Digiqole ad

Tariki ya 4/7 yazanye ibyo twari twiteze kuya 1/7 tutabonye – Prof Shyaka

Mu gihe abantu benshi bakomeje kwibaza impamvu usanga mu Rwanda imbaraga zishyirwa mu kwizihiza umunsi wo kwibohora kuruta umunsi w’ubwigenge, Professor Shyaka Anastase Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere(RGB) avuga ko Leta itibagiwe itariki ya mbere Nyakanga ariko hizihizwa tariki ya kane yo kwibohora kuko ariyo yazaniye Abanyarwanda bose ibisubizo n’ubwigenge nyabyo.

Prof.-Shyaka-Anastase-umuyobozi-wa-RGB-mu-kiganiro-nAbanyamakuru
Prof. Shyaka Anastase umuyobozi wa RGB mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa 2 Nyakanga

Prof. Shyaka yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 2 Nyakanga 2013, ikiganiro cyari kigamije gutegura inama izaba kuri uyu wa gatatu igamije kurebera hamwe uko Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange baba umusemburo w’ibisubizo n’ubwigenge nyabwo mu nzego zose z’Afurika.

Ibi ngo bigahuzwa no kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge no kwizihiza imyaka 19 u Rwanda rwibohoye, ikazitabirwa n’abayobozi batandukanye, abashakashatsi, abanyeshuri muri za Kaminuza n’abandi.

Abajijwe impamvu Leta itagiha agaciro kanini itariki 1 Nyakanga y’ubwigenge kandi nayo igaragaza igihe Abanyarwanda bigobotoreye ubutegetsi bwa gikoroni, Prof. Shyaka yavuze ko Leta y’u Rwanda iha agaciro cyane ubwigenge ikanabyubahiriza nk’uko yubahiriza indi minsi yose ikomeye mu gihugu.

Shyaka avuga ko bitakabaye ikibazo cyangwa ngo bitere amakimbirane, abantu bibaza impamvu hizihizwa cyane umunsi wo kwibohora kuko yaba ubwigenge no kwibohora bifitanye isano cyane.

Avuga ko Abanyarwanda ngo bagiye mu rugamba rwo kwibohora kuko batari bashyikiriye neza ubwigenge bwabo.

Agira ati “Byunganamo ariko itariki ya mbere Nyakanga ifite icyo ivuze mu rwego rw’ikimenyetso (Symbol), twabonye ikimenyetso cy’ubwigenge ariko ubwigenge nyabwo ntitwabubona ku banyarwanda bose.

Ntabwo ari ukugonganisha iminsi biruzuzanya, nka Leta uko itariki ya mbere yabayeho ntawe ubyirengagije nta n’ubyibagiwe ariko iya kane yaduhaye cya kindi twifuzaga ku itariki ya mbere tutabonye, iyo tuza kukibona iya kane Nyakanga ntiyagombaga kubaho.”

Akomeza avuga ko itariki ya kane yujuje ubwigenge n’ubusugire bw’igihugu kandi Abanyarwanda badakwiye kwirengagiza ko nyuma y’itariki ya mbere Abanyarwanda bagiye mu bibazo bikarishye kuruta na mbere kubera ko bose batabonye ubwigenge kimwe nk’abenegihugu, ndetse na Leta zayivukiyeho nyuma zikazana ibibazo ku Banyarwanda kuruta ibisubizo zabahaye.

Prof. Shyaka kandi avuga ko impamvu itariki ya kane Nyakanga ivugwa, ikanamamazwa ari uko yo yazanye ibisubizo n’ubwigenge ku Banyarwanda bose ariko ngo n’iya mbere ntikwiye gusibangana uretse ko izagumaho nk’ikimenyetso gusa.

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • C’est n’importe quoi!!demukarasi se!!ukungana imbere y’amategeko se!!!!Ahubwo vuga uti zitambwa uko zije!! Ubu twahinduye umudiho undi uzaza injyana azaduha niyo tuzabyina!!

  • abanyarwanda rero tugenda turemekanya aribyo bitaduha guhuza iyo amagara aterewe hejuru, ubu koko mubyo abantu batemeranya hazeho n;amataliki koko???? Shyaka yakabaye avuga ibi yarabajije abanyarwanda muri rusange uko bumva bakitwaye muri ayo mataliki ya ngombwa ku gihugu?? ibi rero nubwo tubisuzugura ejo byaba bone of contention, abarundi barabyizihiza kandi twabuhawe hamwe, same conditions, bahuye n’amagume nyuma yaho barahunga etc ariko babyizihiza mu byubahiro ubwigenge bukwiye?????!!!!!!!!nyakubahwa professor this is trying to fool your people

    • Dear Jeamhfr,
      The Professor is not fooling people but YOU ARE,
      Ni gute ugereranya ubwigenge bw’igihugu cyapfuyemo abantu 1,000,000 mu minsi 100 n’Uburundi?
      Ubwo bwigenge bwabonetse icyo gihe (igihe batoraga Republika) nibwo bwatangiye gucamo abanyarwanda ibice
      bigamije kumara ubwoko bumwe; imbuto y’ubwo BWIGENGE yarabibwe kugeza isaruwe muri Mata 1994. Ngubwo ubwigenge tukizihiza n’UBU.
      Ahubwo mpamyako nubwo aba bategetsi ubu bagize neza gukomeza kubwibutsa.

      KWIBOHORA twizihiza kuya 4/7 niko kwigenga, kunamura icumu, guhagarika ubwicanyi, gutuza abanyarwanda mu gihugu cy’amategeko atarengera ubwoko, idini cg akarere. Ni bwo bwigenge nyakuri si Ukwibohora gusa.
      Niyo mpamvu iyi tariki ifatwa nk’igihe u Rwanda rwose rwagobotowe ingoma y’amaraso ikwiye guhora yizihizwa kurusha iya 1/7.

      Mugenzi wanjye rero n’undi waba umeze nkawe, murekere aho kugereranya u Rwanda n’Uburundi ngo byabiherewe rimwe….ni abavukanyi ariko ntidusangiye amateka nk’uko nta n’abandi ku ISI yose tuyasangire.

      Muzagire umunsi mwiza wo KWIBOHORA

      Umuvandimwe wanyu Twajamahoro

      • Twajamahoro muraho?Hari ibyo twemeranywa hari n’ibyo tutemeranywa.Byajyaga kuba byiza ubutabera buhawe intebe,igihe cyose muri iki gihugu hakiri abasuhuza imitima kubera kutabona ubutabera ntiwambwira ngo ibi Prof Shyaka ari kuvuga bizinjira.Abacitse kw’icumu nta butabera babonye,ngirango ahandi abahuye na politike y’irondakoko hari uko babagenza,ibi abatutsi bari muri ikigihugu ibyabakoreweho nubu bikibagiraho ingaruka byamizwe bunguri,none nawe uti iki?we will defend dz unti the end

      • ok bibe liberation day, gusa you have no point at all, ubwigenge bwabaye henshi muri afrika bukurikirwa na tragic events nyinshi zinyuranye harimo na Genocide, military coups ariko buhabwa its due value, erega iyaba byose byabaga abapeuple tubyumvikanyeho naho this is imposed from I don’t know…. nibyo burya biba Atari byiza….ubundi cerebrations ubwazo ni conventions zagahuje n’abantu kurusha uko abantu bazijyaho impaka niba zihari rero there is loophole, naho kuba uRwanda rero ari exception mw’isi ndabimenye ndanabyumvishe Amina!!!!

        • Nshimiye ko ahandi nyine hakurikiyeho TRAGIC EVENTS, ariko ntahakurikiyeho Genocide uretse mu Rwanda. Nonese ubwigenge bwo kuya 1/7 bwabibye bukatugeza kuri Genocide no Kwibohora ko kuya 4/7 kutugejeje ku mahoro n’umutekano bisesuye n’u Rwanda ruzira ivangura, ni iki gikwiye kuba cyubahirizwa.

          Kuvuga ngo abantu bose ntibabyemera, cg ngo “cerebrations ubwazo ni conventions” ibyo uzabaze ahantu hose ntaho rubanda duhuza na Leta ku bintu byose byemejwe, kuko rubanda ni rubanda (La foule est une folle) buriwe se aba afite ibyiyumviro bye, buri wese aba yumva byagenda uko we abishaka. niyo mpamvu hajyaho Leta ikayoborwa n’abantu bacye igafata icyemezo kimwe muri bya byifuzo bya twese byinshi cyane bitandukanye.

          Ahubwo abanyarwanda bamwe twigize nk’Abafaransa qui s’opposent jusqu’a leurs propre nom. Dukwiye kwiga kumva no kumvira no kuyoboka (bitari buhumyi) kugirango tugire icyo tumarira iki gihugu tutazagisigamo abana dusigiye UMURUHO NO GUSHYINGURA IMIRAMBO NO GUTANGIRA KUBAKA BUSHYA nk’ibyo aba mbere badusigiye.

          Ndagushimiye cyane muvandimwe Jeamhfr ndabashimiye namwe Umuseke.com kuri uyu mwanya muduha tukinigura mu mahoro

          Mwirirwe neza

    • Jeamh,
      Ntukagereranye ibitagereranywa wo gacwa we! Uburundi bufite amateka yabwo, Urwanda rukagira ayarwo. N’ubwo hali ibijya gusa, turavukana aliko ntituli impanga! Urwanda rwanyuze mu mateka adafite igereranywa. Niba utayazi ahubwo batangire bayakwigishe. Prof Shyaka aravuga ibyo azi kandi ni ukuli gusa gusaaa.

