Digiqole ad

Zidane niwe uzungiriza Carlo Ancelotti

Zinedine Yassin Zidane niwe ugomba gufasha Carlo Ancelotti nk’umutoza wungirije muri Real Madrid. Ibi byatangajwe na Ancelotti kuru uyu wa gatatu ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru i Santiago Barnabeu.

Mu kibuga yarangwaga n’amagambo make ibikorwa byinshi /Photo Net

Ancelotti ati “yashatse kugira uruhare mu gutoza ikipe ya Real Madrid kandi najye biranshimishije cyane gukorana nawe, azaba umwungiriza mwiza

Zinedine Zidane w’imyaka 41 kuva mu mwaka wa 2011 yari Directeur Technique wa Real Madrid.

Zinedine Zidane ni umwe mu bakinnyi b’ibihangage isi ya ruhago yigize, yageze ikirenge mu cya Pele, Franz Beckenbauer, Maradona, Johan Cruyf n’abandi yafashishe abafaransa gutwara igikombe cy’isi bwa mbere mu mateka yabo,yatwaye n’imipira 3 ya zahabu.

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Uyu niwe mukinnyi ubanza nubu yarusha benshi

  • nibyiza yarakene kuba umwunganizi mukipe yigeze gukinamo.congs

Comments are closed.

en_USEnglish