Digiqole ad

Ku myaka 100 nibwo yarangije amashuri abanza

Manuella Hernandez ku myaka 100 nibwo yarangije kwiga amashuri abanza, Hernandez yavutse 1913 mu muryango ukennye ahitwa Oaxaca muri Mexico, yahagaritse amasomo ye kugirango ajye gufasha ababyeyi mu mirimo yo mu rugo.

nubwo akecuye ariko ntibizamubuza gukomeza amashuri ye /Photo Net

Hernandez ati” nakundaga cyane ishuri ariko ntibyanshobokera gukomeza amasomo, kuko nagombaga gufasha ababyeyi banjye uturimo two murugo.”

Hernandez yongeye gukomeza amasomo ye mu kwezi kwa 11(Ugushyingo) umwaka ushize ku gitekerezo yari ahawe n’umwana we wahoraga amuhatiriza gusubira mu ishuri.

Manuel Hernandez yabonye impamyabushobozi ye ku wa gatandatu ushize ubu akaba ateganya gukomeza amashuri ye yisumbuye.

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ndakwemeye NYOGOKU ugomba kwimara agahinda. Amateka yawe ninkayange 100% nabuze uwanyishurira ishuri kuva mu myaka mito, ariko ku myaka 12 nabashije kwicira incuro ndiyishurira, none ubu harabura amezi abiri ngo ndangize kaminuza. Rero muri iyi si, icyo utahawe n’ababyeyi, ugomba kugiharanira ukakigeraho kandi uka kigezaho n’abazagukomokaho.

Comments are closed.

en_USEnglish