Digiqole ad

Imyanzuro mpuzamahanga ku burenganzira bw’ikiremwamuntu mu rwanda yizweho

Kuri uyu wa 26 Kamena komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ndetse n’izindi nzego zirebana n’uburenganzira bwa muntu mu rwanda bari mu nama y’iminsi ibiri mu gusuzumira hamwe imyanzuro mpuzamahanga yafashwe kubyerekeye uburengamzira bwa muntu mu rwanda.

IMG_6673
Nirere Madelaine uyobora Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu

Nyuma yo kugezwaho imyanzuro kubyerekeye uburenganzira bwa muntu yafashwe ku rwego mpuzamahanga; u Rwanda ntirwaterereye aho, hafashwe umwanya wo kwiga kuri iyi myanzuro dore ko u Rwanda rwagejejweho imyanzuro 73 ariko muri iyo hemerwamo 67 indi 6 irahakanwa kuko yanyuranyaga n’uko u Rwanda rubibona.

Kwiga kuri iyi myanzuro biri mu rwego rwo kurebera hamwe ibyerekeye uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, hakarebwa ibitagenda neza bigashyirwamo ingufu bigakosorwa.

Mu nama yabereye i Musanze muri hotel La Parme, yahuje bamwe mu bayobozi ba komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu, n’abo mu miryango itegamiye kuri leta iharanira uburenganzira bwa muntu (societe civile) barebeye hamwe ibyerekeye uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Mu biganiro byagiye bitangwa byajyiye bigaruka ku myanzuro y’ibyerekeye uburenganzura bwa muntu u Rwanda rwagejeweho, mu kuyisesengura hajyiye hagaragazwa urugero uburenganzira bwa muntu u Rwanda rugezeho.

Seneor adviser wa One UN Rwanda Chris Mbundu yagaragaje igishushanyo kerekana ishyirwa mu bikorwa by’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda aho yanavuze ko inzego zose; kubahiriza uburenganzira bwa muntu bizireba dore ko ntacyagerwaho hatubahirijwe uburenganzira bwa muntu.

IMG_6662
Mu nama yaberaga i Musanze

Mbundu yanavuze ko uko amahanga afata u Rwanda ku byerekeye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu bihabanye n’uko biri.

Aha ngo agendeye ku ma raporo imiryango mpuzamahanga ngo nta uba yakoze ubushakashatsi mbere yo kubisohora; aho yajyize ati « iyo ujyeze mu mahanga uri umunyarwanda bakumvisha uburyo nta jambo ugira mu gihugu cyawe, ibi ariko kubivuga byose babiterwa n’uko baba batarajyera hano ngo birebere ukuri».

Madamu Nirere Madelaine umuyobozi wa komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu, mu kiganiro yatanze; yagaragaje uburyo u Rwanda rushyira ingufu mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ati « uburenganzira bwa muntu biri mu bintu byashyizwemo ingufu nyinshi, amateka twanyuzemo ntatwemerera kwirengagiza uburenganzira bwa muntu, ibi kandi bigarazwa n’uko mu duce dutandukanye hari umuntu uhagarariye komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu buryo bwo kumenya uwavukijwe uburenganzira bwe mu maguru mashya »

Ikindi cyagarutsweho ni amaraporo ashyirwa hanze yerekeye u Rwanda aho aba agaragaza ko u Rwanda rutubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Muri iyi nama bavuze ko izo raporo zidashingira ku bushakashatsi ahubwo abazikora bazikora uko babishaka bitewe n’inyungu bwite bazibonamo.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ariko se batubwira uko batubona, kuko bitadushimishije tukavuga buri gihe ko batubeshyera.Twe se ko tuvuga abandi bakatwihorera.Abo twita injiji, ibicucu….badusubije byagenda bite? Nidukosore ibyo batunenga kandi ngo ntazicibwa amahembe zibuze icyo zizira.

  • None se ubwo iyo nama yageze kuki koko? Byose ni ibinyoma??????uburenganzira mu Rwanda ni Full???

  • Mubitugezeho ibyo banenga natwe tubasubize tunabasobanurire impamvu

Comments are closed.

en_USEnglish