Digiqole ad

Harerimana wari umushinjacyaha mukuru mbere ya 1994 yatahutse

Harerimana Stanislas wahoze ari umushinjacyaha mukuru muri parike ya Kigali yatahutse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 27 Kamena 2013, aturutse mu gihugu cya Swaziland yagiyemo mu mwaka wa 1995.

Harerimana Stanislas aganira n'abanyamakuru batandukanye bari baje kumwakira ku kibuga cy'indege i Kanombe
Harerimana Stanislas aganira n’abanyamakuru batandukanye bari baje kumwakira ku kibuga cy’indege i Kanombe

Akigera ku kibuga cy’indege abanyamakuru bamubajije impamvu atatashye kare imyaka ikaba yari ishize ari myinshi, avuga ko ari amakuru y’urucantege akwirakwiza n’impunzi ziba zitifuza gutaha, ibitangazamakuru n’amaraporo atandukanye agenda agaragaza ko mu Rwanda nta mutekano uhari, ndetse ko ngo n’uhageze bahita bamuca ijosi cyangwa akajya muri gereza.

Ati “ntabwo ubuhungiro ari bwiza, nararebye mbona imyaka yose ndimo kumara hanze ndimo gusaza,  n’amakuru mba nsoma ahumuriza abantu, cyane cyane aho bashyiriyeho Minisitiri mushya ushinzwe impunzi (Seraphine Mukantabana) kandi nawe yari impunzi, mpita mfata icyemezo cyo gutaha.”

Harerimana avuga ko n’ubwo bihuriranye n’igihe cyo kurangiza sitati (statut) y’ubuhunzi ku banyarwanda bari mu bihugu bitandukanye nk’impunzi, ngo muri Swaziland ntacyo bibabwiye, ubutegetsi bwababwiye ko ntawe buzacyura ku ngufu, ndetse ngo na mbere y’uko ataha yabanje guhura n’umukozi wa Leta ya Swaziland ushinzwe impunzi amubaza niba nta wamuhatiye gutaha, ndetse amusaba ko abanza agasinyira ko atashye kubushake nta gahato, ngo amusubiza ko ashaka kwitahira.

Harerimana  w’imyaka 61, afite umugore n’abana bane ariko ntabwo yazanye nabo kuko ngo ahantu amaze igihe kingana gutya (imyaka 18) bitari koroha guhagurukana n’umuryango n’ibye byose atazi aho azururukira, aho azatura n’uko babaho.

Yemeza ko amaze kumenyera azatumaho n’umugorewe Landrada Mukayiranga,nawe wagiye uba mu myanya itandukanye muri Leta ya Habyarimana, azataha.

Ntamushobora Dansila, mushiki wa Harerimana yatangarije UM– USEKE ko ashimishijwe no kubona musaza we atahuka, ngo bajyaga bavugana akamubwira amakuru yo mu Rwanda akamubwira ko ntakibazo ariko akamubwira ko atahita ataha abana be batararangiza kwiga.

Harerimana akomoka mu cyahoze ari Komine Nyakabanda, muri perefegitura ya Gitarama, ariko ngo nyuma ababyeyibe baje kwimukira mucyahoze ari Satinsyi, nyuma bajya gutura mu Bugesera.

Yakoze akazi ka Leta imyaka 15, harimo umwaka umwe yakoze muri Minisiteri y’ubutabera indi yose ayimara muri parike nkuru ya Kigali.

Uko yahunze

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Harerimana yabanje guhungira muri Congo Kinshasa ahamara amezi n’atatu, nyuma aza kujya muri Kenya naho ahamara nk’amezi ane ariho yavuye ajya muri Swaziland nkuko abivuga.

Muri Swaziland ngo nta kazi ka Leta yigeze ahabona ndetse no kubona stati y’ubuhunzi byaramugoye kubera ko Leta y’icyo gihugu yakomeje kumushidikanyaho ko yaba yarakoze ibyaha by’intambara cyangwa ibya Jenoside mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’umuntu wari muri Leta yateguye Jenoside.

Ariko ngo nyuma Leta ya Swaziland yaje kujya kubaza mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), ndetse nawe ajyayo rugaragaza atari mu bantu rushakisha.

Kuza ubu ngo atahutse nta mpungenge afite kuko nta byaha by’intambara cyangwa ibya Jenoside yakoze, ndetse ngo n’ubutabera nibugira amakuru bumukeneraho yiteguye kubufasha.

Agikandagira ku kibuga cy’indege ngo yatunguwe no kubona urubyiruko rushishikajwe no gukora no kwitangira akazi nta gasuzuguro.

