Digiqole ad

Sezibera yateguye ivugabutumwa rizaba abantu bananywa ikawa n’icyayi

N’ubwo bitamenyerewe cyane mu Rwanda, Ishimwe Sezibera Nathanael yateguye igikorwa cyo kumva ijambo ry’Imana abantu bananwa ikawa n’icyayi yise “Holy scriptures and Cofee” kizaba tariki 12 Nyakanga 2013.

Ibirango bya “Holy scriptures and Cofee” n'abazayitabira
Ibirango bya “Holy scriptures and Cofee” n’abazayitabira

Avugana n’Umuseke Ishimwe yagize ati “Njye natekereje ko abantu bazafata ikigoroba kimwe bagasangira ijambo ry’Imana ndetse banasangira ikawa, nk’uko n’ubundi abantu rimwe na rimwe bajya gusangira icyo kunwa bisanzwe.”

Akomeza avuga ko iki ari igitekerezo gishya yagize kandi ko yifuza ko no muri gospel habonekamo ibintu bishya by’umwimerere bipfa kuba bihuza n’ijambo ry’Imana.

Iki gikorwa kizaba guhera saa kumi kugeza saa mbiri z’ijoro mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako nshya ya T2000 muri etage  ya gatanu, Pasiteri Alain Pierre Icyariho na Pasiteri Jean de Dieu Kuradusenge ni bamwe mu bavugabutumwa bazasangiza ijambo ry’Imana abazakitabira.

Usibye ivugabutumwa ry’ijambo ry’Imana na Redeemed Worshippers izafasha abantu mu ndirimbo zihimbaza Imana n’iziyiramya, igiciro cyo kwinjira muri iki gikorwa ni ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda yo kwishyura ikawa cyangwa icyayi bazanwa.

Kanyamibwa Patrick

0 Comment

  • hahahaaa!!!Nyamara Yezu yabwiye abigishwa be ati mwe ubwanyu mubahe icyo kurya,none ngo udafite 2000F ntazasunutse ubuzuru ku ijambo ry’Imana!!!!!
    Yeee,byaje

  • Ubwo ni ubucuruzi si Ivugabutumwa.Icyo cyayi cg ikawa umuntu azatangira 2000 ngo yinjire wanga kitgura n`1000.

    • Ndaba Suhuza mw’Izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo.

      Dutekereza gukora iki gikorwa, iki kibazo cyo kwishyuza Ijambo ry’Imana twagitekerejeho, ko bishoboka ko bitazakirwa neza bitewe n’ibisobanuro bike. Ntabwo kwinjira bizishyuzwa, nta n’igiciro gihari. Byumvikane neza ko nyuma yo gusangira Ijambo ry’Imana tuzagira umwanya wa Fellowship (“Ubusabane”), tumenyane kandi tuganire. Ndabashimiye kubwo gutanga ibitekerezo byanyu.

      Imana Ikomeze iduhane umugisha kandi muzaze muri benshi.

  • Turi kwihangira imirimo erega, niki mutumva?

  • biterwa nuko abantu batekereza. Abateguye iki gikorwa simbazi ariko nemera ko nabyo byakoreshwa abantu bakaganira banasangira, kandi tugacontribua ku gikorwa cyateguwe. biterwa n’imyumvire.

    • None se ni ivugabutumwa cyangwa ni ubucuruzi? Udafite se 2000F ntakeneye ijambo ry’Imana? Iyo bavuga byibuze ko n’utayafite azakirwa!

    • Ndaba Suhuza mw’Izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo.

      Dutekereza gukora iki gikorwa, iki kibazo cyo kwishyuza Ijambo ry’Imana twagitekerejeho, ko bishoboka ko bitazakirwa neza bitewe n’ibisobanuro bike. Ntabwo kwinjira bizishyuzwa, nta n’igiciro gihari. Byumvikane neza ko nyuma yo gusangira Ijambo ry’Imana tuzagira umwanya wa Fellowship (“Ubusabane”), tumenyane kandi tuganire. Ndabashimiye kubwo gutanga ibitekerezo byanyu.

      Imana Ikomeze iduhane umugisha kandi muzaze muri benshi.

  • Ese ubukene bushobora guheza umukristo ku ijambo ry’IMANA?utayafite bite?

  • Uyu Sezibera ni umutekamutwe.OCIR yamuhaye mission yo kumwamamariza cyangwa!ibi nta bwo biri biblique. ubwo se babaterereyemo akamogi ntibaba barutanze?jye ndabyanze 1000%.

    • Ndaba Suhuza mw’Izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo.

      Dutekereza gukora iki gikorwa, iki kibazo cyo kwishyuza Ijambo ry’Imana twagitekerejeho, ko bishoboka ko bitazakirwa neza bitewe n’ibisobanuro bike. Ntabwo kwinjira bizishyuzwa, nta n’igiciro gihari. Byumvikane neza ko nyuma yo gusangira Ijambo ry’Imana tuzagira umwanya wa Fellowship (“Ubusabane”), tumenyane kandi tuganire. Ndabashimiye kubwo gutanga ibitekerezo byanyu.

      Imana Ikomeze iduhane umugisha kandi muzaze muri benshi.

  • Yegoko Benedata ijambo ry’Imana risigaye ricuruzwa koko? nonese udafite amafaranga ntazumva ubutumwa bw’Imana ngo”hahirwa abakene …..” oya brahindutse hahirwa “abakire mu mifuka yabo kuko nibo bazaumva ijambo ry’Imana”ahaaaaaaaaa nzaba ndora

    • Narumiwe ariko mwagiye mureka gukabya nonese komujya kureba hip hop na r&b mukishura kandi ntakintu muri bwunguke njyewe ndumva aribyiza Imana ibahezagire vraiment kuko tugomba kunwa ibyo mwisi ni byo mumwuka

  • Ndaba Suhuza mw’Izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo.

    Dutekereza gukora iki gikorwa, iki kibazo cyo kwishyuza Ijambo ry’Imana twagitekerejeho, ko bishoboka ko bitazakirwa neza bitewe n’ibisobanuro bike. Ntabwo kwinjira bizishyuzwa, nta n’igiciro gihari. Byumvikane neza ko nyuma yo gusangira Ijambo ry’Imana tuzagira umwanya wa Fellowship (“Ubusabane”), tumenyane kandi tuganire. Ndabashimiye kubwo gutanga ibitekerezo byanyu.

    Imana Ikomeze iduhane umugisha kandi muzaze muri benshi.

Comments are closed.

en_USEnglish