Digiqole ad

Ingabo za Congo FARDC zisangira amakuru na FDLR

Icyegeranyo gishya cya ONU cyasohowe ku ya 29 Kamena kiremeza ko imitwe ya FDLR na M23 yashegeshwe n’ubwumvikane buke buyivugwamo. Iki cyegeranyo cyasohotse ku rubuga rwa  Inner City Press (ubusanzwe rutemera ibikorwa bya ONU muri Congo), kivuga ko ingabo za Congo FARDC zivugana na FDLR umunsi ku wundi bagasangira amakuru.

FDRL ngo yaba ikorana bya hafi na FARDC
FDRL ngo yaba ikorana bya hafi na FARDC

Inzobere zakoze icyegeranyo ku mitwe yitwaje intwaro ikomeje kuyogoza Uburasirazuba bwa Congo, zemeza ko umutwe wa FDLR (Forces de libérations démocratiques du Rwanda) muri iki gihe nta mbaraga ugifite washegeshwe cyane.

Nk’uko iki cyegeranyo kibivuga ngo mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2013, bitewe n’amacakubiri ari muri uwo mutwe wa FDLR (ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba na ONU) ndetse n’umubare munini w’ingabo zatandukanyije nawo, ubu FDLR yaba ngo isigayemo ingabo 1 500 zinyanyagiye hirya no hino mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

N’ubwo izo nzobere mu gukora icyegeranyo ngo zitabonye ibyakwemeza ko FDLR ihabwa inkunga y’amafaranga na Leta ya Congo, zivuga ko nyuma y’aho M23 yari yigaruriye Umujyi wa Goma ingabo za Congo FRDC zatangiye gukorana bya hafi na FDLR ku buryo basangira amakuru.

Ubuhamya bwakuwe mu ngabo za Congo nk’uko icyegeranyo kibivuga bugira buti “ Ingabo za FARDC na FDLR bahura buri gihe, bakaganira, bagasangira amakuru ndetse FARDC yahaye ibikoresho FDLR.”

Ku ruhande rw’umutwe wa M23, icyegeranyo gishya kivuga ko uyu mutwe wari wigaruriye Umujyi wa Goma mu Gushyingo 2012, imbaraga zawo zagabanutse.

Igabanuka ry’imbaraga za M23 ngo zatewe no gucikamo ibice nyuma y’aho uwari umuyobozi mukuru wawo Gen Jean Bosco Ntaganda yishyikirije ubutabera mpuzamahanga maze ingabo zisigaye zigacikamo ibice.

Kuri ubu M23 ngo igizwe n’ingabo 1500 ziyobowe na Gen Sultani Makenga, kandi ngo izi ngabo bitewe n’umubare muke ntakizera (moral) cy’urugamba zifite nk’uko icyegeranyo gikomeza kibivuga.

Nyamara amakuru ariho kuvugwa muri Congo ni ay’uko M23 na n’ingabo za Congo FRDC ngo baba bari kwitegura urugamba nyuma yo kuva mu mishyikirano y’i Kampala.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ibyo bibunda M23izabibambura ibandwinge ikoresheje intwar mwiguriye nimurangiza no ziva mu Rwanda, haaaaaaaaaa!

  • Unva M23 mura Banya Israel ubwinshi bwinzuki ntibubuza umuhakuzi guhakura ubuki bwazo….Mundasire abashenzi…Nabababyara mubatism..Maze Imisyikirano ige ahagaragara…North Kivu na South Bigarurirwe bene Mugabo umwe, Ntibabarusha Kurwana nagato

  • Unva…Tanzaniya..isyigikiye Interahamwe Kumugaragaro niyo mpanvu yasabye kwijandika mubibazo byomuri Congo…Ariko birazi ikigendererwa ko arugutera Urwanda, Nyamara Tanzaniya nayo ntaho itandukaniye ninterahamwe…Bakaba barimo gutoza FDLR Ngo idutere…ariko bifshisha m23 ingabo zakongo zirwanira uburenganzira bwazo….Museveni, Kagame, Haille mengitsu, na Kenyata..Nimwandikire UN ivane ingabo za Tanzania muri Congo zajyangwe nogutera Urwanda Kumugaragaro….!!! Niba byanze Kenya, Uganda, Ethiopia, Rwanda mwohereze Ingabo mushwanyaguze…ibi bikoko!!!

  • ngo ingabo 1500 nta makuru muba mufite rwose m23 ifite abasirikare benshi barimo na special forces zirangijye vuba aha ntabwo leta ya kongo ya bashobora rwose kuko bazi icyo barwanira naho MONUSCO yo muyiveho ngo aba tanzaniya nabajyinga ntacyo bageraho bariya.

  • Abatanzaniya se baratera nde ubwoba imirwanire yabo kotuyizi..Sha urwanira ukuri ntatsindwa..ndabarahiye..FPR muri 94 batsinze Abicanyi Bamahoro yabanyarwanda Ari ibihumbi bibiri maganatanu kandi abafaransa ni Nabasirikare BA Habyara…bageraga kubihumbi cumi nabitanu.. Ngaho ibaze nawe..? None ngo M23 sha utazi umwana wumunyamurenge azabaze Nkundaabatware na Makenga na Kaini…Gusa nagira ngo mbabwirw hano ahondi Goma..Koabatanzaniya barimo kohereza FDLR ningabo zacongo babashuka ngo Bashotore M23…Kandi ngo bakaba barimo..gushaka kubagotera hagati ariko M23 yabimenye ubu yiteguye gato gusa maze bagarukire Kinshasha imisyikirano itangire…Kamuze Murebe intumbi zabatanzaniya nibibesya ubanza bagira ngo baremwe mubyuma nkaho batava amaraso.., Ntasoni umuntu agusange mubiraro byinka zawe nibikingi byabasogokuru ngo nuko aribarubanda nyamwinshi barabanesye..M23 irababagira ibisiga…Muhore gato murebe aho M23 igarukira…ngirango haruwabashutse ko arabarishababu…wapi…Turabamena barafungira Kinshasha naho tubasangeyo!!!

    • Kayigema we ahantu ndi mfite irungu nkunda gukurikira ibyo wandika ubunasetse naryamye Hasi Amaso yatukuye uwampa kwicarana nawe waryamishije hasiiiiiiiii Yewe Imana ibikore nkuko ubyifuza wakoze kuryamisha hasiii. Nyamara ABO ubwira barumve .

      • noneho wamuha na byabindi? nange ndaba kayigema!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish