Digiqole ad

15 bahawe Miliyoni imwe imwe buri wese muri “Yora cash” na MTN

Ubwo yageraga ku musozo gahunda ya Yora Cash Kuruyu wa kane tariki 27/6/2013 mu cy’icaro cya MTN  Abanyamahirwe batsindiye ibihembo by’amafaranga miliyoni imwe kuri buri muntu.

Abanyamahirwe bahembwe na MTN Rwanda
Abanyamahirwe bahembwe na MTN Rwanda

Mu kiganiro na UM– USEKE Alain Numa  ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya MTN  yavuze ko Yora Cash ari gahunda ya MTN  mu rwego rwo gufasha abanyarwanda b’abanyamahirwe kubasha kwiteza imbere.

Allain Numa ati: “ Uretse kuba ari abafatabuguzi ba MTN, ikindi tuba tugamije ni uko aba banyamahirwe aya mafaranga bahabwa agira icyo abamarira mu buzima bwabo bwa buri munsi ngo biteze imbere.”

Jean de Dieu Hategekimana, usanzwe ucuruza butike (boutique), yabwiye UM– USEKE ko yagize amahirwe adasaznwe atigeze agira mu buzima yo gutombola miliyoni y’amafaranga.

Hategekimana ati “ Aya mafaranga agiye kumfasha kuzamura ubucuruzi bwanjye. Ni ibyishimo bikomeye iwanjye.”

Gahunda ya Yora cash na MTN ije ikurikira izindi zayibanjirije nka SHARAMA I na SHARAMA II. MTN Rwanda itangaza ko hari indi gahunda itegurira abakiriya bayo mu mezi abiri ari imbere dore ko abanyarwanda bakomeje gusaba MTN gukomeza gahunda yayo yo kubateza imbere.

Kuri uyu wa 27 Kamena promotion ya YORA CASH ya MTN ikaba yahise isozwa.

Hategekimana avuga ko miliyoni yatomboye igihe gukomeza Boutique ye
Hategekimana avuga ko miliyoni yatomboye igihe gukomeza Boutique ye
Umukobwa w'itwa Aleluyah nawe yatsindiye Miliyoni imwe
Umukobwa w’itwa Aleluyah nawe yatsindiye Miliyoni imwe
Uyu nawe yatsindiye Miliyoni imwe
Uyu nawe yatsindiye Miliyoni imwe
Alain Numa avuga ko MTN Rwanda yitaye no ku mibereho y'abafatabuguzi bayo
Alain Numa avuga ko MTN Rwanda yitaye no ku mibereho y’abafatabuguzi bayo

 

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish