arsenal kandi ikaba yasinyishije bwa mbere umwana muto cyane ukinira ikipe y’Ubufaransa bw’abatarengeje imyaka 21 witwa Yaya Sanogo uvuye muri Auxerre yigurishije (Free Transfer).

Jack Wilshere we yifuza ko ikipe ya Arsenal yagura Rooney ngo kuko ni umwe mu bakinnyi Arsenal ibura kugira ngo ibashe kwegukana ibikombe.

Wilshere ati “biramutse bibaye Rooney akaza muri Arsenal byanshimisha cyane, byonyine ku mubona mu kibuga bituma ikipe mukina nayo igira igihunga, turi kumwe twagera kuri byinshi.”

Arsene Wenger  ubu afite million 75 z’amapawundi zo kugura abakinnyi ubu yifuza kuyaguramo abakinnyi nka Gonzalo Huigain(Real Madrid), Marouane Fellaini(Everton) na Rooney.

Manchester United yo yatangaje ko ufite million 35 z’amapawundi ashobora kugura uyu rutahizamu dore ko na Fergurson yatangaje ko Rooney yifuje kuva muri Manchester United umwaka ushize, ubu nabwo ngo babishatse bamureka akagenda.

TheSun

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

en_USEnglish