Digiqole ad

CECAFA KAGAME Cup: Rayon Sport igeze muri kimwe cya kabiri

Ikipe ya Rayon Sport igeze muri kimwe cya kabiri cya CECAFA KAGAME Cup, ni nyuma yo gusezerera ikipe ya URA (Uganda Revenue Authority) iyitsinze ibitego bitatu kuri bibiri.

rayon-sport1
Rayon Sports yakomeje kwihagararaho muri CECAFA y’amakipe iri kubera muri Sudani

Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe no kwiharira umukino kw’ikipe ya URA aho ku munota wa 15 umuzamu Bikorimana Gerard yasohotse bakamuroba nuko myugariro Faustin yagaruye umupira wageze mu murongo, igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya Rayon Sport cyatsinzwe n’umukinnyi Kambale Salita Gentil ku munota wa munani gusa w’umukino.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Rayon Sport yatangiranye ishyaka ryinshi  nyuma y’iminota itatu gusa ku burangare bwa ba myugariro ba URA, Hamiss Cedric yabaciye mu rihumye areba mu rushundura Rayon Sport iba ishyizemo icya kabiri.

Umukino wakomeje kwiharirwa n’ikipe ya Rayon Sport wabonaga ifite amahindura hagati mu kibuga hari hayobowe na Abouba Sibomana usanzwe ukina mu binyuma, Kambali Salita Gentil yamanukanye umupira wenyine kuva hagati mu kibuga agera mu rubuga rw’amahina acenga ba myugariro ba URA  arekura ishoti mw’izamu icya gatatu kiba kiranyoye.

Ikipe ya URA yakomeje gushakisha ibitego ngo yishyure, yihariye cyane iminota yari isigaye ibonamo uburyo bwinshi bwo gutsinda ariko ibasha kwinjiza gusa ibitego bibiri.

Umukinnyi wa URA Derrick Walulya yaje guhabwa ikarita itukura umukino utararangira, ibintu byafashije cyane Rayon Sports guhagarara ku bitego yari imaze gutsinda.

Rayon Sports ikazahura na Vitalo ku wa gatandatu tariki ya 29/6. Vitalo yo yaje kunyagira Ports yo muri Djibouti ibitego 6 ku busa.

Kuri uyu wa gatanu ni bwo APR FC ihagarariye u Rwanda nay o iraba iri mu kibuga aho irakina na Mereikh El Fasher yo muri Sudan.

JD NSENGIYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • RAYON NZAYIGWA INYUMA.

  • rayon yadushimishije cyane,mbese na apr ziri kwitwara neza gusa rayon yitegure neza vitalo ntiyoroshye ariko Imana irahari.naho iby’ideni ifite nibatwegere cyangwa bazane amakarit tugure

    • Aho uvuze ngo nibabegere ntabwo nemeranya nawe niba uri umufana koko hari uburyo bwinshi bwo gufasha ikipe bwashyizweho:hatanzwe compte ushobora gushyiraho amafaranga, hari uburyo bwa SMS koresha bumwe muri ubwo naho kuvuga ngo nibakwegere ese bamenya bagusanga he?ayo yaba ari amananiza tuve mu magambo tujye mu bikorwa.

  • Rayonnnnnnn gitahane

  • Rayon sport oye!!

  • Rayon Sport n’ibindi izabikora! Tuyiri inyuma kdi tuyifitiye icyizere!

  • RAYON SPORT COURAGE WABONA NICYO UKEGUKANYE. ABAFANA BAWE TURAGUSHYIGIKIYE GIKUNDIRO , TURANAG– USENGERA NGO YEZU ABIGUFASHEMO

  • rayon sport congratulation gohead cyizere richardsays karongi lionheart

  • Rayoooooooooooooon!igikosi ni icacu!!tukuri inyuma.

  • Rayon Sport yabaye inkirira hato nka ka gafu!! gutsinda bitatu ukishyurwa, sitwe twabonye umupira urangira imitima yari igiye kutuvamo.Nibige technique yo ku rwana kubitego uba watsinze ubundi igikombe kizatahe I wacu Rwanda!

  • RAYON WADUKOREYE IBINTU BYIZA CYANE KU BURYO TUTABONAGA KO BYASHOBOKA ALIKO IMANA YABIGUFASHIJE UTWEREKA AHO UBERA ICYAMAMARE KU MACENGA.

    • APR FC WADUKOREYE RWOSE TUKURI INYUMA KOMERA TURAGUSHYIGIKIYE.

  • Rayon wanshimishije cyane cyanee ariko. None rere turashaka igikombe. Imana dusenga irakomeye

Comments are closed.

en_USEnglish