Digiqole ad

Maj Gen Kazura yagiye muri Mali gutangira akazi

Yageze i Bamako  kuwa 25 Kamena 2013 nkuko bitangazwa n’urubuga rw’ingabo za MINUSMA, agiye gutangira imirimo mishya yo kuyobora ingabo zigera ku 12 600 z’umuryango w’abibumbye mu butumwa bwo kugarura amahoro.

Kazura
Maj Gen Kazura aratangira imirimo mishya kuya 1 Nyakanga

Biteganyijwe ko kuwa 1 Nyakanga 2013 aribwo izi ngabo zizatangira kugera muri Mali ari nabwo Gen Kazura nawe azatangira akazi nubwo yahageze mbere ho iminsi igera kuri ine.

Maj Gen Kazura wize ibya gisirikare muri Zambia na Nigeria aherutse i New York mu ibazwa rya mbere yo guhabwa inshingano. Amakuru avugwa ko nyuma yo kubazwa yemejwe n’akanama k’inzobere mu butumwa bw’amahoro maze akoherezwa mu kazi.

Uyu mugabo urubuga rw’ingabo za MINUSMA ruvuga ko afite ubunararibonye bw’imyaka 24 mu gisirikare, impamyabumenyi ya Kaminuza mu cyongereza n’amasomo ya ‘sociales’.

Yabaye uwungirije umuyobozi w’Ingabo za UN zaari mu butumwa bw’amahoro i Darfur muri Sudan, mu ngabo z’u Rwanda akaba yarahawe aka kazi gashya mu gihe yari  umuyobozi w’ikigo gitoza ingabo zirwanira ku butaka cya RDF kiri i Gabiro. (Gabiro Combat Training Center).

Ni umugabo w’imyaka 50, arubatse afite umugore n’abana bane.

JP GASHUMBA
UM– USEKE

0 Comment

  • congs afande uragakora turabizi imana ibigufashemo

  • Komera komera afande KAZURA. Imana izakurinde mu mirimo yawe.

  • Imana izakurinde mu mirimo mishya washinzwe kandi izagufashe kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu cya Mali. Aho umunyarwanda yakandagiye umutekano uraboneka, impinduka zikigaragaza. Courage Afande

  • CONGRATULATIONS MAJ.GEN. KAZURA

  • Songa mbelee Afande, tugufatiye iry’iburyo kandi turagukunda ariko uzitondere uwo Rutuku mwene madamu muri kumwe ntakagukange,ntakagukoreshe nabi,ashobora kunyura mu nzira nyinshi ,ntu gatatira igihango mwana wa Mama wibuke ibyo badukoreye kuva kera nibiba ngombwa uzabe nka RUKARA RWABISHYINGWE wo mu Murera.

  • congratulations sir.courage

  • congs afande
    ndakuzi ugiye gukomeza kugaragaza ubutwari bwawe.

  • congs afande,only believe that nothing is perfect only our almighty LORD who is righteous and holy, things will come into existance !!
    from GABIRO

  • congz! afande tomorrow will be 2 months en our lord is still engaging in ur thoughts to bring peace in MALI, so stay in his believable hand he will raise u up to the end of the action SIR. STAY IN TOUCH “OUR HERO”!!!!!!!!!!!

  • CONGZ AFANDE

Comments are closed.

en_USEnglish