Digiqole ad

DRC: Indege zitagira abapilote zizatangira gukoreshwa mu mezi abiri

Umuryango w’Abibumbye uritegura kohereza indege 3 zitagira abapilote, (drones) mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwgo rwo gushyigikira ingabo za ONU 20 000 zishinjwe kubungabunga amahoro. Umuyobozi w’ingabo ukuriye ubutumwa bw’amahoro muri Congo Lt.Gen Carlos Alberto Dos Santos Cruz aremeza ko kuva mu kwezi kwa Nzeri izo Drones zizaba zatangiye gukoreshwa.

Drone indege kabuhariwe mu gutata ibikorwa bitandukanye.
Drone indege kabuhariwe mu gutata ibikorwa bitandukanye.

Uko inyeshayamba, imitwe y’iterabwoba n’utundi dutsiko tw’abagizi ba nabi bagenda bagera ku ntwaro zikomeye n’ibikoresho by’urugamba bigezweho, Umuryango w’Abibumbye urakora ibishoboka ngo uhangane n’imitwe y’abagizi ba nabi hirya no hino ku isi.

Lt.Gen Carlos Alberto Dos Santos Cruz ukuriye ingabo zoherejwe kugarura amahoro muri Congo, MONUSCO avuga ko indege zitagira abapilote zizaba zikoreshwa kuva mu kwezi kwa cyenda zizagira umumaro ukomeye.

Nk’uko Gen Dos Santos yabitangarije Akanama k’umutekano ka ONU kuri uyu wa gatatu, ngo Drones zizafasha mu kumenya aho imitwe yitwaje intwaro iherereye kandi ziburire abasirikare babo. Dos Santos yongeraho ko ubushobozi bwa Drones bwo gutata mu kirere hagati y’amasaha 10 na 12 bizatuma hamenyekana icyahungabanya abaturage kigakumirwa kare.

Gen Cruz ati “Drones zizadufasha kuburizamo igikorwa kibi cyaba giteguwe n’umutwe witwaje intwaro kandi zifashe mu gutabara ako kanya.”

Uretse gukoreshwa mu gihugu cya Congo Kinshasa, indege zitagira abapilote zishobora no kuzifashishwa n’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani no mu gihu cya Libani.

Major Gen Delali Johnson Sakyi ukuriye ibikorwa byo kugarura amahoro muri Sudani, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku bijyanye n’ikoreshwa rya Drones yagize ati “Rwose zafasha mu kumenya icyago kare ku buryo hakwifashishwa uburyo buhamye bwo kurandura amakimbirane, rero ni igitekerezo cyo kwishimira.”

Indege za Drones niziramuka zigize akamaro muri Congo zizajya zinifashishwa n’ahandi ku isi. Intego yo gukoresha Drones ikaba ari ukugenzura iyubahirizwa ryo guhagarika imirwano, kugenzura imipaka no kureba ko ibihano byo kwinjiza intwaro biba byafashwe byubahirizwa, ariko intego nyamukuru iba ari ukugabanya umubare w’ingabo zo herezwa na UN hirya no hino ku isi.

HATANGIMANA Ange Eric.
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ariko…Harikintu nsaba abanyafrica, cyane cyane, Abaperesida BA Africa, murabizi ko ubuzima buba bugufi iyo umuntu abwisabiye…umuntu aravuga akanapfa ibyo mwese murabizi, ntakuntu abantu bize bafite ibihugu muntoki zabo..bakwemerera biriya bidege kuza bikagira ubusugire bwa Africa akarima kabo bukica abanya Africa bamwe babahora uburenganzira bwabo bugasiga abandi..ngo kuko aribanyamwinshi! Ariko se Kambaze kuki igihugu nkakongo cyabanyafrica bunva ko ubwoko bumwe bushobora kuva mubwabyo bugapfa buzira amaherere Abayobozi BA Africa barebera? Dore umuti rero Congo nigabanye abanyamurengye impugu yabo ya north and south kivu, kuko ubundi bwoko bwabanyekongo burabanga kandi hariya…nimunsi yabo birazwi Kuva Urwanda Rwanyagwa na babiligi bakahomeka kuri Congo, Hariya hantu harihasanzwe hatuwe numutware bitaga..Nyabutsitsi , na Nkundabatware, na Bandi benshi bayoboraga hariya igihe cya Rudahigwa,..Birazwi Rwose nimana yomwijuru irareba ko M23 I rwanira uburenganzira bwayo kubera ubwoko bwabatutsi….None Museveni, na Kagame..Baricecekeye…Bariya banzi Bamahoro bagiye nokubasanga munzu zabo? Kandi abazungu bafite imitwe myinshi mureke mbabwire nabereke ipfundo ryibi bintu bigiye kudutera amakuba aho ryihishe, …UN irimo gusaba Urwanda..Ingabo ngo bazinyagize hirya nohino Kwisi Bazimare Mugihugu ejo Interahamwe nizitera …zizasange Urwanda ntanbo zirimo, Ikindi Barimo Kuduha inkunga ngo Bafunge Peresida amaso ntagire ijambo rivugira bariya bana babantu..ariko bohereza za drone…ngo ejo zizagende zice abatutsi bomuricongo babure kivigira.. Nyamara Mwabantu mwe ubwoko sicyaha kuko bwaremwe nimana ..Nimuhaguruke muvugire ubwoko bwabatutsi mureke kuvuga abacongo kandi ubundi bwoko bwabo butabakunda…Nimuhaguruke muvugire abatutsi bamenyekane insi imenye nakarengane kabo….Ibyo bintu byokurenzaho ngo na Bacongo..none bakaba bagiye kongera kubarya dore ko ariyo ngeso yabo..Babice ejo bazanatere Urwanda ngo kubera kotuzaba turinkeho ibi nagahoma munwa rwose, Abatutsi..Mureke kugira isoni zokuvugira ubwoko bwanyu bwishwe numuzungu akabutteranya numuhutu nawe akongeraho ake…None igihe Niki..Dore Kagame natabarwanirira we Namuseveni..Na Kenyata…Bisyire kera nubundi umuntu avuka rimwe agapfa Rimwe nzarwanirira ubwoko Bwabatutsi nihahandi..Insi nigaguruke Abanyamurenge basubizwe Ahabo kimwe na sudani yepfo niyaruguru.. Dore Igihe Niki…Mubavugire Kandi insi izabyunva…Kagame nawe bareke kumupfuka amaso baduha infashanyo badutwara ingabo…nimuhumuke ibi bintu birimo umukino kandi gye mba nabibonye Kars Murakoze

    • Ibyo uvuga ntubizi! Uzabaze Abanyamurenge bose bari mu Rwanda niba ari Abakongomani! Bariya ni ba Njyiyobijyiye! Congo ifite amahoro bahita iwabo, Congo iri mu makuba biyita Abanyarwanda! Gusa icyibazo si Abanyamurenge icyibazo ni igituma uburasirazuba bwa Congo budatekana imyaka ikba igiye kurenga icumi!

    • Reka Nanjye nkongerere nibindi abafaransa bagiye kurwana muri Mari kubera peterori bashakagayo ninyungu zabo none se abandi bajyayo barajya kugiragute gufasha abafaransa kwibonera peterori yabo ?

  • Nawe ariko wibuke ko ubusigire bw’igihugu butaribwa kandi niba baje kudushakira amahoro ndumva twategereza tukareba umusaruro naho ibyo uvuga ushobora kuba ufite ikindi ubivugiye. Uregero bavuze bati tuje guhiga FDLR mwese mwakwishima sibyo ? ariko haza bati tugomba kureba nundi uwaririwewese witwaje intwaro muti hoya!!!!!!!!!!!

  • Izi DRONES niziza zizagaragaza byinshi byajyaga bikorwa mw’ibanga, hanyuma abantu babibazwa bagahakana. Urugamba rwo guhiga inyeshyamba ruzaba rworoshye.

    Uyu wiyise KAYIGEMA nshatse igitekerezo kiri muri iyi comment ye mfashe umuyaga. Bwana KAYIGEMA tega amatwi, wumve, ubeho:

    1. Intambara ya RCD – CNDP – M23 nta kindi yashoboye kugeraho uretse kwandagaza abanye CONGO bakava mu byabo bakajya kugwa ku gasi.

    2. Iyo TURUFU y’ubwoko – TUTSI niba hari abandi muyisangiye mugomba kuyijugunya kure kuko ituma ABATUTSI bo muri Congo bahora mu kangaratete bitewe no kubeshywa:

    – Nk’ubu ejo bundi M23 yabwiye ABATUTSI
    bo muri Congo ngo nibahungire mu
    Rwanda ibone uko irwana, none ubona
    ikibazo byateye?

    – Ko muvuga ko ABATUTSI muri KIVU ngo
    batotezwa, ariya mashyo y’INKA yuzuye
    MASISI ko nta FARDC cyangwa FDLR bari
    bahatera ngo bazinyage?Habuze se izo
    ngufu zo kunyaga inka?

    3. ABATUTSI b’abanyeCONGO ndemera ko bariho kandi bagomba kuba muri CONGO, ariko Politiki yo kubakoresha hagamijwe inyungu z’ibindi bihugu niyo izatuma bakomeza kwibasirwa (kubaho badahinga cg ngo borore, abana babo guhora bagwa ku rugamba,n’ibindi….).

    4. Ibiganiro hagati ya Congo n’imitwe irwanya KABILA bigomba gukorwa bigakemura ibibazo biriho, hakabaho ko abarwanyi bujuje criteres binjizwa mu ngabo za FARDC, Congo igakoresha umutungo mwinshi ifite mu kwiteza imbere.

    5. Mu maguru mashya, umuryango mpuzamahanga ufatanije n’abandi bose barebwa na FDLR bagomba guhita batangira kwiga kuri Dossier ya FDLR, bakamenya FDLR icyo aricyo, icyo ishaka, no kumenya uburyo izataha mu Rwanda.

  • Birabe ibyuya ntibibe amaraso.
    Congo igomba gushyikirana na m23 aho kujya mu ntambara. Niba congo idashyikiranye, mbona bishobora kuzaba bibi ku mpande zombi. So, buriwese afite inyungu mu guhagarika intambara. Erega m23 irashaka amahoro n’uko mbona batayitega amatwi. Mbona umuti wa congo ari ukereka federation des etats du congo ikabaho. Uyu niwo muti wonyine mbona uzarangiza intambara burundu. Mugire amahoro

  • Wowe ngo ni mueusi Kayigema ibyo avuga nibyo Rwose…Ibyo bintu bya UN isaba ingabo zurwanda..amaboko yokubungabunga mubindi bihugu babanje bakatwemerera tukayatwara Congo ko ariho umwanzi wamahoro Ari? Ikindi imfashanyo bongeye kutwuhira nkaho twayibasabye bikagyana nokohereza Drones aho sukugira ngo peresida aceceke? Ariko mwagiye mureka koabazungu arabanyamayeri, ikindi Uriya wiyita Kalisa uvuga ko abanyamurenge arabanyarwanda.. Ibyo ntawe ubyanze..bashatse Baba abanyarwanda bakaba na banyekongo, ubu se ubwoko bwanacongomani ko bwabatesheje epfo naruguru, wagirango nibaza nomurwanda natwe tubameneshe? Ikindi wibuke kobasangiye umuco nabatutsi bomurwanda…ikindi…wibuke Urwanda Rutaranyagwa…Na babilligi Iriya yarimpugu yabatutsi biyororega inka na Bahutu benshi bihingiraga..hariya harimurwanda…ababiligi banyaze Urwanda bakarucamo ibice…abanyamurenge nabahutu benshi basigaye murikiriya gice cya north and south bitwa abacongomani, ariko kubera abacongo kobananga…Turasaba ibice byanyazwe byongere bigarurwe maze bareke abacongo ..bubundi bwiko abanyamurenge nabahutu bavuga ikinyarwanda nabo babone iwabo urebe amahoro ko atagaruka niba bitagenze gutyo Umunyamurenge numuhutu wumu Congo bazarwane kugeza batsitse urugamba…Kuko birazwi ko Abacongo batazi Kurwana..Bagira ubwoba baburusha…Inyaga…!! Izo za drones ntizibakange Burigihe Urwanirira ukuri agora atsinda!!!

  • Mwebwe musyire ukuri imbere nkabanyarwanda ntawuyobewe ko abatutsi Bahohoterwa murikariya Gace…ariko abanyamurengye nimureke bashire kuko ntibakunda kugirwa inama nabatutsi benewabo Baba murwanda, niba arubusambo niba arubuzongwe ntimumbaze…niba bemeraga bagasenyera umugozi umwe basubirana iwabo ntamananiza bakitandukanya nabandi banyecongo bomubundi bwoko, Kuko birazwi kobahohoterwa , bicwa kuva kera ariko nabo ubwabo ntibunvikana..ngobasyire hamwe

    • nawe ubutumwa bwa Rutwitsi ukaba urabutanze.
      ufite ikibazo.

    • umuntu wifuriza abanyamurenge gushira aribeshya.
      ubita ibizongwe nawe aribeshya.
      ubita ibisambo nawe nuko aribeshya.
      ntakindi narenzaho. Imana niyo nkuru.

      • ari uwifuriza abanyamurenge cyangwa undi muntu uwariwe wese gushira ntabwo aba azi ibyo avuga,kuko Imana ijya kubarema ntabwo yamugishije inama,kdi bamwe ibyo bakinisha kuvuga nibyo bizabakoraho kumunsi w’imperuka,umuntu ni nkundi imbere y Imana.

  • Reka badutabare akajagari ku rwanda na congo vyarenze, nkumbure botubwira ukuri kubasotora abandi.

  • Reka nkunganire mwana john,urwanda rwamagana ziriya DRONES kuberako ruzi ko zizarubangamira kohereza ingabo muri congo.ariko niba mutazi inkotanyi ubu zamaze kugera muri m23 kera!!naho ubundi agahuru k`imbwa kahiye.

  • Kombona abakunzi bumuseke intambara yamagambo namwe ibamereye nabi,nta muti mutanga ndumva namwe uwabaha amasasu mwarasana, nkanje ndumva iyondi muri business nudi tudahujye ubwoko mbona igenda neza, ariko satani aziko igihe kimushyiranye arigukora ubutaruhuka ngoturyane, hahirwa ureba agahweza turi mumisi yimperuka,ndumva wowe wicaye kurimashine ,biragaragara ko utekanye ni occasion imana iguhaye ngo usengere isi biubere bakabarore, koguhinduka ,impamvu ubona comment zitandukanye urasanga umwe ari umututsi ,undi ari umuhutu,maze satanani abarwanishye muntekerezo .mugire kumenya yuko aribyahanuwe.

  • Hari igihe Yesu yabwiye uwendaga kumurwanirira ati ‘subiza inkota mu rwubati’.Iyi si irifuza guhora irwana kandi buriya Yesu yari yifuje gucecekesha intwaro iyo ziva zikagera.Jye mbona ari igihe cyo kubaka.Igihe koko Afurika yarwaniye nta n,agahenge.Intambara ntivura iravusha.Dusengere amahoro yo mu mutima ibindi bizakurikiraho!Amahoro kuri AFURIKA.

  • abatutsi;abatutsi ,abatutsi…….,izo mvugo za gashozantambara nizo zibateza ibibazo uriye ukaryama warangiza ukumva ko ibigukorerwa byose atari uko uri umututsi ntiwasinzira ?? hakwoshya abakurengera ugendeye kuri iyo mvugo yuzuye ingengabitekerezo nyamara ubwo ahari ijambo tutsi urikuyemo ukavuga hutu, bahita baterera hejuru ngo ingengabitekerezo;urebe ingabire vbictoire uko bahise birunguza RWANDA we ntimunyongere comment

Comments are closed.

en_USEnglish