  • Ibyo aribyo byose ntawe ushyigikiye ikibi ariko amateka ntahinduka ahora uko twakagombye kugaya tukanakosora ibyagenze nabi naho ubundi le 01.07 hari igihe wenda izajya ihuzwa na 18.11 ntawamenya bitewe na ça depend. Ngayo nguko yee

  • jogo uzi ibintu kabisa!!!ariko rero witonde ukuri kose ………

  • ubwigenge ntaho bihuriye nokwibohorb

  • Nta mpamvu y’itariki ya mbere kuko simpamya ko koko yari iy’ubwigenge kuko hari abahuriyemoo n’ibibazo kuva byakwitwa ubwigenge..nkeka ko ubwigenge ubu tuvuga tunarimo ari ubwasubije ijambo umunyarwanda aho ava akagera..nta vangura..

  • Navuga ko ubwigenge bwabonetse nyuma ya 1994 , kuko niho Umunyarwanda wabashije gukira amahano yarugwiririye kandi akabasha kwishyira akizana !! so ntampamvu yo kutizihiza itariki ya 4 kuruta uko twakwizihiza iya 1 Nyakanga!!

  • Mwaretse comments z’abantu zigatambuka?Murazihoriki? amateka namateka.

  • erega byose bipfira hamwe:muri defaut! Nta nteko ishinga amategeko ibaho mu Rwanda, tugira ”imitwe” y’abadepite n’abandi…
    Niba bahari kdi bakora kuki hakibaho conge/jour ferie le 1/7?kdi wumva ko nta kintu uuu munsi umaze mu banyrda???
    Ese uyu uvuga atya ni intumwa ya nde?? Y’abaturage? Ya gvmt? Cg y’abadepite bavuga guhagararura rubanda??
    Ese ko His excellence yahagurutse akajya kwizihiza ubw’abarundi, uwo wafashe ijambo abivugaho iki???

    Reka twibyinire iyi njyana ya le 4/7, ubutaha tuzabyina indi nkuko hari ababyinaga iya le 5/7, ariko ubwigenge bw’u Rwanda buzahora le 1/7.

  • aka rero ni akantu abayobozi baba bakwiye guhurizaho abantu ahubwo hakagaragazwa amakosa gusa yari gukosorwamo aho kubijugunya dans les oubliettes, iri ni ikosa cg uburangare, byanashoboka kwizihiza July 4th ukabikora July, 1st gusa ugamije kwerekana uko ubwigenge bwabonetse ariko bugakoreshwa nabi, otherwise ejo cg ejobundi tuzahora duhindagura…

  • Ntabwo wagereranya amazi na petroli nubwo byose ari ibisukika! Ubwigenge ni amateka ahuriweho na abanyarwanda bose ni ukuvuga igihugu muri rusange! ubwo rero mumenyeko bigoye guhindura amateka ese ubundi ninde wababwiye ko abaturage tubyemera kimwe?

    • yewe wa kana we gakuze kazi gushishoza, uvuze ukuri. Kugeza isi irangiye ubwigenge bw’igihugu kitwa Rwanda buzibukw le 1/7 ibindi bitwibutsa isimburana ry’ubutegetsi.Ibyaranze ubutegetsi ubunubu bwayoboye u Rwanda nabyo biri mumateka yarwo, ariko tujye twiyumvisha ko buri butegetsi buyoboye u Rwanda bugira ababwibonamo n’abatabwibonamo.

  • mugumye mwicange mugendeye kumatariki nzaba ndora ni umwana w’umunyarwanda

  • Jogo uvuze ukuri kabisa,reka zihindure imirishyo maze wirebere,uretse ko tuzongera tukibohora bwa kabiri,jye niko mbibona.

  • Ubu ikirimo guteza imyigaragambyo n’ubwicanyi muri Égypte ni uko président mushya aho gushyiraho amategeko yunga igihugu ahubwo yirebeye inyungu z’igice akomokamo gusa!! Ubu inkurikizi ziri kugera ku gihugu cyose kuko kirimo gusenyuka! Natwe niko bigenda!! Ufashe ubutegetsi wese ahindura amateka ku nyungu nkuko umuntu agabanya cg se akongera ikoti uko agenda abyibuha cg ananuka!! Inkurikizi zabyo ni ukubura abo twakundaga nkuko byatubayeho!!!!Abadepite bacu bamaze iki!! Ko bahora mu makoti bagiye mu kazi bavugira nde!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish