Month: <span>June 2013</span>

Ruhango: Shalom Ministries yafashije abapfakazi basizwe iheruheru na Jenoside

Umuryango nyarwanda wa gikirisitu Shalom Ministries kur’uyu wa gatandatu tariki ya 29 Kamena wasuye ababyeyi b’abapfakazi bo muri AVEGA Agahozo mu Karere ka Ruhango ubaha ubutumwa bw’ihumure no kwifatanya nabo muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ababo bazize Jenoside Abahawe amatungo bashimye cyane iki gikorwa ariko bongeraho ko bahaye agaciro gakomeye ubutumwa bw’ihumure bagejejweho […]Irambuye

Abakora uburaya n’abawuhagaritse bemeye kuringaniza urubyaro no kurwanya SIDA

Kuri uyu wa 28/06/2013 kuri stade ntoya i Remera bamwe mu bakora uburaya ndetse n’abavugako bawuretse bavuze ko bagiye kurushaho kwirinda icyorezo cya SIDA ndetse no kuringaniza urubyaro. Ni mu muhango wo kubashishikariza kwirinda kubyara batabiteganyije ndetse no kwirinda SIDA wateguwe n’umushinga wa Faith Victory Association (FVA) Rwanda. Umwe mu bakoraga  uwo mwuga ariwe Christine […]Irambuye

Kwita Izina byatumye umuhanzi The Bless yiyemeza guhaguruka

Igikorwa cyo Kwita izina ingagi giherutse kuba cyatumye umuhanzi The Bless amenya neza ko bishoboka ko impano ye yazamuka kurushaho, ariko kandi ko bimusaba gukora cyane nkuko abitangaza. Ni nyuma yo guhabwa umwanya muto wo kuririmba mugitaramo cyabanjrije umunsi wo kwita izina aho yaririrmbye mbere y’umuhanzi Ally Kiba indirimbo imwe yise”IKIBAZO” maze abona uko abantu […]Irambuye

Obama yabonanye n’umuryango wa Mandela mu mwiherero

Nyuma yo kugera i Johannesburg, Perezida Barack Obama kuri uyu wa gatandatu yabonanye mu mwiherero bonyine n’umuryango w’umukambwe Nelson Mandela. Uku kubonana kwabereye i Johannesburg kuri Nelson Mandela Centre of Memory. Associated Press dukesha iyi nkuru ivuga ko uku kubonana kwamaze igihe kigera ku minota 30, igihe cyari gihagije kugirango abantu babe babimenye bagera aho […]Irambuye

CECAFA: Rayon Sports yasezerewe, APR irakomeza

Ikipe ya Rayon Sports imaze gusezererwa mu marushanwa ya CECAFA Kagame Cup itsinzwe muri 1/2  na Vitalo’o y’i Burundi igitego 1 ku busa. Ikipe ya APR yo ikaba yaraye ibonye tike yo gukina umukino wa nyuma itsinze kuri za penaliti ikipe ya Mereikh El Fasher byari byanganyije 1 – 1. Mu gice cya mbere cy’umukino […]Irambuye

Brig Gen Dan Gapfizi yashyinguwe gitwari

Kuri uyu wa 28 Kamena 2013 nibwo  Nyakwigendera  Brig .Gen  Dan Gapfizi witabye Imana azize impanuka yashinguwe mu irimbi  rya Gisirikare rya Kanombe. Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu birimo Perezida wa Sena, Minisitiri w’ingabo, abakuru ba gisirikare na polisi, abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu hamwe n’inshuti n’abavandimwe. Yaba amasengesho hamwe n’abandi bose bafashe amagambo […]Irambuye

Umuryango wa Mugunga mu gihirahiro nyuma yo gusenyerwa

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 27 Kamena, ni bwo umuryango wa Mugunga Celestin utuye mu Kagari ka Gacuriro, wahuye n’uruvagusenya usenyerwa amazu umunani n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze nyuma yo kutumvikana ku giciro n’umushoramari ushaka gushyira ibikorwa remo mu gace uwo muryango wari utuyemo. Mu buhamya Umuseke wakuye mu bagize umuryango wa Mugunga […]Irambuye

USA: Habonetse bwa mbere mu mateka urusengero rw’abatemera Imana

Muri Leta ya Louisiane ibarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ahagana mu Mujyi mutoya witwa Bâton-Rouge, havutse urusengero rw’abahakana Mana, bayobowe n’umugabo wahoze ari umupasitori mu itorero ry’abapantekoti muri Amerika. Amakuru dukesha urubuga rwa internet rwa Le point.fr, ngo ku munsi w’icyumweru abantu bagera kuri 80 bahuje imyemerere y’uko nta Mana ibaho, bateranira mu cyumba cy’imyidagaduro cya […]Irambuye

Huye: Hafunguwe ku mugaragaro ikigo nkomatanya nyigisho

Kuri uyu wa kane Minisitiri w’uburezi Dr Vincent Biruta, n’uwingabo Gen. James Kabarebe batashye ku mugaragaro  ikigo nkomatanya nyigisho  (Integrated Polytechnic Regional Center), giherereye  mu Karere  ka  Huye mu Ntara y’Amajyepfo kikazajya gifasha urubyiruko rwiga mu mashuli y’imyuga kwihangira imirimo. Umuhango watangijwe no gutambagiza abashyitsi, mu byumba bitandukanye, berekwa bimwe mu bikoresho abanyeshuri bifashisha kugira […]Irambuye

Igitaramo ndanga muco cy’akataraboneka mu Rwanda

Benshi mu banyarwanda bakunda imbyino z’iwabo, ndetse  si ibanga u Rwanda rugira imbyino ziranga umuco nyarwanda nziza, rukagira n’abahanzi b’akataraboneka bahimbariwe iby’iwabo, uku guhimbarwa kuzagaragara mu gitaramo kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Kamena 2013 cyiswe “Hobe Rwanda” . MAV Ltd yateguye iki gitaramo yatangarije Umuseke ko bagitekereje nyuma yo kubona ko abahanzi bakora indirimbo zishingiye ku muco […]Irambuye

en_USEnglish