Aha Harerimana Stanislas yarimo ahabwa ikaze na mushiki we Ntamushobora Dansila
Aha Harerimana Stanislas yarimo ahabwa ikaze na mushiki we Ntamushobora Dansila
Aha Ntamushobora Dansila, na musazawe Harerimana Stanislas watahutse bari kumwe Placide Ndayambaje, umukozi ushinzwe gucyura impunzi muri Minisiteri ishinzwe ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR)
Aha Ntamushobora Dansila, na musazawe Harerimana Stanislas watahutse bari kumwe Placide Ndayambaje, umukozi ushinzwe gucyura impunzi muri Minisiteri ishinzwe ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR)

 

Harerimana Stanislas ku kibuga cy'indege i Kanombe
Harerimana Stanislas ku kibuga cy’indege i Kanombe
Ntamushobora Dansila yishimiye kubona musazawe atahutse nyuma y'imyaka ikabakaba 20 batabonana
Ntamushobora Dansila yishimiye kubona musazawe atahutse nyuma y’imyaka ikabakaba 20 batabonana

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • well come back muze!!

  • Itahire mu rwakubyaye ntampamvu yo gusazira mumahanga. Ngwino ufashe abandi kwubaka igihugu. Well come in your native place.

  • urakaza neza mu rwakubyaye. Famille nayo uzayizane dufatanye kubaka igihugu

  • Ati: ” cyane cyane aho bashyiriyeho Minisitiri mushya ushinzwe impunzi (Seraphine Mukantabana) kandi nawe yari impunzi, mpita mfata icyemezo cyo gutaha”! Ni ukuvuga ko atashye kubera Mukantabana?
    Ndakeka ko na Gatsinzi akazi ke kari nk’aka Mukantabana!
    Imyaka 19 yose se…., Turabashimye ubwo musubiye iwanyu muri abagabo!

    • Ahubwo ngira ngo nawe aje kuba minisitiri dore na karugarama yavuyemo buriya nta wamenya ibyo umuntu aba yibwira

    • Ubwo nyine MUkantabana arushije Gatsinzi iturufu! Ndumva Mukantabana atoroshyeee!!!Iyizire muzehe wirebere ukuntu u Rwanda rwakataje mu iteramere!

  • Ahaaa !!! Ntacyo mvuze ntiteranya !!!

  • Ahaaa !! Ntacyo mvuze ntiteranya !!! Karibu sana.

  • Hahahahaaaaa! abanyakinyoma babiri iyo bahuye buri wese abeshya undi! Uw’umuhanga agera aho akavuga ngo genda icyo kiranyagisha! Uyu mushinjacyaha yavuga ko atanazi n’ikoranabuhanga?!!!! Ariko mwagiye mugira muti iki nicyo gihe cyanjye cyo gutaha mukareka kwitwaza abandi?!?!

  • Mu bashinjacyaha bakuru babayeho ariko uriya simuzi. Ahubwo uwanditse yitiranyije titre yari afite. Mwamubaza akabasobanurira neza akazi ke. Yari Substitut du Procureur, Premier Substitut, cg se uwo bitaga Avocat General se ?

  • Ngwino na we uhabwe imirimo!!! ko msigaye mbona kubona umwanya mwiza mukazi ka Leta ari uko uba uvuye muhungiro!!??

  • Urakoze sha MUTATIS MUTANDIS, Uvuze ibyo najye nsigaye mbona. Bamaze kubona iturufu yo kugera k’ubuyobozi batavunitse kandi n’amateka yabo agasibangana nkuko bamwe yasibanganyijwe bakagirwa abere mu buryo tutazi batanageze imbere y’inkiko.

  • ahahahahaa
    uwakumva iribavamo ntiyanywanamazi
    namwe muzahunge si numva mwamenye uko akazi kaboneka.ndumva mwebwe interview muyicitse!jye nayikoreye imbere ya comera niba uwo mu camera man ari uwo muyihe situdiyo ntimumbaze,uwo narushaga ikivu cyamanota mucyandikwa wamuganimbivuge ntyo mukanya gato ngo andushije 0.5 ntakarantyo da procurement officer icyubahiro nkicyo nkibura ntyo ga,ukuntu stock nari nayihurutuye mberekako ntari fantome niyurukiye mucyaro ariko mbereka ko nasoma banyerekako nanjye ntazwi nuwanyigishije yataye igihe mbega agahinda,mundangire najye nyure iyo wenda nazagaruka???nzabanzwi nade se?ko iyomyaka ari myinshi aho sinazaba nduta uwo mukambwe.mukomere basangira ngendo.

  • RWAGATARE UMVUGIYE IBINTU TO!NJYE NANGA KO BABESHYA NGO BARI BAFI AMAKURU MABI KU RWANDA,UB– USE TUVUGE KO ABADATAHA CYANGWA ABAHUNGA BABA BABESHYWA KO MU RWANDA NTA MAHORO ARIMO?NTA MUNTU NUMWE W`UMUNYARWANDANDA UTAZI NIBA RUFITE AMAHORO cg NTAYO.KNDI BITERWA N`AMAHORO USHAKA ,ARI UKURYA UKIRYAMIRA UKAYOBORWA NK`INKA,cg ARI UKWISHYIRA UKIZANA MURI DEMOCRACIE(URETSEKO BYO BIKIRI KURE NK`UKWEZI).NONEHO UBU AREMEZA KO NTA MAKURU MABI ARI MU RWANDA?

Comments are closed.

en_USEnglish