Ikipe ya Rayon Sport igeze muri kimwe cya kabiri cya CECAFA KAGAME Cup, ni nyuma yo gusezerera ikipe ya URA (Uganda Revenue Authority) iyitsinze ibitego bitatu kuri bibiri. Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe no kwiharira umukino kw’ikipe ya URA aho ku munota wa 15 umuzamu Bikorimana Gerard yasohotse bakamuroba nuko myugariro Faustin yagaruye umupira wageze […]Irambuye
N’ubwo bitamenyerewe cyane mu Rwanda, Ishimwe Sezibera Nathanael yateguye igikorwa cyo kumva ijambo ry’Imana abantu bananwa ikawa n’icyayi yise “Holy scriptures and Cofee” kizaba tariki 12 Nyakanga 2013. Avugana n’Umuseke Ishimwe yagize ati “Njye natekereje ko abantu bazafata ikigoroba kimwe bagasangira ijambo ry’Imana ndetse banasangira ikawa, nk’uko n’ubundi abantu rimwe na rimwe bajya gusangira icyo kunwa bisanzwe.” […]Irambuye
Ikigereranyo cyerekana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kivuga ko abantu miliyoni 210 ku isi bakoresha ibiyobyabwenge kandi abantu ibihumbi 200 bapfa bazize indwara zituruka ku biyobyabwenge. Mu nsanganyamatsiko ivuga ngo: ‘duharanire ubuzima buzira ibiyobyabwenge twanga icuruzwa n’ikoreshwa ryabyo’. Hateranye inama yeteguwe na n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC kuri uyu wa 27 /06/2013 umunsi wahariwe kurwanya ibiyobyabwenge ku isi. Ikigereranyo […]Irambuye
Ubwo yageraga ku musozo gahunda ya Yora Cash Kuruyu wa kane tariki 27/6/2013 mu cy’icaro cya MTN Abanyamahirwe batsindiye ibihembo by’amafaranga miliyoni imwe kuri buri muntu. Mu kiganiro na UM– USEKE Alain Numa ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya MTN yavuze ko Yora Cash ari gahunda ya MTN mu rwego rwo gufasha abanyarwanda b’abanyamahirwe kubasha kwiteza imbere. […]Irambuye
Harerimana Stanislas wahoze ari umushinjacyaha mukuru muri parike ya Kigali yatahutse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 27 Kamena 2013, aturutse mu gihugu cya Swaziland yagiyemo mu mwaka wa 1995. Akigera ku kibuga cy’indege abanyamakuru bamubajije impamvu atatashye kare imyaka ikaba yari ishize ari myinshi, avuga ko ari amakuru y’urucantege akwirakwiza n’impunzi ziba […]Irambuye
Manuella Hernandez ku myaka 100 nibwo yarangije kwiga amashuri abanza, Hernandez yavutse 1913 mu muryango ukennye ahitwa Oaxaca muri Mexico, yahagaritse amasomo ye kugirango ajye gufasha ababyeyi mu mirimo yo mu rugo. Hernandez ati” nakundaga cyane ishuri ariko ntibyanshobokera gukomeza amasomo, kuko nagombaga gufasha ababyeyi banjye uturimo two murugo.” Hernandez yongeye gukomeza amasomo ye mu […]Irambuye
Yageze i Bamako kuwa 25 Kamena 2013 nkuko bitangazwa n’urubuga rw’ingabo za MINUSMA, agiye gutangira imirimo mishya yo kuyobora ingabo zigera ku 12 600 z’umuryango w’abibumbye mu butumwa bwo kugarura amahoro. Biteganyijwe ko kuwa 1 Nyakanga 2013 aribwo izi ngabo zizatangira kugera muri Mali ari nabwo Gen Kazura nawe azatangira akazi nubwo yahageze mbere ho […]Irambuye
Kuri uyu wa 26 Kamena komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ndetse n’izindi nzego zirebana n’uburenganzira bwa muntu mu rwanda bari mu nama y’iminsi ibiri mu gusuzumira hamwe imyanzuro mpuzamahanga yafashwe kubyerekeye uburengamzira bwa muntu mu rwanda. Nyuma yo kugezwaho imyanzuro kubyerekeye uburenganzira bwa muntu yafashwe ku rwego mpuzamahanga; u Rwanda ntirwaterereye aho, hafashwe umwanya wo […]Irambuye
Umuryango w’Abibumbye uritegura kohereza indege 3 zitagira abapilote, (drones) mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwgo rwo gushyigikira ingabo za ONU 20 000 zishinjwe kubungabunga amahoro. Umuyobozi w’ingabo ukuriye ubutumwa bw’amahoro muri Congo Lt.Gen Carlos Alberto Dos Santos Cruz aremeza ko kuva mu kwezi kwa Nzeri izo Drones zizaba zatangiye gukoreshwa. Uko […]Irambuye
Zinedine Yassin Zidane niwe ugomba gufasha Carlo Ancelotti nk’umutoza wungirije muri Real Madrid. Ibi byatangajwe na Ancelotti kuru uyu wa gatatu ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru i Santiago Barnabeu. Ancelotti ati “yashatse kugira uruhare mu gutoza ikipe ya Real Madrid kandi najye biranshimishije cyane gukorana nawe, azaba umwungiriza mwiza” Zinedine Zidane w’imyaka 41 kuva mu mwaka […]Irambuye