Digiqole ad

Imibare y’abakoresha ibiyobyabwenge mu Rwanda yarazamutse

Ikigereranyo cyerekana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kivuga ko abantu miliyoni 210 ku isi bakoresha ibiyobyabwenge  kandi abantu ibihumbi 200 bapfa bazize indwara zituruka ku biyobyabwenge. 

canncrop5

Mu nsanganyamatsiko ivuga ngo: ‘duharanire ubuzima buzira ibiyobyabwenge twanga icuruzwa n’ikoreshwa ryabyo’. Hateranye inama yeteguwe na n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC kuri uyu wa 27 /06/2013 umunsi wahariwe kurwanya ibiyobyabwenge ku isi.

Ikigereranyo RBC yerekana cyavuye mu bushakashatsi bwo mu ishuri rikuru ry’ubuzima KHI bwemeza ko 52,2% by’urubyiruko rufite hagati y’imyaka 14 na35 rukoresha ibiyobyabwenge kimwe cyangwa byinshi,nibura inshuro imwe mu buzima bwabo.

Ubu bushakashatsi bwerekana kandi ko umuntu umwe muri batatu yabaye imbata y’inzoga,umwe muri 20 yabaye imbata ya nicotine naho umwe muri 40 yabaye imbata y’urumogi ku buryo ibitaro byo mu mutwe bikorera indera  byemeza ko umubare wabakoresha ibiyobyabenge wazamutse uva kuri 2,8%muri 2009, uba 7,6% muri 2010, uba7,7% muri 2011 ugera kuri 8% mu mwaka wa 2012.

Ubuyobozi bwa RBC ikigo gishinzwe ubuzima muri rusange bukaba bwerekanye ingaruka z’ibiyobyabwenge  ku mubiri, ingaruka ku buzima bwo mu mutwe, ingaruka ku mibanire n’abandi ndetse n’ingaruka ku bijyanye n’amategeko mu rwego rwo kwereka abari aho muri stade ntoya (amahoro)  uburyo abantu bafata iya mbere mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Bamwe mu rubyiruko batangaje ko bagiye guhugurira abasigaye ku mashuri ko nibadategura ejo habo, ibyo bize batazabibyaza umusaruro.

Mugemana Patrick yagize ati: ahantu hose batwigisha ko nta kiza ku biyobyabwenge  ariko natwe dukunda kubibona ,niyo mpamvu tugomba natwe gukangurira cyane cyane urubyiruko rubikoresha ko nta nyungu y’ibiyobyabwenge.”

Ijambo ry’umushyitsi mukuru wari uhagarariye minisitiri  w’ubuzima yabwiye urubyiruko ko kuri 54% by’abakoresha ibiyobyabwenge abagera kuri 7% birangira babaye imbata yabyo, bityo ko bakwiye kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko ari bibi cyane ku buzima bwabo n’ubw’igihugu cyabo.

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Erega aba jeunes si abantu bakuru ! iyo babayeho na ubwonko buba bucyoroshye ntibashobora kubyihanganira mujye mubyemera !Kandi ubuzima bukomeje guhindagurika yemwe no kuba bubi ku bakiri bato. Rwagati mu miryango,abantu wagirango bariguta umutwe .Ngaho reba uburyo mayibobo ziyongera umunsi kuwundi. Hakenewe umuti ku mibereho yabo mbere na mbere kuruta gufata ibiyobyabwenge ku mipaka kuko batabikeneye ntabyo bagura.

Comments are closed.

en_USEnglish